FEASSSA 2024: GS Marie Reine, ITS Kigali na GSOB yatangiranye intsinzi - AMAFOTO

Imikino - 20/08/2024 9:47 AM
Share:

Umwanditsi:

FEASSSA 2024: GS Marie Reine, ITS Kigali na GSOB yatangiranye intsinzi - AMAFOTO

Amakipe y’u Rwanda arimo Groupe Scolaire Marie Reine Rwaza y’i Musanze, Groupe Scolaire Officiel de Butyare y’i Huye na ITS Kigali yo muri Gasabo yatangiye yitwara neza mu mikino ya FEASSSA ya 2024 ikomeje kubera i Mbale na Bukedea mu gihugu cya Uganda.

Kuwa Mbere tariki 19 Kanama 2024 ni bwo amakipe y’u Rwanda yatangiye nyir'izina imikino ya FEASSSA ya 2024 n’ubwo irushanwa nyir'izina ryafunguwe ku mugaragaro tariki 18 Kanama 2024 muri Stade ya Bukedea.

Ikipe ya GS Marie Reine Rwaza ya Basketball (Abakobwa) yabonye intsinzi ya mbere itsinda Buddo Secondary School (Uganda) amanota 71-60. Umukino wayo wa kabiri, GS Marie Reine Rwaza irakina na St Noa Girls School (Uganda) kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama 2024.

Ni umukino ikipe ya GS Marie Reine yatsinze biyisabye ubwitange kuko igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Buddo SS ibari imbere n'amanota abiri (43-41) binakomeza mu gace ka gatatu mu mikino irindwi ya mbere.

Mu gace ka nyuma ni bwo umutoza w’iyi kipe, Gumyusenge Francois Xavier afatanyije na Buhake Albert uri gufasha amakipe yose ya Basketball, bahinduye uburyo bwo gukina batangira gutsinda amanita atishyurwa bityo basozanya ikinyuranyo cy’amanota 11.

Nyuma y’umukino, Gumyusenge Francois Xavier yavuze ko gutsinda umukino wa mbere bitanga ituze ku bakinnyi bityo bikanorohera buri umwe gutegura umukino ukurikira.

Yagize ati “Akenshi intangiriro iragora ariko iyo ubashije kwitwara neza mu irushanwa ukabona intsinzi ya mbere, bisiga amasomo menshi bityo bikazoroha gutegura umukino ukurikira." 

Yakomeje agira ati “Ikipe twakinnye yabanje kutugora ariko icyari cyiza muri icyo gihe ntabwo yadusigaga amanota menshi. Twahise duhindura uburyo bwo gukina birangira bidukundiye." 

Mu mikino y’indi yakinwe kuri uyu wa Mbere ku ruhande rw’u Rwanda, ikipe ya GSO de Butare yabonye intsinzi ya mbere itsinda ikipe ya St Augustine MS (Uganda) amaseti 3-2.

Umukino wayo wa kabiri, GSO de Butare irakina na Tabora SS yo muri Tanzania guhera saa tatu za Kampala mu gihe ikipe ya St Aloys Rwamagana yatsinzwe na Kwanthanze (Kenya) amaseti 3-0 mu cyiciro cy’abakobwa.

GS St Aloys Rwamagana irakina na St Elizabeth SS yo muri Uganda guhera saa kumi za Kampala hakinwa umukinio wa kabiri w’amatsinda.

Muri Handball y’Abahungu, ikipe ya ADEGI Gituza yatsinze Mbogo Mixed SS ibitego 22-14.

Muri Basketball (5*5) icyiciro cy’ingimbi, kipe ya ITS Kigali (Rwanda) yatangiye neza imikino ya FEASSSA ya 2024 itsinda ikipe ya Hope SS Bbira (Uganda) amanota 72-60 mu mukino wa mbere.

Mu mupira w’amaguru, ikipe ya GS APE Rugunga yanganyije na Kalangalala Secondary School yo muri Tanzania ibitego 2-2 mu gihe mu cyiciro cy’abangavu ikipe ya GS Remera Rukoma yanganyije na Alliance yo muri Tanzania 0-0.


St Aloys Rwamagana 


Umutoza wa GS Marie Reine Gumyusenge Francois Xavier atanga amabwiriza



G.S Marie Reine


Abayobozi n'abatoza ba GS Remera Rukoma babanje gufata ifoto n'abakinnyi mbere y'umukino

GS Remera Rukoma yatangiranye inota rimwe


GS Remera Rukoma iragaruka mu kibuga kuri uyu wa Kabiri 


Perezida w'Ishyirahamwe ry'imikino yo mu mashuri mu Rwanda (FRSS), Karemangingo Luke (Ibumoso) ubwo yakurikiraga umukino wa GS Marie Reine Rwaza ikina na Buddo SS


ITS Kigali iri gukina FEASSSA yayo ya mbere mu mateka


ITS Kigali yatangiye neza muri Basketball itsinda Hope SS Bbira(Uganda) amanota 72-60 mu mukino wa mbere


GS APE Rugunga iragaruka mu kibuga ikina na Amus College yo muri Uganda


GS APE Rugunga yatangiye irushanwa ibona inota rimwe inganya Kangalala yo muri Tanzania


Umutoza wa GS APE Rugunga avuga ko imbere ya Amus College akora impinduka yitezeho umusaruro


Abatoza ba GS APE Rugunga bayobowe na Mahoro Yves (Ubanza ibumoso)


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...