Faustin Likau Pizzalo yatanze isezerano ku bafana ba Rayon Sports mbere yo gucakirana na APR FC-VIDEO

Imikino - 06/01/2026 1:48 PM
Share:

Umwanditsi:

Faustin Likau Pizzalo yatanze isezerano ku bafana ba Rayon Sports mbere yo gucakirana na APR FC-VIDEO

Umukinnyi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Faustin Likau Pizzalo Kitoko uheruka gusinyira Rayon Sports yatangaje ko ku ruhande rwe yiteguye umukino wa APR FC ndetse ko ahari ngo batware ibikombe.

Faustin Likau ni umwe mu bakinnyi bashya batandatu ikipe ya Rayon Sports imaze gusinyisha kuri iri soko rito ry’igura n’igurisha ku bakinnyi. Uyu mukiinnyi ukina mu kibuga hagati yugarira akaba yarakiniraga Flambeau du Centre FC yo mu Burundi yavuze ko yishimiye kuba ari muri Rayon Sports dore ko ari ikipe akunda.

 Ati: “Ndishimye cyane kuba ndi hano mu Rwanda no mu ikipe nkunda. Byari inzozi zanjye kuba nahagera nkagira icyo mfasha iyi kipe kandi nkayishimisha.”

Nubwo yari afite amasezerano muri Burundi, uyu mukinnyi yahisemo kuza i Kigali kubera ko Rayon Sports ari ikipe ikomeye kandi ifite izina. Yagize ati: “Nahisemo kuza mu Rwanda kuko Rayon Sports ari ikipe nini. Naje gukorera iyi kipe no kuyifasha kugera ku ntego zayo.”

Yavuze ko nubwo amaze igihe gito muri iyi kipe ariko yamenyereye dore ko hari abandi bakinnyi b’inshuti ze bakinnye mu Burundi barimo Tambwe Gloire, Asumani na Richard, nubwo batarakinanye cyane mbere yo guhura muri Rayon Sports.

Faustin Likau Pizzalo Kitoko  yatangaje ko yiteguye umukino wa Super Cup na APR FC ku wa Gatandatu ndetse ko bahari kugira ngo batware ibikombe.. Ati: “Niteguye umukino wo ku wa Gatandatu kuko ari umukino w’ingenzi ku bakinnyi no ku bafana. Ku bakunda Rayon Sports  bose, turi hano kugira ngo dutware ibikombe.”

Yongeyeho ko gutsinda no kwitwara neza biha agaciro abakinnyi ndetse n’ikipe muri rusange. Ikipe ya Rayon Sports ni umwe mu makipe arimo ariyubaka dore ko usibye Faustin Likau yanasinyishije Yannick Bangala Litombo, Kwizera Olivier, Bienvenu Joachim, Ramazani Tshimanga, na Ben Aziz Dao.




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...