“Nta kintu nakimwe muri iyi si kinezeza nko nkugira inshuti nziza, inshuti nziza ikwerekeza mucyerekezo kizima kandi cyiza,ibana nawe mubyiza no mubibi." Irene Mercy aganira n’umunyamakuru wa inyaRwanda, asubiza uko yakiriye igikorwa yakorewe n’inshuti ze.
Ku cyumweru tariki 13 Kanama 2023 ni bwo Irene Mercy yatunguwe n’inshuti ze, mu rwego rwo kumuhemba dore ko aherutse kwibaruka umwana wa kabiri wavutse mu mwaka wa 2023. Ni mu gihe imfura ye yavutse mu mwaka wa 2022.
Mu bamusuye bakifatanya n'umuryango we kwishimira ubuheta bwe, harimo Apotre Patrick Rugira, Pastor Dr. Ian Tumusime uyobora A Light to the Nations (aLn) muri Africa, Col. Karakire n'umufasha we, Pastor Zigirinshuti Michel, Bahavu Janet n'umugabo we Fleury Legend n'abandi benshi.
Ireney Mercy ni muntu ki?
Irene Merci (Ireney Mercy) yakunzwe mu ndirimbo 'Uri imbabazi zanjye', mu rugendo rwe rw'umuziki akaba yarakoze indirimbo zinyuranye yaba ize ku giti cye, izo yakoranye n'abandi bahanzi barimo The Ben na Gaby Kamanzi, n'izo yahurijemo abahanzi benshi aho twavugamo 'Dufatanye' yahurijemo Aime Uwimana, Queen Gaga, Tonzi, Liliane Kabaganza, Barnabas;
Jules Sentore, Asiimwe Dorcus, Aline Gahongayire, Alpha Rwirangira, MK, Steven BoB, Brian Blessed, Fanny, Pastor P, Patrick Nyamitari, Gaby Irene Kamanzi, Producer Nicolas, Alex Dusabe, Producer Mugisha, Theo Bosebabireba, Nelson Mucyo, Fils Jean Luck, Shukuru na Bahati Grace.
Ireney Mercy ari mu bahanzi baririmbye mu gitaramo gikomeye kandi cyari gihenze cya Julius Kalimba wamamaye mu ndirimbo 'Ntabeshya', cyabaye mu 2008 kikaba cyari cyatumiwemo Judith Babirye wo muri Uganda wari ukunzwe bikomeye muri icyo gihe na nyuma yaho.
Abandi bahanzi baririmbye muri icyo gitaramo cy'amateka harimo; Theo Bosebabireba, Nelson Mucyo wari ukunzwe mu ndirimbo 'Ndaje mu bwiza bwawe', Emile Nzeyimana wari ukunzwe mu ndirimbo 'Mbayeho', Diana Kamugisha wari ukunzwe mu ndirimbo 'Haguruka', n'abandi. Kwinjira byari 1000Frw ku banyeshuri, 2000Frw mu myanya isanzwe na 5,000 Frw muri VIP.
Si aho gusa yatumiwe nk'umuhanzi war ukunzwe bihebuje muri Gospel, kuko Ireney Mercy yatumirwaga mu bitaramo n'ibiterane bikomeye kuko yari mu bahanzi ba Gospel batekerezwagaho bwa mbere n'umuntu wese wateguye igitaramo cyangwa igiterane.
Urugero ni igiterane cyateguwe na Ev. Sandrali Sebakara abinyujije muri RNDP kibera i Gikondo kuri Expo Ground tariki 12-14 Ukuboza 2009 - Irene Mercy akaba ari mu bahanzi b'imena bagitumiwemo hamwe na bagenzi be barimo Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi, Phanny Wibabara, Naboth na The Blessed Sisters.
Nyuma yaje kuburirwa irengero mu muziki kugeza n'uyu munsi dore ko atagisohora indirimbo ndetse nta n'ibitaramo agitegura. Icyakora, nyuma yaho yagarutse mu isura nshya nk'umuvugabutumwa (Evangelist), ariko ibijyanye n’umuziki asa n’uwabishyize ku ruhande.
Kuwa 12 Kamena 2021 yarushinze n’umukunzi we Julie Igiraneza. Basezeraniye muri CLA Nyarutarama, bagaragirwa n’ibyamamare nka Patient Bizimana, Super Manager, Cyusa Ibrahim n’abandi. Kuva barushinze kugeza uyu munsi, bamaze kwibaruka abana babiri.
Ev Irene Mercy n'umugore we bari mu mashimwe menshi yo kwibaruka ubuheta
Avuga ku bakozi b’Imana bamusuye mu kwifatanya nawe gushima Imana ku bwa byinshi byiza imaze kumukorera, yavuze ko ari byiza ko “tuzajya tugaburirwa Ijambo ry’Imana, twarangiza kuryumva tukanarishyira no mu bikorwa". Asobanura ko iyo Ijambo ry’Imana rishyizwe mu bikorwa, bigirira benshi akamaro ".
Aragira ati: “Urukundo rwo ku munwa gusa n’Imana ntirwemera, ariko urukundo rushyira mu bikorwa ni rwo rukundo nyarwo. Tugendere mu rukundo, dufatanye mu rukundo, tubane mu rukundo, kuko umuntu udakunda ntabwo azi Imana. Tubane n’abababaye kandi twishimane n’abishimye, uwo ni wo mutima Kristo ashaka ".
Uyu muvugabutumwa wanakoranye indirimbo n'ibyamamare birimo The Ben, akomeza avuga ko urukundo yeretswe n'abakozi b'Imana, rusobanuye ko buri muntu akwiriye guharanira kudatakaza inshuti mu buzima, ahubwo ni byiza kugerageza uko ushoboye ugasigasira inshuti nziza z’umumaro ukomeye ku buzima bwawe.
Ireney Mercy uvuga ko abana bose Imana izamugenera azababyara “kuko ni abayo ", yatangaje ko “kubona abakozi b’Imana batandukanye bateraniye iwanjye dushimira Imana, Bibiliya iravuga ngo: 1 Abatesalonike 5:17-18 Musenge ubudasiba, mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu ".
Yakomeje avuga ko nta na rimwe gusenga k’Umukristo nyawe bikwiriye guhagarara, “bizahagarara ari uko twamaze kugera aho twateguriwe kuba ". Kuba ari umuvugabutumwa ubona ‘wabisayemo’, akaba afite inshuti nyinshi z’abapasiteri, ushobora kumukekera kuzashinga itorero.
Ati “Gushinga Itorero si cyo cy’ingenzi, ahubwo kwerekeza abantu ku Mana no kubashishikariza gukora ibyiza, ni byo dukwiriye gushyira imbere. Gukora ugushaka kw’Imana, kuko Itorero buri wese arigendana mu mutima we ".
Safari Ireney Mercy ari mu bagize uruhare cyane mu migendekere myiza y’igiterane cya Ev. Dr. Dana Morey cyiswe “Igiterane cy’Ibitangaza n’Umusaruro ". Ibi byatumye Dana Morey ajya kumusura ahesha umugisha abana be n’umugore we wigeze no gukora muri A Light to the Nations (aLn) izwiho gukora ibiterane bikomeye hirya no hino ku Isi.
Umuvugabutumwa Ireney Mercy ukunze gusangiza abamukurikira ijambo ry’Imana, rikakiranwa yombi yeretswe urukundo n'inshuti ze
Mu mezi macye ashize, Ev. Ireney Mercy yatanze inyigisho igaruka ku nshuti z’icyerekezo kizima buri umwe akwiriye kugira. Ni inyigisho avugamo ko “Mu buzima abantu bagira inshuti eshatu zirimo Iz’Ejo Hashize, Inshuti za None ndetse n’Inshuti z’Ejo Hazaza ".
Ishuti z’ejo hashize (Friends of Past)
Ati “Aba bitwa ko bagukunda ariko baguhoza mu byashize, iyo muri kumwe bakwibutsa intege nke zawe, niyo mutari kumwe bakuganiraho nyamara mwahura mugaseka, mwatandukana bakakuvuga.
Iyo ubagishije inama baguca intege bakubwira ko bitazakunda, bakakwibutsa ko wowe udashoboye bashingiye ku mateka yawe yahashize. Aba bantu bakwereka ko wigeze kunanirwa, bahora bibuka ibyaha wakoze kera, aba bantu bahora bakubona mu bihe byashize.
Inshuti za None (Friends of Present)
Aba bo ni babi cyane, bitwa ko bagukunda nyamara bagukundira uko umeze uyu munsi. Iyo ufite amafaranga bagendana nawe, iyo uguwe neza baragusura, iyo ufite iby’ubaha baba hafi yawe.
Bagukundira ibyo ufite n’uko uri, kuko baba bashaka kugukoresha igihe cyose bakwegereye iyo bakubonamo inyungu zabo, bagufata nk’igikoresho cyabo. Iyo hari icyo bagushakaho barakwegera cyane nyamara iyo uri mu ngorane bose bakuvaho bakaguhunga.
Iyo uhuye n’ikibazo uri kumwe iyo uhindukiye nta n’umwe ubona, ni abantu bafite byinshi bibaranga, iyo ushishoje ntutinda kubavumbura.
Inshuti z’ejo hazaza (Friends of Future)
Aba niabantu batekereza uwo uzabawe ejo hazaza, iyo uri mu ntege nke bagufasha kuzivamo, bakora ibishoboka byose kugira ngo amateka yawe ataguca intege, bakugira inama zikubaka, ntibagukundishwa n’ibyoufite.
Izi nshuti, n’iyo ntacyo ufite ziragusanga, zinezezwa no kubana nawe mu bihe byose bigukomereye cyangwa mu bihe byiza. Iyo waguye mu cyaha cyangwa wagize intege nke, ntibakuvuga cyangwa ngo bakujugunye ahubwo barakuvuganira bakakuba hafi, bakakwereka uburyo bwo kwihana no gusohoka mukibazo neza.
Ni abantu batanga ibyabo kubwawe, umwanya wabo, nabo ubwabo bakitanga kugirango ugire ahugera. Ev.Mercy Manzi ati “Kimwe navuga, aba bantu ni bake mu buzima bwacu, abenshi bari muri (Friends of Past and Friends of Present)".
Ati “Niyo mpamvu imitima yacu yuzuye ibikomere kandi twirirwa tuvuga ngo abantu ni babi, muri make tuvuma abantu bose, ariko impamvu niuko tutamenya kurobanura abo turi kumwe ngo buri wese tumushyire mu mwanya we, kandi tumufate uko ari ntidutungurwe n’ibyo badukorera."
Muri Bibiliya mu Imigani 18:24 havuga ko “Inshuti nyinshi zisenya urugo, Ariko haba inshuti iramba ku muntu, Imurutira umuvandimwe."
Urugero “Yozefu yahuye na Farawo amateka arahinduka, Eliya yahuye n’umupfakazi kw’irembo aramutunga, Dawidi yahuye na Yonatani amukiza urupfu, Isaka yahuye na Rebeka barubaka."
Icyo umuntu ahisemo ni cyo asa nacyo, uwanyuzwe n’ubu butumwa wese, asabe Imana imuhuze n’abantu bakwiriye, Inshuti z’ejo hazaza ".
Julie Igiraneza wabereye Ev. Irene Mercy inshuti y’inkoramutima n’iy’ejo hazaza ni nde?
Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Ireney Mercy yadutangarije ko umugore we Julie Igiraneza, yamukundiye ibintu byinshi birimo no kuba ari umukristo. Ati "Ibyo namukundiye, ni umukristo akaba n'umuririmbyi muri korali yo mu rusengero rwa CLA.
Afite umutima mwiza kandi arankunda. Yuzuye muri we imico y'umuntu wubaha Imana. Ni umunyabwenge cyane akaba akunda no gukorana umurava. Nk'umuhanzi wa Gospel, nawe urabyumva sinahuza n'umuntu udakijijwe".
Julie Igiraneza yaminuje muri Kaminuza iri muri 5 zikomeye muri Koreya y'Epfo ndetse akaba ari Kaminuza yizeho Moon Jae-in wabaye Perezida w'icyo gihugu kuva mu 2017-2022. Ati "Madame yize mu ishuri Perezida wa Koreya yizemo. Yize muri Kyung hee university iherereye mu mujyi wa Seoul".
Yakurikiranye ibijyanye na MICE (Meetings, Incentives, Conferences & Exhibitions) mu ishami ry'ubukerarugendo no kwakira neza abakiriya (Tourism and Hospitality Management). Kaminuza ya Kyung hee iri muri kaminuza eshanu (5) zubashywe cyane muri Koreya y'Epfo.

Ev Ireney na Julie bakoze ubukwe bw'agatangaza



Bambariwe n'ibyamamare mu bukwe bwabo
Julie Igiraneza yaminurije muri Koreya y'Epfo
REBA ANDI MAFOTO Y'IBIRORI BYAKOREWE IRENEY MERCY N'UMURYANGO WE
Bahavu Janet na Fleury Legend bishimanye n'umuryango wa Ev. Irene Mercy
Apostle Rugira Patrick ni inshuti ya hafi y'umuryango wa Ireney & Julie
Ev. Dr Dana Morey ubwo yari ateruye umwana wa Ireney & Julie
Pastor Dr. Ian Tumusime ari mu bitabiriye ibirori by'uyu muryango
Pastor Zigirishuti Michel niwe wigishije ijambo ry'Imana muri ibi birori
Umugore wa Mike Karangwa nawe yari ahari
Irene Mercy hamwe n'umwana we
Nyirabukwe wa Ireney Mercy yanezerewe cyane




Pastor Zigirinshuti Michel aganiriza abitabiriye iki gikorwa cy'urukundo
Umuryango wa Col. Karakire wifatanyije n'uwa Ev. Ireney Mercy kuri uyu munsi w'ibyishimo
Umufasha wa Col. Karakire ateruye ubuheta bwa bwa Ev. Irene Mercy na Juli Igiraneza
Ibi birori byabaye mu mpera z'icyumweru gishize byasigiye ibyishimo byinshi uyu muryango
UKO IKI GIKORWA CYAGENZE MU MASHUSHO YAHUJWE N'INDIRIMBO YA AMBASSADORS OF CHRIST Y'UBUTUMWA BW'ISHIMWE