Ibi birori by’ibihembo bya African
Muzik Magazine Awards (AFRIMMA) byabereye i Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
ku wa 12 Nzeri 2026, bikitabirwa n’abahanzi n’abandi bantu bakomeye mu ruganda
rw’imyidagaduro nyafurika.
Muri iri rushanwa, u Rwanda rwari
ruhagarariwe n’umuhanzikazi Ariel Wayz ndetse na Miss Muyango, ariko bombi
ntibabashije gutahana ibihembo.
Ariel Wayz yari ahataniye igihembo
cy’umuhanzikazi mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba (Best Female East Africa), mu
gihe Miss Muyango yari ahataniye igikombe mu cyiciro cya “Best Influencer” ku
mbuga nkoranyambaga w’umwaka.
Nubwo aba Banyarwanda bombi
batabashije kwegukana ibihembo bari bahataniye, kuba barageze ku rutonde
rw’abahatana mu bihembo mpuzamahanga nk’ibi ni intambwe igaragaza uko ibikorwa
byabo byageze ku rwego rwagutse.
Fally
Ipupa yongeye kwandika amateka
Fally Ipupa ni umwe mu bahanzi
bamaze igihe kinini bahagarariye umuziki wa Afurika ku rwego mpuzamahanga,
cyane cyane binyuze mu muziki we ukomatanya injyana nyinshi ndetse n’ubushobozi
bwo gukorana n’abahanzi bo mu bihugu bitandukanye.
Muri AFRIMMA 2026, yegukanye
ibihembo bitatu birimo igihembo cy’umuhanzi w’umwaka muri Afurika, igihembo cyo
guhuza imipaka binyuze mu muziki ndetse n’igihembo cyihariye cy’Umujyi wa
Dallas.
Ibi bihembo byatumye umubare
w’ibikombe Fally Ipupa amaze kwegukana mu rugendo rwe rw’umuziki ugera ku 100.
Ni intambwe ikomeye ku muhanzi
umaze imyaka myinshi ari umwe mu bafite ijambo rikomeye mu muziki wo ku
mugabane wa Afurika no hanze yawo.
Fally kandi yagaragaye mu bikorwa
by’iri serukiramuco, aho yataramiye abitabiriye ibirori byo gusoza, aririmba
indirimbo ye ‘Pépélé’ yakoranye na Guy2Bezbar.
Innoss’B
yatsinze Fally Ipupa n’abandi bakomeye
Nubwo Fally Ipupa ari we wabaye
umwe mu bahanzi begukanye ibihembo byinshi, umuhanzi mugenzi we ukomoka muri
RDC, Innoss’B, na we yitwaye neza.
Innoss’B yegukanye igihembo
cy’umuhanzi ukora umuziki w’Igifaransa mwiza muri Afurika.
Iki cyiciro cyari kirimo amazina
akomeye mu muziki wo muri Afurika, barimo Fally Ipupa, Ferré Gola, Awilo
Longomba, Didi B, Serge Beynaud, Himra, Singuila na Magasco.
Kuba Innoss’B yarabashije
kubatsinda byongeye kugaragaza uburemere bw’umuziki wa Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo mu bihembo bikomeye bya Afurika.
Marioo
na Wendy Shay na bo batashye bishimye
Umuhanzi wo muri Tanzania, Marioo,
yegukanye igihembo cy’umuhanzi w’umugabo mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba.
Yatsinze abahanzi bakomeye barimo
Diamond Platnumz, Juma Jux, Mbosso, Barnaba, Bien, Eddy Kenzo, Joshua Baraka,
Lij Michael n’abandi bari bahatanye muri iki cyiciro.
Muri Afurika y’Iburengerazuba,
umuhanzikazi Wendy Shay wo muri Ghana yegukanye igihembo cy’umuhanzikazi mwiza.
Ku ruhande rw’abaraperi, Phyno wo
muri Nigeria yegukanye igihembo cy’umuraperi w’umugabo mwiza muri AFRIMMA 2026.
Mu banyarwenya, Real Warri Pikin,
amazina ye nyakuri akaba Anita Asuoha, yegukanye igihembo cy’umunyarwenya ukora
ibiganiro byo gusetsa ku rubyiniro w’umwaka.
DJ Tunez na we yegukanye igihembo
cy’umudije mwiza muri Afurika.
AFRIMMA ni ibihembo bitandukanye na
AFRIMA, nubwo amazina yabyo akunze kwitiranywa.
AFRIMMA, bisobanuye African Muzik
Magazine Awards, ni ibihembo byabereye i Dallas muri Texas ku wa 12 Nzeri 2026,
mu gihe AFRIMA, ari byo All Africa Music Awards, byabereye i Lagos muri Nigeria
muri Mutarama 2026.
Muri AFRIMMA 2026 ni ho Innoss’B
yegukaniye igihembo cy’umuhanzi ukora umuziki w’Igifaransa mwiza, mu gihe Fally
Ipupa we yegukanye ibihembo bitatu birimo icy’umuhanzi w’umwaka.
Ariel Wayz yari ahataniye igihembo
cy’umuhanzikazi mwiza, icyiciro cyari kirimo abandi bahanzi b’abagore bakomoka
mu bice bitandukanye bya Afurika.
Nubwo atabashije kugitwara, Ariel
Wayz ari mu bahanzi b’Abanyarwanda bakomeje kugera ku ruhando mpuzamahanga,
cyane cyane binyuze mu bikorwa bye by’umuziki ndetse n’imishinga amaze igihe
akoraho.
Miss Muyango na we yari ahataniye igihembo cy’umuntu ukomeye ku mbuga nkoranyambaga, ariko ntiyabashije gutsinda abo bari bahatanye.

Fally Ipupa yegukanye ibihembo bitatu muri AFRIMMA 2026, birimo icy’umuhanzi w’umwaka, ahita agera ku bikombe 100 amaze gutwara mu rugendo rwe rw’umuziki

Innoss’B yatsinze Fally Ipupa, Ferré Gola n’abandi bahanzi bakomeye, yegukana igihembo cy’umuhanzi ukora umuziki w’Igifaransa mwiza muri AFRIMMA 2026

Ariel Wayz yari ahataniye igihembo mu cyiciro cya Best Female East Africa. Bwari ubwa mbere uyu muhanzikazi yari ahataniye ibi bihembo bikomeye ku Isi

Miss Muyango ntiyabashije kwegukana igikombe mu cyiciro cya ‘Best Influencer’ muri Afrimma

Phyno yatwaye igikombe cy'umuhanzi w'umugabo "Best Male Artist" mu bihembo bya Afrimma

Tunez usanzwe ari Dj wihariye wa Wizkid, yatwaye igikombe muri Afrimma

Real Warri Pikin yegukanye igihembo cy'umunyarwenya wahize abandi mu bihembo bya 'Afrimma' byatangiwe muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika

Wendy Shay yatwaye igihembo cy'umuhanzikazi wo muri Afurika y'Uburengerazuba (Best Female West Africa)

Marioo yatwaye igihembo cy'umuhanzi w'umugabo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba (Best Male East Africa)
