Mbere y’uko ikiganiro n’itangazamakuru kiba ababyeyi bombi b'aba bana bari bagiranye ikiganiro na InyaRwanda.com bavuga ku kibazo gihari ku mpande zombi n'icyakorwa kugira ngo bikemuke. Bavuze ko basabye M.Irene gusubiza abana babo shene ya YouTube bafunguye bataratangira gukorana, akabyanga. Bavuga ko iyo ayibasubiza akanereka uko yinjije nta kabuza gutandukana bitakabayeho.
S/Sgt Nizeyimana Mazimpaka, Se wa Vestine na Dorcas aganira na InyaRwanda.com yagize ati "Njye amakuru natanga urabona njye ndi umusirikare nkorera Rusizi ubu niyo ndi turavugana ariho ndi, njyewe, Irene namubonyemo ikintu cy’uburyarya gikomeye cyane. Irene ku giti cyanjye naranamubwiye nti ndekera abana maze kubona ko umugabo aho kugira ngo afashe abana icya mbere abana bari bafite Channel, uko iyo channel itera imbere abana ntibamenye uko itera imbere.
Ugasanga abana
ntibashaka kunyumva ntibashaka kumva ababyeyi basa nk'aho yabatwangishije. Ni nk'aho yabakoropye mu bwonko njyewe nkabona Irene nta n'ubwo twigeze tunanavugana
gutya ngo tuvugane uzamubaze niba narigeze mvugana nawe ngo gutya ninge
wamubwiye ngo ndekera abana wa mugabo we ndabona usa n'aho uri ikirura wowe
nta n'ubwo uri n’umubyeyi".

Yakomeje ati "Wowe muntu muzima niba uvuga ngo urakorana n’abana warangiza ugafata abana ukabangisha ababyeyi ukabashuka ukabakuraho Channel n'inyungu bakabonye cyangwa se n'uko ikora nta kintu, abana bari baratuvuyeho ndakubwiza ukuri munyamakuru.
Noneho nkabona umugabo afite ikintu cyo gukoresha abana nk'aho ashaka kubakoresha nk’ibikoresho bye sinzi ukuntu nabona nabivuga njyewe. Naramwibwiriye ngo wa mugabo we mbabarira undekere abana ndi umubyeyi w’abana nshoboye kubarera nta nkunga nagusabye nari nzi ngo uzaba umuntu muzima ariko ntabwo nari nzi ko ari uko nguko muteye nsubiriza abana channel arambwira ngo nyuma y’icyumweru kimwe arayinsubiza andekere abana".
"Uwo mugabo ntiyigeze abikora ahubwo nshidutse numva ibyo bintu ndumiwe. Njyewe birantunguye kubera ko uwo mugabo twaranavuganye ndamubwira ngo ndekera abana urusha imbabazi nyina w’umwana aba ashaka kumurya mumumbarize ko iryo jambo tutigeze turivugana. Ugasanga abo bana bashaka kumvira uwo mugabo n’uburere bw’ababyeyi yabubakuyemo muri macye".
"Hari undi mugabo witwa Aimable ararengana ubwo baramushakaho iki ko uwo mugabo arengana ahubwo uwo Irene arabeshya cyane arajya gusebya uwo mugabo amushakaho iki mumumbarize amagambo twavuganye uwo mugabo amukureho icyo gisebo ntabwo wabona umwana yandagaye ngo ubure kugira icyo ukora. Kandi wa munyamakuru we umbabarire ubu butumwa ubungereze kure uwo mugabo bamukureho icyo gisebo".
Uzamukunda Elizabeth, Mama wa Vestine na Dorcas we yagize ati ’’Bariya bana impano yabo yo kuririmba twari tuzi ko ari umugisha kandi bavukiye mu muryango wa gikirisitu, ndi umukirisitu na papa wabo ni umukirisitu twese mu rugo turi abakirisitu, ubwo rero bakomeza kuririmba ari bato twanga guhagarika impano yabo tubona babifitemo imbaraga.
Ubwo rero nta menshi mfite yo kuvuga bagiye i Kigali bahura na Irene bagiye bagiye kwamamaza channel yabo kubera ko bari barayifunguye noneho bo bagenda i Kigali bagiye kwamamaza Channel yabo bahura na Irene Murindahabi arabakunda, abakunze rero aravuga ngo aba bana ngomba kubafasha rwose pe bakorana iriya ndirimbo 'Nahawe ijambo'. Uwo munsi yasohotse ndibuka ko Irene yampamagaye akambwira ngo mama mu bana wari ufite wongereho Irene Murindahabi ndavuga ngo nungutse umuryango".
"Arampamagara ngo hari ibipapuro ashaka ko sinya akaba umujyanama wabo ndamubwira ngo njyewe ibipapuro ntabwo nabisinya abana baracyari bato ndacyabarera baracyari bato niba ushaka kubafasha wabafasha ariko ibyo gukorana nawe amasezerano ntabwo mbyemeye arambwira ngo ntakoranye nabo amasezerano ntacyo yabafasha ndamubwira ngo noneho niba utabafasha bareke bakomeze bamamaze Channel yabo n'ubundi ntibayifunguye muri kumwe".
Yakomeje ati "Noneho Channel yabo bari bayifite numvaga nta kibazo gihari arangije arabinjirira abaka password abambura channel yabo ayishyiraho nta masezerano twagiranye arangije ayinjiramo arayikontorora ayibirukanaho, ibaze kugira ngo umuntu abure na mitiyu Irene afite Channel arangije arongera arambwira ngo ashaka ko dukorana amasezerano y’imyaka itatu".
"Ndamubwira ngo iyo myaka itatu ntabwo nayisinyana nawe njyewe. Ndamubwira ngo kugira ngo wenda nemere dusinyane njye nawe fata Channel uyisubize abana kugira ngo mujye mufatanya ibyo mubonye mugabane mukomeze mukorane nta kibazo. Arambwira ngo ntabwo ari Yesu ikintu adafitemo inyungu ntiyagikora iryo jambo yararimbwiye ngiye kubona nkabona abana bambaraga imyenda miremire, nkabona abana bari bafite uburere nkabona abana bagenda bahinduka akabambika za mini, ndamubwira ngo Irene ndabona utangiye guhindura aba bana ushobora kuzabagira bakajya baririmba indirimbo z'isi kandi baririmba iz'Imana".
"Arangije arambwira ngo umuhanzi uri kuzamuka agomba kumuyobora ntabwo we yamuyobora. Ndamubwira ngo ntushobora kunderera abana ndiho ntarapfuye aratega ava i Kigali arambwira ngo dukorane amasezerano ndabyanga".
"Impamvu nabyanze ni iyi rero ni uko nabonye imico ye n'uko yifata ku bana cyane n'ukuntu akunda amafaranga cyane nkabo aba bana yabahinduye nk’amarobo bakora ntacyo bakorera ndavuga ngo aba bana nibakomeza kuba mu maboko ya Irene bazahinduka simbe nkiri umubyeyi wabo cyangwa se bakorane n’undi muntu uzabahe amahoro akemera ko duhuza tukavuga rumwe. Mba nshaka umuntu wampera abana akabaha uburere n’ikinyabupfura".

M. Irene yifashishije shene ya Youtube ya Label yashinze yise MIE Empire yakoze ikiganiro gitunganyije yagaragarijemo ibyashyize akadomo ku rugendo rw’umwaka umwe yari amaze akorana na Vestine na Dorcas. Muri iki kiganiro, yavuzemo ko intandaro yo gutandukana na Vestine na Dorcas ari shene ya Youtube y’aba bakobwa yinjizaga amafaranga umuryango wabo washakaga gufataho.
Ikindi ngo ni uko umugabo witwa Aimable Nzizera utegura ibitaramo bya ‘Rwanda Gospel Stars’ wabwiye Nyina w’aba bakobwa ko M. Irene yacyiriye ku bana be binyuze mu mafaranga asarura kuri Youtube, no kurishisha izina ry’abo yibarutse.
Uyu munyamakuru yananditse kuri konti ye ya Instagram, avuga ko atagambaniwe na Aimable gusa, ahubwo ko urutonde ruriho n'umunyamakuru Mike Karangwa ndetse n'umunyamategeko Benoit wifashishijwe n’umuryango we akandika ibaruwa imusaba gusubiza Youtube mu gihe cy’iminsi itatu, bitaba ibyo hakitabazwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.
M. Irene akomeza avuga ko mu gihe yari amaze akorana n’aba bahanzikazi nta kontaro bari bafitanye, ariko ko ibyo yabakoreraga byose yabaga yabyemeranyije na Nyina w'aba bana, Kandi ko yakoreraga mu mahame y’itorero rya ADEPR aba bahanzikazi babarizwamo.
Uyu munyamakuru yavuze ko nta kibazo afitanye na Vestine na Dorcas ndetse n’umubyeyi wabo, ahubwo agifatanye n’abagiye kumuteranya bashaka kurya ku byo yari amaze igihe aruhira.
Muri iki kiganiro, M. Irene yumvikanishije amajwi ya Vestine na Dorcas bafashe bakoresheje WhatsApp ibizwi nka ‘voice note’, aho aba bakobwa bamushimiye kuri buri kimwe yabakoreye kuva ku munsi wa mbere kugeza batandukanye.
Bombi bumvikana basuka amarira bitsa imitima! Dorcas yabwiye M. Irene ko yabitangiye birenga intekerezo zabo, ku buryo yabitayeho no mu gihe batabikekaga.
Ati “Turagushimira! Ikintu cya mbere tugushimira ni ukuri waradufashije uratuzamura. Icya kabiri watwishuriye ishuri, uratwambika utugurira imyenda, twagusaba ikintu dukenye ukakidukemurira. Warakoze cyane, hari n'ibyo wagiye wigomwa tukabibona. Warakoze kuba waratwishyuriye ishuri, ukatumenyekanisha."
Uyu mukobwa yanavuze ko iyo yarwagara, M. Irene yohereza imodoka ikajya kumufata ikamukura mu kigo akajya kwivuza, hanyuma M. Irene akishyura ibitaro.
Ati "Ku ishuri narwara ukohereza imodoka iza kumfata nkataha, ukishyura ibitaro. Twarabibonye byose, ni ukuri Imana iguhe umugisha. Kandi warakoze."
Vestine yavuganye ikiniga, avuga ko ibyabaye batari babyiteze, amushimira itafari rye ku muziki wabo, ariko kandi ngo ntibifuza gutandukana nawe.
Yavuze ati “Irene nanjye nakubwira waradufashije cyane, usibye ko nyine ntabwo abantu bajya bishimira ibyiza bigeze ku bantu n'aba bose baza ibintu byo ku kurega, byo kugira ute, ntabyo twari tuzi. Natwe n'ibintu byadutunguye, gusa turagushimira ariko turababaye ntabwo dushaka gutandukana nawe."
"Turagusabye udufashe ntugende. Ntiwite kuri aba ngaba, turabizi ko wadukunze aba bose baje bitewe n'uko watuzamuye, batumenye."
Uyu mukobwa yavuze ko hari abantu banyuze kuri Nyina bamwumvisha ko M. Irene yungukira mu mvune z’abana be. Avuga ko M. Irene yabishyuriraga ishuri, akabagurira imyambaro n’inkweto n’ibindi bumva atabarekura ngo agenda uko.
Vestine ati “Naba bashaka kutubera ba Manager kandi ntabwo ibyo tubyifuza. Nyine banyuze kuri Mama kugira ngo nyine batubone, kubera ko wari umaze kutugira abasitari."
“Nta na kimwe twakuburanye, kuko twe waduhisemo ukoherereza Mama amafaranga y'ishuri nta na kimwe utadukoreye, ukaduha ibikoresho, tugiye ku ishuri ukaduha amafaranga, ukatugurira n'inkweto turagushimira cyane."
Yavuze ko we na mugenzi we biteguye kureka umuziki mu gihe cyose baba batari kumwe na M. Irene. Ngo Imana nishima ko bakomeza guhembura ubwoko bwayo izabahagurutsa.
Ati “N'ibi byose ngo bije gutandukana, ni abantu banyuze mu matwi baca kuri Mama. Ariko twe tugiye kuva mu bintu byo kuririmba, turabihagarika niba ari byo bifuje. Imana niyongera gushima ko twaza ubwo tuzaza."
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUBYEYI WA VESTINE NA DORCAS
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO M.IRENE AVUGA ICYATUMYE ATANDUKANA NA VESTINE NA DORCAS
