Iyi Radio itangijwe nyuma y’imyaka itatu ishize Isibo
TV ikora ibiganiro byibanda ku myidagaduro, biri no mu murongo w’ibyo iyi Radio
izajya ikora.
Batangiranye n’abanyamakuru basanzwe bazwi mu ruganda
rw’imyidagaduro, barimo abamenyekanye cyane ku muyoboro wa Youtube, abagiye
bakora kuri Radio zitandukanye ndetse na Gateka Esther wamenyekanye nka Dj
Brianne winjiye mu itangazamakuru bwa mbere.
Isibo TV yagaragaje ko yamaze gusinyisha Gateka Esther
uzwi nka DJ Brianne, Emmanuel Rukundo (Emmy Nyawe), Uwamwezi Mugire Daphine [Bianca],
Cyprien Uzabakiriho [Djihad], Sengabo Jean Bosco [Fatakumavuta], Niyigaba
Clement [DC Clement], Mbarubukeye Etienne [Pundit Peace Maker] ndetse na Mugenzi
Faustin uzajya ukora ikiganiro cya Siporo.
Umuyobozi wa Isibo TV, Kabanda Jado yavuze ko aba
banyamakuru bose basinyishije bazibanda ku biganiro by’imyidagaduro kuko na
Radio ari wo murongo ifite, kuva ku wa mbere kugeza ku Cyumweru.
Isibo Radio ivugira ku murongo wa 98.7 FM wari usanzwe ukoreshwa na Radio KFM. Kabanda Jado avuga ko yahawe iyi “Frequency (RF)" nyuma y’uko ishyizwe ku isoko akawutsindira.
Ati “Abantu ntibongere kuvuga ngo
umurongo ni uvuga neza, ahubwo icya mbere ni ibyuma byiza...Ibyuma biri ku
rwego rugezweho, iby'umurongo rero byo uwo nari gutsindira wose, kuko ni isoko,
bashyira ku isoko mu gahatana, uwo utsindiye niwo bavuga ntabwo uvuga ngo
kuki nabonye uwa KFM. Amanota nagize ni wo yampaye, amahirwe yandi ahari ni uko
wari umurongo usanzweho imyidagaduro."
DC Clement azajya akora ikiganiro cyitwa Isibo Radar
kizatangira gutambuka ku wa Mbere tariki 18 Werurwe 2024 guhera saa kumi n’imwe
z’umugoroba.
Ni ikiganiro azajya ahuriramo n’umusesenguzi akaba
n’impuguke, Fatakumavuta. Uyu mugabo yakoreye ibitangazamakuru birimo Fash Fm, ndetse
yagiye yifashishwa cyane mu biganiro bitandukanye byatambukaga ku muyoboro wa
3D TV.
Uyu mugabo usigaye ari Umuvugizi w’ikipe ya Gorilla,
yabwiye InyaRwanda ko yagarutse mu itangazamakuru rya Radio afite intego yo
kugaragaza ko ariwe musesenguzi wa mbere mu bijyanye n’imyidagaduro.
Fatakumavuta yari amaze igihe kinini atumvikana mu
itangazamakuru ryo kuri Radio. Yavuze ko kugaruka kwe kuzumvikana cyane mu
biganiro by’ubusesenguzi azajya akora. Ati “Abantu bitege indi ntera mu
busesenguzi bw’amakuru ajyanye n’imyidagaduro."
Kuri we, imyaka 2 ishize atumvikana mu itangazamakuru
ryo kuri Radio, yishimira ko yagize uruhare mu guhindura itangazamakuru
rikorerwa ku muyoboro wa Youtube.
Ati “Imyaka ibiri ntari kuri Radio nakoze
impinduramatwara ku rubuga rwa Youtube binyuze mu biganiro nahaye inyito ya ‘Operations’
byatambukaga ku muyoboro wa 3D TV."
Fatakumavuta azajya akorana na DC Clement n’umusesenguzi Mbarubukeye Etienne uzwi nka Pundit,
akaba ari nawe muyobozi w’ikiganiro, kizajya gikorwa ku Cyumweru guhera saa
mbiri z’ijoro kugeza saa tanu z’ijoro.
Mu bihe bitandukanye, DC Clement yagiye agaragaza ko
atemera ibitekerezo bya Fatakumavuta. Ubwo yari mu kiganiro na MIE Empire
yasubije ati “Nshobora kuba ntemera ibitekerezo bye ariko nkemera Fatakumavuta.
Ibitekerezo bye kandi niba avuze ngo iyi ni A njye nkabona ko ari B kuki se
nagendera muri uwo mujyo?
Akomeza ati "Ariko mvuga ko arenze mu byo akora.
Mu buryo butari bwo, ubwo naho ararenze. [Akubita agatwenge]."

Umuyobozi wa Isibo Tv, Jado Kabanda yatangaje ko bashyize imbere guteza imbere imyidagaduro
Dj Brianne ni we munyamakuru mushya muri aba bose, kuko
ari ubwa mbere agiye gutangira urugendo rw’itangazamakuru. Uyu mukobwa uzwi
cyane mu bavanga imiziki, yagiye agaragara cyane mu biganiro na shene
zitandukanye za Youtube, zitsa ku ngingo zinyuranye.
Azajya akora ikiganiro “Isibo Morning Live " azajya
akorana na Emmanuel Rukundo (Emmy Nyawe) ndetse na Cyprien Uzabakiriho Djihad.
Aba bombi bagiye bahurira mu biganiro bitandukanye, aho babaga batumiye Brianne
bakamubza ibibazo binyuranye.
Brianne abajijwe niba azabasha guhuza amasaha y’akazi
ka Radio n’akazi gasanzwe ko kuvanga imiziki, yavuze ko mbere yo gushyira
umukono ku masezerano yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa Isibo Radio ku mitekerere
y’akazi ke.
Ati “Nonese barabiyobowe y’uko ndara ijoro. Nkanjye
urumva ntabwo ngomba gukora iminsi yose, cyane!"
Brianne yavuze ko asanzwe azi kuvugira kuri Radio,
kuko yagiye atanga umusanzu kuri Magic FM ndetse no kuri Royal Fm.
Avuga ko yabanje gufata amahugurwa ahagije ajyanye
n'itangazamakuru ku buryo azi ibyo kuvuga n'ibyo kutavuga. Ati "Kiriya
gihe ugenda ufite byinshi byo kuvuga rimwe na rimwe ukanataha utanabisoje ariko
aha ngaha umuntu azajya aba afite umwanya wo kubivuga...."
Mu bandi banyamakuru bamaze gushyira umukono ku
masezerano harimo Bianca wamamaye cyane kuri Televiziyo Isibo. Uyu usanzwe ari
umushyushyarugamba, yanakoreye ibitangazamakuru binyuranye birimo City Radio
ndetse na Flash Fm.
Yari amaze igihe kinini atumvikana mu itangazamakuru.
Bianca yabwiye InyaRwanda, ko yagarutse mu rugo, kandi abantu bakwiye kwitega ibyiza kuri iyi Radio.
Ati “Ni ukuvuga ngo muri macye abantu bitege ibyiza
byinshi byo hejuru nk’ibisanzwe. Ni ikiganiro kizajya kibonekamo abahanzi
(gutumira abahanzi), amakuru y’imyidagaduro yo hirya no ho ku Isi, mbese bizaba
ari ibishya gusa, abantu bitegure."
Bianca azajya ahurira mu kiganiro na MC Buryohe ndetse
na Dj Trick. Bianca na Buryohe ni inshuti z’igihe kirekire, kuko bombi
bakoranye kuri Flash TV ndetse bamaze igihe kinini bakorana ibiganiro kuri
Televiziyo Isibo, kandi bagiye bagaragara bafatanyije kuyobora ibirori n’ibitaramo.
Uyu mukobwa yavuze ko batarabona izina ry’ikiganiro
bazajya bakora, ariko ko bihaye gahunda y’uko ku wa Gatanu bazaba baritangaje.
Ati “Ikiganiro ntabwo ndakibonera izina gusa ntibirenga ku wa Gatanu
ntararitangaza, ubu ndahuze ukuntu niyo mpamvu."
Mugenzi Faustin wari umaze igihe ari umunyamakuru wa
Ishusho TV, azajya akora ikiganiro cya Siporo, kuva ku wa Mbere kugeza ku wa
Gatanu guhera saa tanu z’amanywa.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Isibo TV, Abayisenga
Christian yabwiye InyaRwanda ko bazatangira gutambutsa ibiganiro tariki 18
Werurwe 2024, kandi ko binjiye ku isoko bafite umwihariko w’amakuru n’ibiganiro
bifasha abantu kwidagadura.
Ati “Ni ugukomeza kuba izingiro ry’amakuru aho tuzajya
tugeza ku bakunzi ba Isibo Radio ibiganiro n’amakuru bibafasha kwidagadura,
kwiga, bakamenya no kubaruhura."
Akomeza ati “Tuzabagezeho kandi ubusesenguzi bugamije
kumenyekanisha, kubaka, no gukundisha, Abanyarwanda imyidagaduro yo mu Rwanda
tunifashisha ingero z’ahandi imyidagaduro yateye imbere abayikora n’abayikoramo
ikagira n’uruhare mu kubaka Igihugu."
Gateka Esther uzwi nka DJ Brianne

Emmanuel Rukundo (Emmy Nyawe)

Uwamwezi Mugire Daphine [Bianca]

Cyprien Uzabakiriho [Djihad]

Sengabo Jean Bosco [Fatakumavuta]

Niyigaba Clement [DC Clement]

Mbarubukeye Etienne [Pundit Peace Maker]

Mugenzi Faustin uzajya ukora ikiganiro cya Siporo

Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa bya Isibo Tv, Abayisenga Christian yatangaje ko tariki 18 Werurwe 2024 bazatangira gutambutsa ibiganiro kuri Radio