Uyu muraperi uri mu bakomeye bakomoka muri Nigeria, avuga
ko nubwo yigeze kuba mu rukundo, atari yigera abwira umuntu ijambo 'ndagukunda'.
Mu kiganiro na Menisms Podcast, uyu mugabo yavuze ko nta
na rimwe araba mu rukundo ngo bigere ku rwego yakwirekura akabwira umukobwa ngo
ndagukunda.
Mu buryo bwe yagize ati: "Nta muntu n'umwe ndabwira ngo 'ndagukunda'. Sindaba mu rukundo ngo ngere ku rwego rw’amarangamutima yo kubwira
umuntu ngo ndagukunda."
Mbega bimwe yumva ngo abakundana bavuga bati "Ndagukunda, nanjye
ndagukunda." Avuga ko bitaramubaho habe n’inshuro n'imwe.
Muri iki kiganiro yavuze ko aheruka kujya mu
rukundo muri 2008. Ati: "Ubwo mperuka kujya mu rukundo hari muri 2008, icyo gihe nari mfite imyaka 18."
Folarin Falana yabonye izuba kuwa 27 Ukwakira 1990. Yamamaye
nka Falz, akaba ari mu baraperi bamaze gushinga imizi muri Africa. Yatangiye umuziki
yiga mu mashuri yisumbuye muri 2009.
Afitanye indirimbo n’abarimo Simi, Adekunle Gold, Mr
Eazi, Yemi Alade n’abandi batandukanye. Ni umwe mu banditsi beza b’indirimbo anaba n'umukinnyi wa filime wabigize umwuga.Falz ari mu baraperi bamaze kugwiza ibigwi mu myaka igera muri 15 amaze akora umuziki nk'umwuga
Uyu muraperi yavuze ko mu mateka ye nta muntu n'umwe arabwira ko amukunda