Faustin Likau ni umwe mu bakinnyi bashya batandatu
ikipe ya Rayon Sports imaze gusinyisha kuri iri soko rito ry’igura n’igurisha
ku bakinnyi. Uyu mukiinnyi ukina mu kibuga hagati yugarira akaba yarakiniraga
Flambeau du Centre FC yo mu Burundi yavuze ko yishimiye kuba ari muri Rayon
Sports dore ko ari ikipe akunda.
Ati: “Ndishimye cyane kuba ndi hano mu Rwanda
no mu ikipe nkunda. Byari inzozi zanjye kuba nahagera nkagira icyo mfasha iyi
kipe kandi nkayishimisha.”
Nubwo yari afite amasezerano muri Burundi, uyu
mukinnyi yahisemo kuza i Kigali kubera ko Rayon Sports ari ikipe ikomeye kandi
ifite izina. Yagize ati: “Nahisemo kuza mu Rwanda kuko Rayon Sports ari ikipe
nini. Naje gukorera iyi kipe no kuyifasha kugera ku ntego zayo.”
Yavuze ko nubwo amaze igihe gito muri iyi kipe ariko
yamenyereye dore ko hari abandi bakinnyi b’inshuti ze bakinnye mu Burundi
barimo Tambwe Gloire, Asumani na Richard, nubwo batarakinanye cyane mbere yo
guhura muri Rayon Sports.
Faustin Likau Pizzalo Kitoko yatangaje ko yiteguye umukino wa Super Cup na
APR FC ku wa Gatandatu ndetse ko bahari kugira ngo batware ibikombe.. Ati:
“Niteguye umukino wo ku wa Gatandatu kuko ari umukino w’ingenzi ku bakinnyi no
ku bafana. Ku bakunda Rayon Sports bose,
turi hano kugira ngo dutware ibikombe.”
Yongeyeho ko gutsinda no kwitwara neza biha agaciro abakinnyi ndetse n’ikipe muri rusange. Ikipe ya Rayon Sports ni umwe mu makipe arimo ariyubaka dore ko usibye Faustin Likau yanasinyishije Yannick Bangala Litombo, Kwizera Olivier, Bienvenu Joachim, Ramazani Tshimanga, na Ben Aziz Dao.
