Fall Ngagne na Youssou Diagne bageze mu Rwanda-VIDEO

Imikino - 31/08/2025 5:55 AM
Share:

Umwanditsi:

Fall Ngagne na Youssou Diagne bageze mu Rwanda-VIDEO

Abakinnyi babiri bakomoka muri Senegal bakinira Ikipe ya Rayon Sports, Fall Ngagne na Youssou Diagne bageze mu Rwanda nyuma y’uko ibibazo bari bafitanye nayo birangiye.

Aba bakinnyi bageze ku kibuga cy’indege mu gicuku cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Kanama 2025. Fall Ngagne na Youssou Diagne ni abakinnyi bafite amasezerano ya Rayon Sports ariko bari baratinze kuva iwabo muri Senegal bitewe n’uko hari ibibazo bagiranye na Rayon Sports mu mpera z’umwaka ushize w’imikino bijyanye n’amafaranga.

Kugira ngo bemere kuza byasabye ko bikemurwa aho uyu myugariro yahawe amafaranga y’umushahara yari aberewemo angana na 1500$ naho uyu rutahizamu we akaba yarahawe angana na 1000$ nawe yari aberewemo.

Usibye aya mafaranga yatumaga bataza gutangira imyitozo harimo n’uburyo bafashwe nabi ubwo umwaka ushize w’imikino wari ukirangira aho basabye amatike y’indege ngo bajye mu kiruhuko bikarangira batayahawe.

Rayon Sports ikomeje kwitegura umwaka utaha w’imikino ndetse ejo saa kumi Nebyiri izakina umukino wa gicuti na Vipers SC yo muri Uganda.


Fall Ngagne na Youssou Diagne bageze mu Rwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...