Aba baramyi bo mu gihugu cy'u Burundi ariko batuye mu Rwanda, bashyize hanze indirimbo nshya “Ivyizigiro”, ifite ubutumwa bwo guhumuriza no gukangurira abantu kwizera Kristo no gutekereza ku buzima bw’iteka.
Fabrice Nzeyimana yabwiye inyaRwanda ko iyi ndirimbo igamije kwibutsa abantu ibyiringiro bafite muri Kristo. Ati: “Ni indirimbo ivuga ku byiringiro dufite kuko twamenye Kristo, kandi tuzamubona agarutse kutujyana. Ni indirimbo ivuga iby’ijuru, kandi ihamagarira abantu gukizwa.”
Yongeyeho ko iyi ndirimbo yabo baririmbanye na Pastor Lopez Nininahazwe yibutsa ko abapfuye bizeye Yesu Kristo bazazuka bakabana na we mu bwami bw’iteka, ashimangira ko ari ubutumwa bw’ingenzi bashyize imbere muri iyi minsi.
Ku wa 5 Nzeri 2025, ni umunsi w'amateka kuko wari isabukuru y’imyaka 25 Fabrice Nzeyimana amaze mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse uwo munsi akaba yarakoze igitaramo gikomeye kitazibagirana i Burundi.
Kuri uwo munsi, Fabrice & Maya bataramiyei Bujumbura mu gitaramo cyitabiriwe n’abarenga ibihumbi 10. Muri icyo gitaramo cyari cyiswe Worship Mission, baririmbye indirimbo zitandukanye zo kuri album yabo Transformation.
Fabrice & Maya bafatanyije n’abahanzi n’abakozi b’Imana batandukanye barimo Apotre Appolinaire Habonimana, Pastor Lopez Nininahazwe, itsinda rya Heavenly Melodies Burundi ndetse n’abandi bo muri Life Centre.
Fabrice na Maya batangaje ko bateganya kwereka abakunzi babo amashusho yose y’uko icyo gitaramo cyagenze, ndetse banateguza gushyira hanze album nshya bakoreye i Kigali mu buryo bwa 'Live recording'.
Aba baramyi ni bo bashinze Heavenly Melodies Africa, umuryango uhuza abaramyi ukorera mu bihugu birimo Kenya, Uganda, u Burundi n’u Rwanda, ugamije guteza imbere umurimo wo kuramya Imana no guhuza abaramyi mu buryo bwagutse.
Fabrice Nzeyimana yavuze ko bakomeje kwagura ibikorwa byabo, aho batangije amashami mashya arimo Heavenly Melodies Burundi iyobowe na Bella Ndikumana, mu gufasha abanyempano bo mu Burundi kumurika impano zabo no gukorera Imana mu mbaraga zose.
Aba baramyi baririmbira Imana nk'itsinda ry'umugabo n'umugore, banafunguye shene nshya ya YouTube yitwa “Fabrice and Maya”, kugira ngo batere imbaraga abagize Heavenly Melodies gukora ndirimbo nyinshi atari Fabrice na Maya gusa bagaragara.
Mu byumweru 2 bishize, Heavenly Melodies Burundi yashyize hanze ndirimbo "Wera". Fabrice ati "Uyu mwaka twifuza ko habaho ibikorwa byinshi bigaragara". Indirimbo "Wera" igaragaza icyerekezo gishya cyo kongera ibikorwa byinshi.
Fabrice na Maya bemeza ko bafite intego yo gukomeza kwagura umurimo wabo no kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi kurushaho, binyuze mu muziki n’ibindi bikorwa bitandukanye byo kuramya no guhimbaza Imana.
Fabrice & Maya bashyize hanze indirimbo "Ivyizigiro" bakoranye na Pastor Lopez ukunzwe mu ndirimbo "Imana yakandi karyo"

"Ni indirimbo ivuga ku byiringiro dufite kuko twamenye Kristo" - Fabrice ku ndirimbo "Ivyizigiro" bakoranye na Pastor Lopez

Fabrice na Maya ni bo bashinze Heavenly Melodies Africa ukomeje kwagukira mu bihugu bitandukanye bya Afrika
REBA INDIRIMBO NSHYA "IVYIZIGIRO" YA FABRICE & MAYA FT PASTOR LOPEZ
