Mu kwezi kwa Nzeli 2014 nibwo urukundo rwa Fanny Neguesha na Mario Balotelli rwageze ku iherezo. Aba bombi batandukanye nyuma y’ibibazo bagiye bagirana binyuranye byo kutumvikana hagati yabo. Nyuma gato yo gutandukana na Balotelli, Fanny Neguesha ufite imyaka 25 ngo ashobora kuba yarahise atangira urukundo n’umukinnyi Cheikhou Kouyate ukinira ikipe ya West Ham bahuriye mu mujyi wa London bagiye mu gikorwa cyo kwifotoza (Photoshoot).
Neguesha agikundana na Balotelli
Fanny Neguesha yaguze umupira w'ikipe ya West Ham mu rwego rwo kugaragaza ko ashyigikiye umukunzi we Kouyate
Neguesha ufite inkomoko mu Rwanda no muri Congo
Neguesha na Kouyate bameranye neza muri iki gihe
Kouyate yishimira igitego yari amaze gutsinda Arsenal mu mukino ufungura Shampiyona
Mu rwego rwo kugaragaza ko ashyigikiye umukunzi we mushya, Fanny Neguesha yashyize ku rubuga rwa Instagram ifoto yambaye umupira w’ikipe ya West Ham. Urukundo rwaba bombi kandi ntibasiba kurugaragarizanya ku magambo bandika ku mafoto baba bashyize ku rubuga rwa Instagram.
Ikinyamakuru cya Daily Mail cyo mu Bwongereza dukesha iyi nkuru gitangaza ko Fanny Neguesha ari umubiligikazi ufite nyina ufite igisekuru muri Congo(RDC) n’u Rwanda(Congolese-Rwandan descent), ise akaba ari umutaliyani. Mbere gato y’uko batandukana, mu kwezi kwa Kamena 2014 nibwo uyu mukobwa yari yaherekeje uwari umukunzi we, Mario Balotelli mu mikino yanyuma y’igikombe cy’isi yaberaga mu gihugu cya Brazil. Mario Balotelli akaba yari yajyanye n’ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani abereye rutahizamu.
Kouyate w’imyaka 25 ni umukinnyi wo hagati mu ikipe ya West Ham yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bwongereza, akaba umukinnyi w’ikipe y’igihugu cya Senegal. Mario Balotelli kuva yatandukana na Neguesha, ntago yigeze agira ibihe byiza mu ikipe ya Liverpool yajemo avuye muri Milan AC aguzwe miliyoni 16 z’ama Euro, ndetse kuri ubu akaba ariho yasubijwe ku ntizanyo y’igihe kirekire.