Imikino ya FEASSA ihuza ibigo by’amashuri yisumbuye muri aka karere iri kubera Bujumbura mu gihugu cy’Uburundi igeze ahakomeye aho kuri uyu wagatanu hakinwa imikino ya 1/2. Amakipe icumi mu bahungu n’abakobwa niyo yabashije kurenga amatsinda.
Ibigo bihagarariye Urwanda muri iyi mikino bikaba byaritwaye neza mu matsinda ndetse mu mikino nka Volleyball na n’umupira w’amaguru birahabwa amahirwe yo gutahana ibikombe nta gutungurana kubayeho.
Amakipe agera kuri atandatu y’abakobwa n’ane y’abahungu mu mikino itandukanye niyo aza gukina imikino ya 1/2 .
Tubibutse ko umwaka ushize amakipe abiri gusa ariyo yabashije gutahana ibikombe mu Rwanda, kuba hari amakipe menshi muri ½ biratanga icyizere ko bishobora kwiyongera uyu mwaka.
Ukuyemo umukino wo gusiganwa ku maguru, indi mikino yose ifite amakipe yo mu Rwanda yakomeje uretse mu imikino ya Rugby na Netball.
Gahunda y’imikino ku makipe ahagarariye Urwanda muri 1/2
Football (Abakobwa)
Tartar (Kenya) vs Solidarity Academie
Kawampe Muslim (Uganda) Vs GS Remera Rukoma
Football (Abahungu)
E.T.G (Burundi) Vs APE Rugunga
Volleyball (Abakobwa)
Malava (Kenya) vs APACE
Kwathanze (Kenya) vs Indangaburezi
Volleyball (Abahungu)
Cheptil(Kenya) Vs Lycee de Nyanza
ETS Kamenge(Burundi) Vs GSOB Indatwa
Basketball (Abakobwa)
St Joseph Vs SOS (Burundi)
Handball (Abakobwa)
APAPEKI vs Lycee Rutovu (Burundi)
Handball (Abahungu)
Eseki vs Toroso (Kenya)
Rutaganda Ponny.