FC Barcelona yasubiriye PSG naho Bayern Munich iha isomo rya ruhago FC Porto iyinyagira itayibabariye

Utuntu nutundi - 22/04/2015 8:22 AM
Share:

Umwanditsi:

FC Barcelona yasubiriye PSG naho Bayern Munich iha isomo rya ruhago FC Porto iyinyagira itayibabariye

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21/04/2015, ikipe ya Fc Barcelona yo muri Espagne na Bayern Munich yo mu Budage zongeye kwandika amateka ubwo zakatishaga itike yo kwerekeza mu mikino ya ½ cy’irangiza nyuma yo gutsinda amakipe bari bahanganye ziyarusha mu buryo bugaragara.

Ikipe ya Fc Barcelona yabigezeho nyuma yo gutsinda Paris Saint Germain imikino ibiri, harimo uwo yabatsindiye mu Bufaransa ibitego ikaba yongeye kuyisubira muri Espanye ibitego 2-0. Undi mukino watunguranye cyane ni uwo ikipe ya Bayern Munich yatsinzemo ibitego 6-1 ikipe ya Fc Porto yari yayitsinze mu mukino ubanza ibitego 3-1.

Neyamar

Neymar akomeje gushengura imitima ya bafaransa by'umwihariko aba Parisiens bafana Paris Saint Germain

Duhereye ku mukino wabereye i Newcamp ku kibuga cya FC Barcelona iyi kipe ibifashijwemo na Neymar Junior De Santos wayitsindiye ibitego bibiri byose byabonetse muri uyu mukino, yashimangiye ubuhangange bwayo imbere ya PSG yari yagaruye mu kibuga kabuhariwe wayo Zlatan Ibrahimovic wari wagarutse kuri iki kibuga yakinnyemo mu myaka yashize.

Neyamar

Neymar na Iniesta bishimira igitego cya mbere cyabonetse muri uyu mukino

Ibitego bya Neymar ku munota 14 na 34 w’igice cya mbere byaje bishimangira ko uretse ikipe ya FC Barcelona uyu mukinnyi nawe ku giti cye amaze gufata amaraso iyi kipe dore ko nta mukino n’umwe urabahuza n’iyi kipe ngo ye kuyibonamo igitego.

Iniesta

Iniesta

Neymar

Ku kazi gakomeye ka Iniesta, Neymar yatsinze icya mbere

Iniesta

Ni umukino ikipe ya FC Barcelona yarushijemo ku buryo bugaragara PSG, yaba mu b’inyuma hagati mu kibuga na barutahizamu.  Iniesta mbere y’uko asimburwa na Xavi yafashije ikipe ye gutsinda igitego cya mbere nyuma yo guturukana umupira mu rubuga rwe akambukiranya ikibuga hagati agenda acenga kugeza ubwo yahaye umupira wa nyuma Neymar nawe wahise ucenga umuzamu asigara arebana n’izamu maze ahita anyeganyeza inshundura.

Neyamar

Igitego cya kabiri cyaturutse ku kazi keza kakozwe na Dan Alves wazamuye umupira maze usanga Neymar ahagaze neza ahita atsinda n’umutwe.

And

Numero ya mbere muri Tenis, Andy Murray(i buryo) hamwe n'inshuti ye nayo yahuze ikina uyu mukino Ross Hutchins nabo bari baje kwihera amaso uyu mukino

ibra

ibra

Zlatan Ibrahimovic asuhuzanya n'umu star wa FC Barcelona Messi bahoze bakinana

Reba ibihe by'ingenzi byaranze uyu mukino


Ku rundi ruhande undi mukino wavugishije cyane abanyaburayi n’isi nzima, ni umupira wabereye mu Budage aho ikipe ya Bayern Munich yari yakiriye FC Porto yo muri Portugal yabatsinze mu mukino ubanza ibitego 3-1. Benshi bibwiraga ko iyi kipe iza guha akazi gakomeye Bayern Munich ko kuyisezerera. N’ubwo hari abemezaga ko bishoboka ko Bayern Munich itabura ibitego 2 iwayo,banavugaga ko bigoranye ko ikipe yagutsinze ibitego 3, utapfa kuyibonamo bibiri nayo itagutsinze byibura kimwe.

Bayern Munich

Bayern Munich yishimira intsinzi yayo, yatunguye benshi ikanatera ubwoba abakeba bayo

Igitangaje ni uko uyu mukino mu gice cya mbere wasanga nk’uwarangiye, ikipe ya Bayern Munich yarangije iri imbere ya FC Porto n’ibitego 5-0. Aya aba andi mateka dore ko muri iyi mikino ibi bimaze kuba inshuro eshanu gusa aho ikipe itsinda indi ibitego 5 mu gice cya mbere, muri izi nshuro eshanu, ikipe ya Bayern Munich ikaba yihariyemo inshuro eshatu zose.

bayern

Bayern Munich

Bayern Munich

Bayern Munich

Bayern Munich

Bayern Munich

Bayern Munich

Lewandowski yatsinzemo ibitego bibiri muri 6

Mu gice cya kabiri ikipe ya FC Porto yishyuyemo igitego kimwe, ariko umukino uri hafi kurangira Bayer Munich yongera kuyereka ku burya atari buno ishyiramo agashinguracumu, umukino urangira ari ibitego 6-1, wateranya imikino yose bikaba 7-4.

Bayern Munich

ibitego byarumbutse muri uyu mukino

Bayern Munich

Bayern Munich

Ni ibitego bya Thiago 14, Boateng 22, Lewnadowski 27, 40, Muller 36 na Alonso 88.

bry

Umutoza Guardiola yari afite akazi gakomeye muri uyu mugoroba, umukino wanarangiye i pantalo ye icitse

Reba ibihe by'ingenzi byaranze uyu mukino

Biteganyijwe ko kuri uyu mugoroba wo kuwa Gatatu aribwo hamenyekana andi makipe abiri asanga izi muri kimwe cya kabiri, ni ukuvuga hagati y'ikipe ya Real Madrid na Atletic Madrid ndetse na Juventus na Monaco.

Nizeyimana Selemani


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...