Mu kiganiro na inyaRwanda, Ev. Niyonagira yisunze Ijambo ry’Imana riri mu Gutegeka kwa Kabiri 2:3 mu gusobanura uko afata imyaka 40 y'amavuko yujuje. Ati: “Imyaka 40 ni imyaka Abisiraheli bamaze bazenguruka mu butayu, ariko Imana iravuga iti: ‘Igihe mwazengurutse uyu musozi kirahagije.’
Umuvugabutumwa, umuhanzikazi, akaba n'umwanditsi w'ibitabo, Eliane Niyonagira ati: "Kuri jye, iyi myaka 40 ni igihe cyo kwambuka—kuva mu gusubira mu bintu bimwe no gutangira urugendo rushya mu masezerano y’Imana.”
Yasobanuye ko iyi myaka ayibona nk’igihe cyo guhindura icyerekezo, guhaguruka mu kuri kwe no kugendera mu mugambi w’Imana. Ati: “Imyaka 40 ni igice cy’ubuzima kiranga gukomera, gusobanukirwa n’icyo uri cyo n’icyo wahamagariwe. Ni igihe cyo guhagarara ugafata ubuyobozi bw’ubuzima bwawe n’abandi ufite icyerekezo gisobanutse.”
Yavuze ko yishimira cyane ubuntu bw’Imana bwamurinze, umuryango we, ndetse n’uko yabashije kuba igisubizo ku bandi bantu. Ati: “Nishimira cyane ubuntu bw’Imana bwandinze, umuryango mfite, no kuba narabashije kuba igisubizo cyiza ku bandi. Niba hari icyo nicuza, ni ibihe natinzemo cyangwa nahisemo gutinya gutera intambwe, ariko byose byambereye amasomo.”
Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru ye y'amavuko byabaye ku wa 25 Mata 2026 bibera muri resitora yitwa Le Dou i Bruxelles mu Bubiligi. Ati: “Ibirori byanjye byabaye mu mwuka w’ishimwe, urukundo no gusangira n’abantu bankunda nanjye nkunda.”
Ev. Eliane yavuze ko afite intego yo gukomeza kubera umugisha umuryango mugari no mu buyobozi Imana yamuhaye, kubaka imishinga ifite agaciro karambye no gufasha abandi guhaguruka bakamenya abo bari bo.
Ati: “Intego yanjye ni ukwagura impact yanjye mu muryango no mu byo Imana yampamagariye, kubaka imishinga iramba no gufasha abandi guhaguruka bakamenya identity yabo.”
Yanasobanuye igitabo cye yise “Women of Impact – Stand & Shine”, avuga ko kigamije gufasha abagore kumenya abo bari bo no kubaho ubuzima bufite intego. Ati: “Igitabo cyanjye kivuga ku kumenya identity yawe, guhaguruka mu kuri kwawe no kubaho ubuzima bufite intego. Ni ubutumwa buhamagarira abagore kuva mu kwishidikanyaho bakinjira mu mucyo w’icyerekezo cyabo.”
Ev. Eliane Niyonagira ni umukristu wubaha Imana, umugore wubatse, umubyeyi w’abana batanu (abakobwa), akaba atuye mu Bubiligi hamwe n’umuryango we. Yakuriye mu rusengero, abatizwa mu 2006, akira agakiza mu 2008 ubwo yemezwaga n’Umwuka Wera.
Kuva mu 2012 yatangiye kwigisha ibijyanye n’umuryango, ashimangira ko ari wo shingiro ry’ubuzima bw’umukristo. Ati: “Umuryango ni itorero rya mbere, kandi ni ho satani atangirira gusenya umukristo. Bitangirira mu muryango bikagera mu itorero.”
Eliane ni umuvugabutumwa wanatangije umuryango yise Family Corner utegura igitaramo gikomeye cyitwa Family Gala Night na 'Conference' yitwa Women of Impact. Ni umwanditsi w'ibitabo akaba aherutse gushyira hanze igitabo yise "Women of Impact - Stand & Shine”
ubifatanya no kuba umuhanzikazi wa Gospel aho amaze gukora indirimbo 8. Indirimbo enye ni zo zasohotse ku mugaragaro, harimo 2 ziri kuri YouTube ku muyoboro we INEZAB TV. Yatangiye kuririmba akiri umwana, ariko mu 2014 ni bwo yakoze indirimbo ye ya mbere nubwo yahuye n’imbogamizi z’ubushobozi.

Ev. Eliane Niyonagira akomeza kugaragaza ko iyi myaka 40 y'amavuko yujuje atayifata nk’imyaka isanzwe, ahubwo nk’igihe cyo kwambuka, gutangira bundi bushya no kwinjira mu rwego rushya rw’umuhamagaro we.

Ev. Eliane Niyonagira yakoze ibirori bikomeye byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 40 y'amavuko

Ev. Eliane yavuze ko isabukuru y’imyaka 40 y’ubuzima bwe ayifata nk’igihe gikomeye cyo “kwambuka” ava mu bihe byo gusubira inyuma no kuzenguruka, yinjira mu rugendo rushya rw’amasezerano n’icyerekezo gishya cy’ubuzima bwe n’umuhamagaro Imana yamuhaye

"Imyaka 40 ni igice cy’ubuzima kiranga gukomera, gusobanukirwa n’icyo uri cyo n’icyo wahamagariwe" - Ev. Eliane Niyonagira




Ev. Eliane Niyonagira hamwe n'umugabo we bafitanye abana batanu b'abakobwa


Ev. Eliane aherutse gushyira hanze igitabo yise “Women of Impact – Stand & Shine” kigamije gufasha abagore kumenya abo bari bo no kubaho ubuzima bufite intego
