Dany Usenyimana yateye intambwe nshya mu buzima bwe bw’umwuka
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Dany Usengimana yagaragaje ibyishimo bikomeye nyuma yo kubatizwa mu mazi menshi, agaragaza ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’umwuka.
Yifashishije amagambo yo mu Ibyahishuwe 1:5 "No kuri Yesu Kristo, ari we mugabo wo guhamya ukiranuka n’imfura yo kuzuka, utwara abami bo mu isi, udukunda kandi watwejeshejeho ibyaha byacu amaraso ye", Dany yahamije Yesu Kristo ati: “Kuri We wadukunze, akadukiza ibyaha byacu akoresheje amaraso ye bwite.”
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda kuri uyu wa Kane tariki 02 Ukwakira 2025, Dany Usengimana yavuze ko yabatirijwe muri Trinity Church yo muri Canada, itorero rifite imyizerere isa n’iya ADEPR yo mu Rwanda.
Yavuze ko ubu ari mu rugendo rugana mu Ijuru. Ati: "Ndi umugenzi ujya mu Ijuru, ni cyo naburaga". Yasobanuye ko uyu mwanzuro yawufashe nyuma yo "kumenya kugira neza kw'Imana n'icyo inshakaho".
Dany Usengimana ari kubarizwa muri Canada kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2023 ubwo yasangagayo umugore we Janella Usengimana. Tariki 10 Ukuboza 2020 ni bwo yasabye umukunzi we bahita banasezerana mu rusengero.
Igisobanuro cyo kubatizwa mu mazi menshi
Kubatizwa mu mazi menshi ni ingingo ikomeye mu myizerere y'abakristo. Bufatwa nk'intangiriro y’urugendo rw’umukristo, bikaba bishingiye ku rugero rwa Yesu Kristo ubwe wabatijwe mu mazi menshi na Yohani Umubatiza muri Yorodani (Matayo 3:13-17).
Abahanga mu bya tewolojiya bemeza ko kubatizwa mu mazi menshi ari ingenzi mu gusobanukirwa neza n’ubutumwa bw’agakiza. John Stott na Wayne Grudem bagaragaje ko kubatizwa mu mazi menshi ari ikimenyetso cy’umwanzuro w’umuntu wo kwiyegurira Imana. Kwibira mu mazi no kuzamuka, bivuga gusiga ubuzima bwa kera (icyaha) no kwinjira mu buzima bushya muri Kristo (Abaroma 6:4).
Basobanura ko Yesu ubwe, nubwo yari umwere kandi atarigeze akora icyaha, yemeye kubatizwa kugira ngo "atwereke urugero rwo kugendera mu bushake bw’Imana". Abahanga nka Tertullian basobanura ko kubatizwa kwa Yesu kwerekana kwicisha bugufi kwe, no gukiranuka kw’ukwemera gukwiye kuranga umuntu wese.
Mu nyigisho za Martin Luther na John Calvin, havuga ko kubatizwa mu mazi menshi bifatwa nk’ishusho y’urupfu rwa Kristo n’izuka rye. Iyo umuntu yibiye mu mazi, biba bisobanura gupfa ku byaha; iyo azamutse, bisobanura kuzuka mu bugingo bushya muri Kristo.
Kubatizwa ni urufunguzo rwo kwinjira mu muryango w’abizera. Abahanga mu by’iyobokamana bavuga ko ari ikimenyetso cy’ubusabane, kuko umuntu aboneraho guhuzwa n’abandi mu muryango mugari wa Kristo (1 Abakorinto 12:13). Bahamya ko atari igikorwa cy’umubiri gusa, ahubwo ari n’intangiriro y’ubuzima bushya buyobowe n’Umwuka Wera.
Nk’uko umwe mu banditsi b’itorero ryo hambere, Tertullien, yigeze kubivuga, “Yesu yabatijwe kugira ngo aduhe urugero.” Uru rugero rwerekana kwicisha bugufi no gukurikira ubushake bw’Imana n’iyo nta cyaha twaba dufite cyo kwihana.
Nk’uko Yesu yabikoreye ku ruzi Yorodani, no muri iki gihe abakristo bose bahamagarirwa kwibura mu mazi y’umubatizo, bagasiga inyuma ubuzima bwa kera, bagatangira urugendo rushya rugana mu Ijuru.
Dany Usengimana watangiye urugendo rujya mu Ijuru ni muntu ki?
Dany Usengimana wavutse ku wa 10 Werurwe 1996, ni umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru b’Abanyarwanda bafite amakeka akomeye muri ruhago, akaba yarakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Yanyuze mu makipe atandukanye arimo Isonga FC, Police FC, APR FC, Singida Black Stars yo muri Tanzania na Tersana Sporting Club yo mu Misiri. Yanakiniye ikipe y’Igihugu "Amavubi".
Usengimana yakanyujijeho muri ruhago ndetse yari ahenze cyane bitewe n'ubuhanga bwe. Mu 2017, yerekeje muri Singida United yo muri Tanzania, ayisinyira imyaka ibiri ku masezerano yari afite agaciro ka $80,000 [angana na 116,039,600 Frw, akaba yariinjizaga $30,000 ku mwaka[ 43,514,850 Frw].
Usengimana Dany azi uburyohe bw'igikombe kuko ubwo yakiniraga APR FC yayifashije kwegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda ndetse aba n’umukinnyi wayo watsinze ibitego byinshi (11).
Yabaye kandi rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu myaka ibiri yikurikiranya akinira Police FC, aho mu mwaka wa 2015–2016 yatsinze ibitego 16, naho mu wa 2016–2017 atsinda 19.
Nubwo asa n'uwahagaritse guconga ruhago by'umwuga, ariko yakomeje gutanga umusanzu we mu guteza imbere umupira w'amaguru. Afatanyije na mugenzi we bakinanye mu Amavubi, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, bafunguye ishuri ryigisha umupira w’amaguru bise "Bright Football Academy" riherereye i Rugende mu Karere ka Kicukiro.

Dany Usengimana yateye ikirenge mu cya Yesu abatizwa mu mazi menshi

Dany Usengimana avuga ko ubu ari umugenzi ujya mu ijuru

Dany Usengimana yakiniye amakipe atandukanye arimo na APR FC

Yananikiye Amavubi


Dany Usengimana ari kubarizwa muri Canada hamwe n'umuryango we
