Nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru cyo muri Argentine La Nación, FBI iri gukusanya ubuhamya n'inyandiko zirebana n'ibikorwa AFA yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hagamijwe kumenya niba nta byaha birimo iyezandonke cyangwa uburiganya bukoresheje amabanki byaba byarabaye.
Iperereza ryibanze ku mubano uri hagati ya AFA n'ikigo cya TourProdEnter LLC, cyashinzwe kwakira no gucunga amafaranga yakomokaga mu masezerano y'ubufatanye iyi federasiyo yagiranaga n'abaterankunga n'ibindi bigo.
Amakuru ya La Nación avuga ko amafaranga abarirwa muri miliyoni 230 z'amayero yanyujijwe muri TourProdEnter LLC, ariko ko igice gito gusa ari cyo cyashoboye guhuzwa n'ibikorwa bisanzwe byayo. Harimo kandi asaga miliyoni 50 z'amayero yoherejwe ku bigo n'abantu inyandiko zagaragajwe n'iki kinyamakuru zitagaragaza impamvu y'ubukungu yatumye ayo mafaranga atangwa.
Iperereza rinavuga ko amafaranga menshi yishyuwe ibigo bimwe na bimwe bigenzurwa n'abantu bavuga ko bahabwa inkunga ya Leta muri Argentine, batuye mu mijyi ya Bariloche na Buenos Aires. Hari kandi amafaranga bivugwa ko yagiye ku bigo bifitanye isano n'umubitsi wa AFA ndetse n'abo mu muryango we.
Ubushakashatsi bwabanje gukorwa na La Nación bwari bwaragaragaje ko TourProdEnter LLC yagiye ihabwa 30% by'amafaranga AFA yinjizaga ku rwego mpuzamahanga nyuma yo gukurwaho imisoro mu myaka ine ishize. Ayo mafaranga yakomokaga ahanini mu masezerano y'ubucuruzi AFA ifitanye n'ibigo birimo Adidas na Warner Bros. Discovery.
Kugeza ubu kandi yaba FBI cyangwa AFA ntibiragira icyo bitangaza ku mugaragaro ku byavuye muri iri perereza, ndetse nta muntu uratangazwa nk'uwahamijwe icyaha. nubwo Iperereza rigikomeje.
