EXCLUSIVE: Ikiganiro na Ndikumana Hamad Katauti watangaje ko iby’urugo rwe na Oprah babishyizeho akadomo

Imyidagaduro - 08/02/2017 12:49 PM
Share:

Umwanditsi:

EXCLUSIVE: Ikiganiro na Ndikumana Hamad Katauti watangaje ko iby’urugo rwe na Oprah babishyizeho akadomo

Mu Rwanda, muri Tanzania ndetse no mu bindi bihugu byo mu karere ka Afrika y’Uburasirazuba, mu minsi yashize hamamaye cyane inkuru z’urukundo rw’umukinnyi w’umupira w’amaguru Ndikumana Hamad Katauti n’umukinnyi wa filime w’icyamamare muri Tanzania; Irene Uwoya uzwi ku izina rya Oprah, gusa ubu Katauti yeruye ko bamaze gutandukana.

Aba bombi tariki 11 Nyakanga 2009 bakoze ubukwe bw’agatangaza, guhera mu mwaka wa 2011 hatangira gusohoka inkuru zivuga ko batabanye neza. Handitswe byinshi byavugaga icyo aba bombi bapfaga. Muri 2014 ubwo Katauti yakiniraga Espoir Fc i Rusizi umugore we yaje kumusura ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com Irene Uwoya uzwi nka Oprah yatangaje ko atatandukanye n’uyu mukinnyi ahubwo ko ababivuga atazi aho bituruka.

katautiNdikumana Hamad Katauti akora ubukwe muri 2009

Irene Uwoya uzwi nka Oprah, yatangarije Inyarwanda.com ko atigeze atandukana n’umugabo we Ndikumana Hamad Katauti, kandi ko babanye neza cyane, we akaba atajya aha umwanya amagambo y’abantu kuko amaze kubimenyera kandi abantu bakaba bavuga ibyo bashaka. Aha uyu mugore kandi yanasobanuye ko Katauti ari umugabo mwiza umutega amatwi kandi bombi bakaba bakora ibintu byose mu bwumvikane.

Nyuma y’uru rugendo  amagambo adasanzwe yagiye akomeza kwibasira uyu muryango abantu banyuranye bahamya ko aba bombi batandukanye, nyuma y’imyaka 8 bakoze ubukwe bikaba nyuma y’imyaka 3 Oprah avuye gusura Katauti mu Rwanda, byaje kumenyekana ko Ndikumana Hamad Katauti ari muri Tanzania mu biganiro byimbitse n’umugore we byatangiye mu kwezi kwa Mutarama 2017 ikivuyemo kikaba ari uko aba bombi batandukanye nkuko byahamijwe na Katauti wabyibwiriye umunyamakuru wa Inyarwanda.com.

katauti

2014 Oprah yaje mu Rwanda gusura Katauti

Mu kiganiro Ndikumana Hamad Katauti yagiranye na Inyarwanda.com yabwiye umunyamakuru ko iby'ubukwe bwe byarangiye ko yamaze gutandukana na Oprah, aha Katauti yavuze ko mu minsi ya vuba aza gutangaza ibyo yapfuye n’umufasha we gusa avuga ko atahita abitangaza aka kanya. Katauti wari umaze iminsi yerekeza cyane muri Tanzania yabwiye umunyamakuru ko umwana we yabyaranye na Oprah agumana na mama we.

katautiUmwana wa Katauti na Oprah ngo aragumana na mama we muri Tanzania

Uyu mukinnyi yabajijwe n’umunyamakuru niba nyuma yo gutandukana n’umugore we bazakomeza kuvugana atangaza ko kuba batandukanye batabaye abanzi ku buryo badashobora kuzongera kuvugana, yongeyeho ko nta mwanya azaha ibyo gushaka gatanya ahubwo ko Oprah aramutse abigiyemo akabona impapuro akazimuha ngo Katauti nta kabuza yamusinyiraho. Katauti yabwiye Inyarwanda ko yiteguye gutangira ubuzima bushya.

KURIKIRA HANO IKIGANIRO CYIHARIYE KATAUTI YAHAYE UMUNYAMAKURU WA INYARWANDA.COM

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...