Rimwe na rimwe hari igihe ikintu mbere y'uko kiba, ugira
ibigucira amarenga ariko ntubimenye. Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Humble Jizzo, uyu mugabo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys yagarutse ku rupfu rwa se
ahishura uko umwana we yamuciriye amarenga y’uru rupfu mu gitondo ku munsi
nyiriziza se yatabarukiyeho ariko ntiyamenya ibyo ari byo.
Humble Jizzo n’agahinda kenshi mu gusobanura aya marenga
umwana we yaciye yagize ati "Ikintu cyambabaje umunsi yitaba Imana muri icyo
gitondo agakobwa kanjye karimo kavuga kati munyambike ikanzu nziza ndaza
kubonana na sogokuru araza kuza ". Humble Jizzo yakomeje avuga ko yamubajije
igihe aza kuzira umwana ntiyamubwira igihe, gusa amusaba ko bamwambika neza
ndetse bakamutunganyiriza n’imisatsi.

Humble Jizzo yatangaje ko uyu mwana we yamuciriye amarenga y'urupfu rwa sekuru
Bidatinze mu masaha y’igicamunsi nibwo bamumenyeshaga ko se
yitabye Imana. Ibi ngo ni ibintu byanze kumuvamo kuko umwana we yari
yabimuciriyemo amarenga akabasaba kumutegura neza kuko ngo yagombaga guhura na
we bakanasangira. Uyu muhanzi yavuze ko umwaka wa 2020 wamusharirirye cyane kuko
yawubuzemo umubyeyi kandi akaba n’isnhuti ye magara. Yagarutse ku magambo akomeye
uyu mubyeyi we yamubwiye azamuherekeza mu buzima bwe bwose.
Yagize ati "Yarambwiye ngo kugera kure bisaba kwihangana, kandi
kugera ku iterambere bisaba guhura n’ibibi bigukomeza kugira ngo ubashe kugera
ku byiza ". Naho ku ruhande rw’umuziki yavuze ko aka kanya ataratuza gusa yizeza
abakunzi b'itsinda Urban boys impinduka mu 2021 ashimangira ko hari umwenda babereyemo
abanyarwanda.
Ati "Nk'uko nababwiye hari intego hari umwenda tubereyemo abanyarwanda ndetse natwe ubwacu dukunda umuziki, uwo mwenda rero twifuza ko twagira uko tuwishyura cyangwa tukawugabanya ". Yashimiye abamubaye hafi muri ibi bihe bitoroshye abifuriza kuzagira ishya n’ihirwe muri uyu mwaka mushya wa 2021.

Mu muhango wo guherekeza uyu musaza byari agahinda gusa

Humble Jizzo yatangaje amwe mu magambo akomeye yabwiwe na se [iburyo] uherutse kwitaba Imana azamuherekeza muri ubu buzima
