Nk'uko byari byitezwe, ikipe ya Rayon Sports yatangiye umukino isatira ariko abarimo Fall Ngagne na Joachim Vinignou bagera imbere y’izamu bagasiganira imipira.
Rayon Sports yakomeje kubona uburyo ariko umunyezamu wa City Boys, Kelly Niyonkuru akaba ibamba burundu. Ku munota wa 30 Ndayishimiye Richard yahaye umupira mwiza Fall Ngagne ariko n’ubundi wa munyezamu arasohoka awukuramo.
Bidatinze ku munota wa 32 akagozi kaje gucika, Fall Ngagne afungura amazamu akoresheje umutwe.
Nyuma y’uko Murera ibonye igitego yagabanyije umuvuduko ndetse na City Boys itangira gukina nayo. Ku munota wa 38, yabonye kufura nziza ku ikosa ryakorewe Iyabikoze Pacifique, iterwa na Maurice Nshimiyimana ariko umupira unyura kure y’izamu.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Iyabikoze Pacifique yatunguye umunyezamu wa Rayon Sports, Ishimwe Patrick aba maso.
Mu gice cya kabiri, Rayon Spoets yaje isatira cyane gusa n’ubundi igakomeza gupfusha ubusa uburyo yabonaga. Ku munota wa 62 Fall Ngagne yatsinze igitego cya kabiri ahawe umupira na Ndayishimiye Richard.
Nyuma yo kubona igitego cya kabiri, Rayon Sports yahise ikora impinduka mu kibuga havamo Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’, Fall Ngagne na Joachim Vinignou hajyamo Uwumukiza Obedi, Habimana Yves na Mugisha Didier.
Rayon Sporte yashoboraga kubona n’ibindi bitego ariko umukino urangira itsinze City Boys ibitego 2-0. Fall Ngagne watsinze ibi bitego yari amaze iminsi 361 adatsinda.
Mu yindi mikino ibanza ya 1/8 cy'Igikombe cy'Amahoro yakinwe, Marine FC yanganyije na AS Kigali ibitego 2-2, Musanze FC inganya na Gasogi United igitego 1-1 naho Muhazi United inganya na Gorilla FC 0-0. Ni mu gihe kandi Mukura VS yatsinze Etincelles FC ibitego 2-1.


Fall Ngagne yatsinze igitego nyuma y'iminsi 361

Rayon Sports yatsinze City Boys ibitego 2-0
