Aba banyarwenya bari muri kiriya gihugu mu mpera za
'weekend' aho bakoreye iki gitaramo ku Cyumweru tariki 20 Kanama 2023. Ni ubwa
mbere Fally Merci yari ataramiye mu Burundi, ni nyuma y'uko atumiye Kigingi mu
ruhererekane rw'ibitaramo akorera kuri Mundi Center yise 'Genz- Z Comedy'.
Kigingi yavuze ko atabona amagambo asobanura uko yiyumva
nyuma y'ubwitabire buhambaye bw'abarundi bitabiriye iki gitaramo cy'urwenya
yageneye impeshyi ya 2023. Ati "Burundi gihugu cyanjye. Imana ikuzigame.
Mwakoze cyane Bujumbura."
Iki gitaramo cyagaragayemo Herve Kimenyi, Babu, Michael
Sengazi, Herve Kimenyi ndetse na Prince uzwi nka Uzagende kuri Moto.
Kigingi yanifashishije abanyarwenya bazimuka muri
kiriya gihugu barimo: Mutima, Raoul, Bareth, Theecember ndetse na Pilipili
Troupe. Cyabereye mu Mujyi wa Bujumbura.
Muri iki gitaramo, Fally Merci yateye urwenya ku gihe
Sina Gerard yabaye ahaye akazi Bruce melodie ko kuririmbira ingurube ze maze
akaziririmbira indirimbo 'Turaberanye'. Uyu musore yanagarutse ku ndirimbo za
Israel Mbonyi wakifashisha utereta.
Michael Sengazi yateye urwenya ku mwana w'inshuti ye
uvuka kuri Se ufite ipeti rya Col, wari ufite ubumenyi ku gisirikare ku buryo
byabafashaga kugira aho bajya
Umunyarwenya Kigingi yagarutse ku muhanzi Dram T wari
witabiriye iki gitaramo, agenda anyura mu bantu abasuhuza- Hari n'abo yagiye
ahagurutse bagasuhuza abantu
Kigingi yatangaje ko yanyuzwe n'ubwitabire bw'abantu muri iki gitaramo yahariye impeshyi
Babu yagarutse ku rugendo rwe mu ishuri- Yavuze ko
amashuri abanza yayize muri Kenya, akomereza mu Rwanda umuryango we ushaka ko
yiga Igifaransa ariko ntibyamuhira
Umunyarwenya Prince uzwi nka 'Uzagenda kuri Moto'
yateye urwenya ku mvugo zo mu rurimi rw'ikirundi zisetsa benshi bitewe n'uburyo
uzivuzemo.
Ni mu gihe Herve Kimenyi yifashishije ururimi rw'Igifaransa
yagarutse ku ndirimbo zo mu rurimi rw'Ilingala rwo muri Congo- Anagaruka ku
ndirimbo zo muri Uganda.
Prince uri mu banyarwenya bataramiye mu Burundi,
yabwiye InyaRwanda ko ari iby’agaciro kuri bo kuba babashije gutaramira muri
kiriya gihugu.
Avuga ko benshi muri bo ari ubwa mbere bari bataramiye
mu Burundi. Ati “Ni ibintu by’agaciro cyane bamwe muri twe ni ubwa mbere
dutaramiye mu Burundi abandi si ubwa mbere."
Akomeza ati “Ni ibintu bihambaye cyane kuko twagiye dupanga kuza kenshi ariko ntibikunde kubera impamvu zigiye zitandukanye gusa kuri iyi nshuro byarakunze kandi turashimira Kigingi wahisemo kudutumira."

Umunyarwenya Fally Merci ari kumwe na Kigingi mu gitaramo cyo mu Burundi- Baherukaga guhurira muri Gen-Z Comedy'


Michael Sengazi yataramiye mu Burundi mu gitaramo cy’urwenya cyahariwe impeshyi

Ndayizeye Lellie Carelle uherutse kwegukana ikamba rya Miss Burundi 2023 ari mu bagiriye ibihe byiza muri iki gitaramo cy'urwenya

Kigingi yavuze ko yari amaze igihe anyotewe no gutaramira abarundi bagenzi be

Umunyarwenya Babu yagarutse ku rugendo rwe mu mashuri yo muri kenya no mu Rwanda

Umunyarwenya Prince usanzwe ukorera Power Fm yatangaje ko bishimiye gutaramira abarundi

Abarenga ibihumbi bitanu bitabiriye igitaramo ‘Kigingi Summer Comedy’

Iki gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi



