FC Barcelona: Byasabye gutandukana na Ansu Fati kugira ngo Joao Felix yinjire

Imikino - 02/09/2023 7:57 AM
Share:

Umwanditsi:

FC Barcelona: Byasabye gutandukana na Ansu Fati kugira ngo Joao Felix yinjire

FC Barcelona yamaze gutandukana na Ansu Fati byari biteganyijwe ko ariwe uzasimbura Lionel Messi, akaba yatijwe muri Brighton yo mu Bwongereza. Barcelona kandi yazanye umunya Portugal usatira izamu anyuze mu mpande, Joao Felix.

Ansu Fati muri Brighton

Brighton and Hove Alibions yasinyishije rutahizamu wa FC Barcelona, Ansu Fati. Ni intizanyo y'umwaka umwe uyu mikinnyi azamara.

Ansu Fati ntabwo yahiriwe muri FC Barcelona kuko ni we byari byitezwe ko azasimbura Lionel Messi dore ko bari baranamuhaye nimero 10 yambarwaga na Messi. Uyu mukinnyi yakunze kuzongwa n'imvune bikaba byaratumye ananirwa kwibagiza Messi abafana ba Barcelona.

Ansu Fati watijwe muri Brighton, yanifuzwaga na Tottenham Hotspurs. Gusa ubwe Fati niwe wahisemo kujya muri Brighton kuko ngo akunda imikinire yayo.


Ansu Fati yafashe umwanzuro wo gutandukana na Barcelona yerekeza muri Brighton yo mu Bwongereza 

Joao Felix muri FC Barcelona 

FC Barcelona na Atletico Madrid, ayo makipe yombi yamaze kumvikana ukuntu umunya Portugal Joao Felix azakinira Barcelona muri uyu mwaka w'imikino wa 2023-2024.

Joao Felix w'imyaka 22 y'amavuko, gukinira FC Barcelona ni bimwe mu byo yakunze akanabyifiza akiri muto.

Barcelona ntabwo yabonye amahirwe asesuye yo kugura abakinnyi yifuzaga kubera ko yagonzwe n'itegeko rya FIFA Financial Fair Play. Ibi byatumye ibura abakinnyi barimo Arda Guler wagiye muri Real Madrid.

Joao Felix kuri Civitas Metropolotano aho Atletico Madrid ikinira, ntabwo yari agikorana imyitozo na bagenzi be. Nyuma y'uko amakipe yombi yamaze kumvikana ubu uyu mwataka wa Portugal azahita yerekeza kwa Barcelona.

Joao Felix ategereje ko amakipe yombi atangaza ibyo yumvikanye. FC Barcelona kugeza ubu ntabwo iratangaza Felix nk'umukinnyi wayo.


Joao Felix wifuje gukinira Barcelona akiri muto yageze ku nzozi ze




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...