Family of Singers ivuga ko indirimbo "Uhoraho" ari ubutumwa bwo kuramya no guhimbaza Imana ihoraho, idahinduka kandi ihorana n'abayizera mu bihe byose, yaba iby'ibyishimo cyangwa iby'ibigeragezo.
Mu butumwa yahaye abakunzi bayo, yavuze iti: "Mu bihe by'ibyishimo no mu bihe by'ibigeragezo, Uhoraho akomeza kuba ubuhungiro bwacu, imbaraga zacu n'ibyiringiro byacu. Turabasaba kwakira ubu butumwa no kuramyana natwe muri iyi ndirimbo."
Family of Singers yavuze ko "Uhoraho" iri mu ndirimbo zigize umushinga mushya iri gusohora mu rwego rwo kwitegura igitaramo gikomeye isanzwe itegura buri myaka ibiri.
Iyi korali, izwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Araganje", "Imana Yanyu", "Ikidendezi", n'izindi, yatangaje ko igitaramo cyayo "Umuryango Mwiza Live Concert" kizaba ku wa 20 Nzeri 2026 mu Mujyi wa Kigali.
Nubwo abahanzi bose bazayifatanya bataratangazwa ku mugaragaro, amakuru avuga ko harimo ibiganiro byo gutumira umuramyi Bosco Nshuti ndetse na Shalom Choir yo muri ADEPR Nyarugenge.
Family of Singers yatangiye umurimo w'ivugabutumwa mu Ukwakira 2009, igizwe n'urubyiruko, abashakanye, ababyeyi n'abandi banyamuryango ba EPR Kiyovu bafite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu muziki.
Inazwi cyane mu bikorwa byo guteza imbere umuryango. Buri mwaka itegura ibikorwa bigamije gushimangira indangagaciro z'urugo rwa Gikristo, ikagira n'ibiganiro, amahugurwa n'amasengesho bifasha kubaka imiryango ihamye.
Mu myaka ibiri ishize, Family of Singers yataramanye na Israel Mbonyi mu gitaramo "Umuryango Mwiza Live Concert", cyari kigamije gukomeza guharanira ubusugire bw'umuryango no gukangurira Abakristo kubaka ingo zishingiye ku rukundo rw'Imana.
Kuri ubu, abakunzi b'iyi korali bakomeje gutegerezanya amatsiko igitaramo giteganyijwe muri Nzeri 2026, ndetse n'izindi ndirimbo nshya zizaba zigize umushinga wayo mushya, zizakomeza gutanga ubutumwa bw'ibyiringiro, urukundo rw'Imana n'ubudahemuka bwayo.


Korali Family of Singers yatangiye gushyira hanze indirimbo izaserukana mu gitaramo izakora muri Nzeri, 2026
REBA INDIRIMBO NSHYA "UHORAHO" YA FAMILY OF SINGERS CHOIR
