EXCLUSIVE INTERVIEW (PART 2): Koffi Olomide yakomoje ku kibazo yagiranye n'umubyinnyi we muri Kenya

Imyidagaduro - 30/12/2016 9:04 AM
Share:

Umwanditsi:

EXCLUSIVE INTERVIEW (PART 2): Koffi Olomide yakomoje ku kibazo yagiranye n'umubyinnyi we muri Kenya

Koffi Olomide ni umuhanzi witezwe gutaramira abantu mu birori byo gusoza umwaka wa 2016 hatangira 2017 byiswe Kigali Count Down, uyu muhanzi akigera i Kigali yagiranye ikiganiro cyihariye na Inyarwanda.com. Igice cya kabiri cy’iki kiganiro kibanze cyane ku kibazo uyu muhanzi aherutse guhurira nacyo muri Kenya ubwo byavugwaga ko yakubise umubyinny

Umunyamakuru yabajije Koffi icyo atekereza ku biherutse kumubaho ubwo yarari muri Kenya, dore ko byavuzwe ko yakubise umugeri umwe mu babyinnyi be bigatuma uyu muhanzi yirukanwa ku butaka bwa Kenya ataririmbye. Uyu muhanzi yagize ati”Ni ibyahise, byamaze kurangira, ni ibyavuzwe ariko ngira ngo n’umukobwa yivugiye ko ntamukozeho gusa njye nasabye imbabazi abagore bose ba Afurika, ngira ngo hari n’indirimbo yitwa ‘Mama Forgive’ natangiye gukora mu rwego rwo gusaba imbabazi iraza gusohoka vuba aha gusa nshaka kubamenyesha ko nta muntu ukunda abagore by’umwihariko b’abanyafurika kundusha.”

Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yabajije Koffi Olomide niba tariki 31 Ukuboza 2016 azasaba imbabazi ubwo azaba ari mu gitaramo kubw’igikorwa yakoze cyo kutubaha umugore w’umunyafurika, aha Koffi yasubizanyije uburakari ati”Hoya hoya hoya rwose wivuga ngo kutubaha umugore, ibyo nibibi. Ni ikibazo cyabaye byose byarabaye birakurikiranwa byararangiye, rwose ntakuvuga ngo njye sinubaha umugore w’umunyafurika, ikibazo kimwe mu myaka mirongo itatu maze mu mwuga, ikibazo kimwe, kimwe, ni ukuri wivuga ngo sinubaha, byose byaravuzwe kandi byarakemutse, nibikenerwa ko nerekana ko nubaha abagore nzabikora, gusa singombwa ko nzabikora kuko abagore ubwabo barabizi.”

koffi

Koffi Olomide mu kiganiro kihariye n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com

Koffi Olomide yabajijwe n’umunyamakuru niba nta wundi mushinga w’indirimbo afite vuba aha, uyu muhanzi w’icyamamare ku Isi uvuka muri RDC yavuze ko afite imishinga myinshi y’indirimbo harimo ‘NYAQUANCE’ yakoreye Papa we watabarutse muri uyu mwaka tariki 30 Mata ndetse na Maman Forgive indirimbo nshya agiye gushyira hanze asaba imbabazi abagore bose ba Afurika nyuma y’ikibazo yagiraniye n’umukobwa umubyinira muri Kenya. Iyi mishinga y’indirimbo ze ikazaba yageze hanze tariki 1 Mutarama 2017 aho umuntu azaba yazisanga ku mbuga zinyuranye zigurisha imiziki.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...