Fanny Neguesha ufite inkomoko mu Rwanda yamaze kubona umukunzi mushya nyuma yaho atandukaniye na Mario Balotelli

Imyidagaduro - 27/08/2015 3:26 PM
Share:

Umwanditsi:

Fanny Neguesha ufite inkomoko mu Rwanda yamaze kubona umukunzi mushya nyuma yaho atandukaniye na Mario Balotelli

Nyuma y’uko atandukanye n’umukinnyi Mario Balotelli, kuri ubu Fanny Neguesha yamaze kubona umukunzi mushya nawe ukina umupira wamaguru mu gihugu cy’u Bwongereza mu ikipe ya West Ham.

Mu kwezi kwa Nzeli 2014 nibwo urukundo rwa Fanny Neguesha na Mario Balotelli rwageze ku iherezo. Aba bombi batandukanye nyuma y’ibibazo bagiye bagirana binyuranye byo kutumvikana hagati yabo. Nyuma gato yo gutandukana na Balotelli,  Fanny Neguesha  ufite imyaka 25 ngo ashobora kuba yarahise atangira urukundo n’umukinnyi  Cheikhou Kouyate ukinira ikipe ya West Ham bahuriye mu mujyi wa London bagiye  mu gikorwa cyo kwifotoza (Photoshoot).

Neguesha agikundana na Balotelli 

Model Fanny Neguesha has worn West Ham United's light blue away shirt in support of Cheikhou Kouyate

Fanny Neguesha yaguze umupira w'ikipe ya West Ham mu rwego rwo kugaragaza ko ashyigikiye umukunzi we Kouyate

Belgian Neguesha's mother is of Congolese-Rwandan descent and she has an Italian father 

Neguesha ufite inkomoko mu Rwanda no muri Congo

Kouyate posted this photo to Instagram: 'Happy birthday my partner in crime @fanny.neguesha see u soon'

Neguesha na Kouyate bameranye neza muri iki gihe



Kouyate yishimira igitego yari amaze gutsinda Arsenal mu mukino ufungura Shampiyona

Mu rwego rwo kugaragaza ko ashyigikiye umukunzi we mushya, Fanny Neguesha yashyize ku rubuga rwa Instagram ifoto yambaye umupira w’ikipe ya West Ham. Urukundo rwaba bombi kandi ntibasiba kurugaragarizanya ku magambo bandika ku mafoto baba bashyize ku rubuga rwa Instagram.

Ikinyamakuru cya Daily Mail  cyo mu Bwongereza dukesha iyi nkuru gitangaza ko Fanny Neguesha ari umubiligikazi ufite nyina ufite igisekuru muri Congo(RDC) n’u Rwanda(Congolese-Rwandan descent), ise akaba ari umutaliyani. Mbere gato y’uko batandukana, mu kwezi kwa Kamena 2014 nibwo uyu mukobwa yari yaherekeje uwari umukunzi we, Mario Balotelli mu mikino yanyuma y’igikombe cy’isi yaberaga mu gihugu cya Brazil. Mario Balotelli akaba yari yajyanye n’ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani abereye rutahizamu.

Kouyate w’imyaka 25 ni umukinnyi wo hagati mu ikipe ya West Ham yo mu cyiciro cya mbere mu  gihugu cy’u Bwongereza, akaba umukinnyi w’ikipe y’igihugu cya Senegal. Mario Balotelli kuva yatandukana na Neguesha, ntago yigeze agira ibihe byiza mu ikipe ya Liverpool yajemo avuye muri Milan AC aguzwe miliyoni 16 z’ama Euro, ndetse kuri ubu akaba ariho yasubijwe ku ntizanyo y’igihe kirekire.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...