Iki cyemezo kizatangira gukurikizwa mu mwaka w’imikino wa 2025-2026, ubwo Lamine Yamal azaba atangiye pré-saison hamwe n’abandi bakinnyi. Azaba yambaye iyo nimero nyuma y’uko Ansu Fati, inshuti ye ya hafi yerekeje mu ikipe ya AS Monaco nk’intizanyo.
Ubuyobozi bwa FC Barcelona ntibwifuje kongera gusiga iyi nimero itagira uyambara, nk’uko byagenze mu mwaka wa 2023-2024 ubwo Ansu yari yatijwe muri Brighton.
Lamine ntiyigeze asaba iyi nimero, kuko yahoraga yubaha Ansu Fati wari uyifiye. Ariko ubwo icyuho kivutse, ubuyobozi bwa Barça bwemeje ko ari we ufite ubushobozi bwo gusigarana iyo nimero ifite amateka akomeye mu mupira w’amaguru.
FC Barcelona iteganya gutangaza ku mugaragaro ko Yamal ari we uzambara nimero 10 ku munsi w’isabukuru ye y’imyaka 18, ku wa 13 Nyakanga 2025. Uwo munsi uzaba ari uwa mbere winjiye mu buryo bwemewe mu bakinnyi bafite imyaka y’ubukure, kandi ni nawo Barça izatangiriraho imyitozo y’impeshyi ya mbere iyobowe n’umutoza Hansi Flick.
Uyu muhango utegerejwe n’abafana benshi uzitabirwa na nyirakuru wa Lamine ku ruhande rwa se, Fátima, utabonetse ku munsi yasinyaga amasezerano mashya azamugeza muri Barça kugeza mu 2031.
Lamine agiye gukomeza umurage w’abakinnyi bakomeye bambariye Barcelona nimero 10. Uhereye kuri Maradona wari umuhanga mu kibuga, Ronaldinho watumaga Camp Nou ihinduka ibyishyimo, kugeza kuri Lionel Messi, wahinduriye iyi nimero amateka kuva 2008 kugeza 2021. Iyo nimero yagiye inambarwa n’abandi nka Rivaldo, Romário, Litmanen, Riquelme, n’uwaherukaga kuyambara Ansu Fati.
Lamine Yamal agiye guhabwa nimero 10 muri FC Barcelona