FC Barcelona yegukanye Super Cup ya Espagne

Imikino - 12/01/2026 5:31 AM
Share:

Umwanditsi:

FC Barcelona yegukanye Super Cup ya Espagne

Ikipe ya FC Barcelona yatsinze Real Madrid yegukana Super Cup ya Espagne ya 2026 mu mukino wa nyuma wakinwe kuri uyu wa Gatandatu saa Tatu z’ijoro kuri King Abdullah Sports City muri Arabia Saudite.

Uyu mukino watangiye wihuta cyane ku mpande zombi amakipe akina asatira ashaka uko yafungura amazamu hakiri kare. 

Ku ruhande rwa Real Madrid, Vinicius Junior yabonaga uburyo bwo kugera imbere y’izamu kenshi ariko ntabubyaze umusaruro. 

Ku munota wa 36, FC Barcelona yafunguye amazamu ku mupira Fermin Lopez yahaye Raphinha awushyira ku kuguru kwe kw’ibumoso arekura ishoti riruhukira mu nshundura. 

Real Madrid nyuma yo gutsindwa yahise itangira urugendo rwo gushaka uko yakwishyura, ubundi ku munota wa 45+2 irakibona ku mupira Gonzalo Garcia yahaye Vinicius Junior azamuka acenga abarimo Jules Kounde yinjira mu rubuga rw’amahina arekura ishoti rijya mu izamu. 

Ibi byishimo ntabwo byatinze dore ko nyuma y’iminota ibiri gusa Roberto Lewandowski yahise atsinda icya kabiri cya FC Barcelona ahawe umupira na Pedri. Nta gutinda Real Madrid nayo ku munota wa 45+6 yahise itsinda igitego cya kabiri gitsinzwe na Gonzalo Garcia.

Mu gice cya kabiri Real Madrid yaje isatira ishaka uko yabona igitego cy’intsinzi nk'aho Vinicius yahaye umupira mwiza Rodrigo imbere y’izamu nyuma yo kuzamuka bahererekanya ubundi arekura ishoti ariko umunyezamu wa FC Barcelona aba maso. 

Ku munota wa 73 Raphinha yatsindiye FC Barcelona igitego cya gatatu ahawe umupira na Dani Olmo. Real Madrid yaje gukora impinduka mu kibuga Kylian Mbappé yinjiramo asimbuye Gonzalo Garcia naho David Alaba we asimbura Dean Huijsen. 

Ku munota wa 90+1 Frenkie De Jong yeretswe ikarita y’umutuku ku ikosa yari akoreye Kylian Mbappé. Umukino warangiye FC Barcelona itsinze Real Madrid ibitego 3-2 ihita yegukana igikombe kiruta ibindi muri Espagne cya 2026.


FC Barcelona yegukanye Super Cup ya Espagne ya 2026 

Raphinha yafashije FC Barcelona kwegukana Super Cup ya Espagne ya 2026 batsinze Real Madrid 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...