FC Barcelona yasabye kuzatangira imikino ya UEFA Champions League ikinira hanze

Imikino - 28/08/2025 2:51 PM
Share:

Umwanditsi:

FC Barcelona yasabye kuzatangira imikino ya UEFA Champions League ikinira hanze

Ikipe ya FC Barcelona yasabye impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi, UEFA, kuzatangira imikino ya Champions League ikinira hanze mu gihe Stade yayo itari yarangiza kuvugururwa.

FC Barcelona yari ifite icyizere ko izatangira uyu mwaka w’imikino yakirira kuri Stade yayo ya Camp Nou iri kuvugururwa guhera muri 2023. Ibi ariko ntabwo ari ko byagenze dore ko kugeza ubu ibikorwa byo kuyivugurura bitari byarangira.

Ibi ni byo byatumye iyi kipe isaba La Liga ko yazakina imikino itatu ibanza ya shampiyona ikinira hanze. Kuri ubu FC Barcelona yamaze no kwandikira UEFA iyisaba kuzatangira imikino ya UEFA Champions League  ikinira hanze.

Kuva Camp Nou itangiye kuvugururwa iyi kipe yakirira kuri Estadi Olimpic Lluis Companys ariko igihe imikino ifungura Champions League ya 2025  izakinirwa muri iyi stade, hazaba harimo haberamo igitaramo.

Iki gitaramo gishobora no gutuma umukino wo ku munsi wa kane wa shampiyona yari kuzakira nawo ibura aho iwakirira. Ubwo hazaba hakina imikino yo ku munsi wa kabiri wa UEFA Champions League bwo Estadi Olimpic Lluis Companys izaba yarabonetse ndetse akaba ari na bwo FC Barcelona iteganya guhita yakira umukino wa Champions League wo ku munsi wa kabiri.

Ubundi amategeko ya UEFA avuga ko aho wakiriye umukino umwe mu cyiciro cy’amatsinda cya Champions League aba ari ho ukomeza kwakirira kugeza icyo cyiciro kirangiye ariko ibi bishobora kuzahinduka kuri FC Barcelona ikaba yazakomereza kuri Camp Nou mu gihe yazaba yuzuye.

Ibikorwa byo kuvugurura iyi Stade nibirangira byose izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 105,000 ariko nifungurwa mu minsi iri imbere hari igice kijyamo abantu 27,000 kizaba kitaruzura neza aho cyo kizuzura nyuma y’imyaka ibiri.

Ibikorwa byo kuvugurura Camp Nou ntabwo birarangira


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...