‘Expo’, isezerano i Bugesera: Ibishya mu bitaramo bya Bruce Melodie na The Ben mu Ntara

Imyidagaduro - 19/05/2026 9:34 AM
Share:

Umwanditsi:

‘Expo’, isezerano i Bugesera: Ibishya mu bitaramo bya Bruce Melodie na The Ben mu Ntara

Umuhanzi Bruce Melodie yatangaje igikorwa gikomeye yise “Summer Country Tour 2026”, kizenguruka intara zitandukanye z’u Rwanda, aho azafatanya n’umuhanzi mugenzi we The Ben mu bitaramo bizamara ibyumweru bine, byose bigamije kuryohera abakunzi b’umuziki no kubagezaho ibihe byihariye by’imyidagaduro.

Ibi bitaramo bizatangira ku wa 13 Kamena 2026 mu Musanze, aho Bruce Melodie azahera atanga igitaramo cya mbere muri uru rugendo. Azakomereza ku wa 20 Kamena 2026 muri Nyagatare, mbere yo kwerekeza mu Bugesera ku wa 27 Kamena 2026.

Mu Bugesera ni ho hazaba igitaramo gifite umwihariko udasanzwe, kuko Bruce Melodie azaba yubahiriza isezerano yahaye abaturage baho, nyuma yo kubura uko abataramira muri 2024 kubera imvura nyinshi yaburijemo igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival.

Urugendo ruzasozwa ku wa 4 Nyakanga 2026 muri Rubavu, aho azasoreza ibi bitaramo bye.

InyaRwanda yamenye ko icy’ingenzi kizaranga iyi “tour” ari uko buri gitaramo kizajya kibanzirizwa n’imurikagurisha ry’iminsi ine (Expo), rizajya rihuza abahanzi n’abandi bakora ibijyanye n’ubuhanzi bo muri buri karere. Iyi ‘Expo’ izafasha guteza imbere impano zaho no kongera ubufatanye mu ruganda rw’imyidagaduro.

Uretse The Ben umaze kwemezwa nk’umwe mu bazafatanya na Bruce Melodie muri ibi bitaramo, hitezwe ko hazatangazwa abandi bahanzi bazaba bari kumwe na bo mu bindi bitaramo.

Mu butumwa Bruce Melodie yashyize ku mbuga nkoranyambaga yagize ati: “Imijyi ine. Impera z’icyumweru enye zuzuye ibyishimo, umuziki mwiza, n’ibihe bitazibagirana byo kwishimisha.”

Iyi “Summer Country Tour” ifite intego yo kwegera abafana hirya no hino mu gihugu, cyane cyane mu ntara zitandukanye, ndetse no guhuza ibitaramo n’ibikorwa by’iterambere ry’abahanzi bakizamuka binyuze muri Expo.

 

Bruce Melodie na The Ben batangaje “Summer Country Tour 2026” izazenguruka Musanze, Nyagatare, Bugesera na Rubavu, aho buri gitaramo kizabanzirizwa n’imurikagurisha ry’abahanzi (Expo)

Isezerano rya Bugesera rirubahirizwa! Bruce Melodie azataramira muri ako Karere ku wa 27 Kamena 2026, mu rugendo rw’ibitaramo azakorana na The Ben hirya no hino mu gihugu


Ifoto ya 'Logo' twakoresheje yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya AI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...