Uyu
mugore asanzwe abarizwa mu Mujyi wa Kampala. Ni umwe mu bantu bagize ubuzima
bugoye ariko nyuma akabukiramo, ubu akaba yarahindutse intumwa y’amahoro
n’urukundo ku bandi banyuze mu nzira nk’iyo yanyuzemo.
Dorcas
yavukiye mu Rwanda, akurira mu buzima bwari bugoye cyane. Yabaye mu bihe by’inzara,
kutagira aho arara, ndetse no kubura ubushobozi bwo kwiga.
Mu
magambo ye bwite, avuga ko ibyo byose byamubereye isoko y’umutima wo gufasha
abandi. Yabwiye InyaRwanda, ati “Ubuzima nari ndimo bwari bugoye cyane. Kuba
umwana udafite icyo kurya, icyo kunywa cyangwa aho kuba, byatumye ngera aho
numva ntashobora kurebera abandi bari mu buzima nk’ubwo. Niyo mpamvu nashyize
umutima ku bikorwa bifasha abana n’abantu bari mu buzima bwo mu muhanda.”
Yongeraho
ko ibikomere n’ibibazo yanyuzemo byamubereye isomo ry’ubuzima n’impamvu yo
gufasha abandi.
Dorcas
yemeza ko urugendo rwe i Kigali ari rwo rugize intangiriro y’uruhererekane
rw’ibikorwa by’urukundo n’ubugiraneza ateganya gukorera mu Rwanda. Avuga ko
ibikorwa bye bizibanda ku gufasha abantu batishoboye, cyane cyane abana
n’imiryango itabona amikoro ahagije.
Akomeza
ati “Ndashaka gukorana n’abana bari mu muhanda, abatagira aho barara
n’abatabona ubufasha. Nzatanga ubwisungane mu kwivuza ku bantu 200, mfashe
imiryango itishoboye kubona ibyo kurya, kuryama n’ibyo kwambara."
Ibi
bikorwa byose bizabera ku munsi umwe n’igitaramo cye cy’ivugabutumwa kizaba ku
itariki ya 20 Ukuboza 2025, aho azaba ahuriza hamwe abantu banyuranye, inzego
za Leta, abikorera n’abakirisitu, mu gikorwa cyo “guhagurukira gufasha
abatishoboye.”
Nyuma
yo gukurira mu buzima bwo mu muhanda, Dorcas yafashe icyemezo cyo gukizwa. Ubu ni
umwigisha w’Ijambo ry’Imana mu Itorero Nayoti Ministries ryo muri Kampala.
Yize
muri Kaminuza ya Grace Room University yo muri Uganda, mu ishami
ry’iyobokamana, nyuma yo gukomeza amasomo yari yaratangiye mu Rwanda.
Ku
kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, aho yageze ku wa Kane tariki 30
Ukwakira 2025, Dorcas yagaragaje ibyishimo byinshi byo kongera kuba mu gihugu
yavukiyemo. Yavuze ko u Rwanda ari rwo rwatumye agira indoto zo guhindura isi,
n’ubwo igihe kimwe rwamubereye ahantu hagoye kubaho.
Ndahiro
Valens Pappy, ushinzwe gutegura ibikorwa bya Dorcas i Kigali, yabwiye
InyaRwanda ko igitaramo cya Dorcas kizaba kirimo ibikorwa bifatika byo gufasha
abantu bakeneye ubufasha, cyane cyane mu by’ubuzima n’imibereho.
Avuga
ati “Icyo tugamije si igitaramo cy’amajwi gusa, ahubwo ni igikorwa cyuzuyemo
ubuzima. Tuzatanga ubwisungane mu kwivuza ku bantu 200, ndetse n’imiryango
izahabwa ibikoresho nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.”
Dorcas
avuga ko urugendo rwe i Kigali rugamije no gusiga ubutumwa bw’uko “muri bicye
umuntu afite ashobora guhindura ubuzima bwa mugenzi we.”
Avuga
ko afatira urugero kuri Apôtre Mignonne, umwe mu bavugabutumwa bamuhaye isomo
rikomeye mu kugendera mu mucyo no gukorera Imana n’abantu.
Uwingeneye
Dorcas, uvuye mu buzima bwo mu muhanda, ubu ni icyitegererezo cy’uko ubuzima
bushobora guhinduka. Urugendo rwe ni inkuru y’ukwizera, impuhwe, n’urukundo
rufasha abandi gusubira mu buzima bushya.

Dorcas
ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, agarutse mu gihugu
yavukiyemo nyuma y’imyaka atahagaragara

Umuvugabutumwa
Dorcas avuga ko ubuzima bwo mu muhanda bwamuhaye isomo rikomeye ryatumye
yiyemeza gufasha abandi
Dorcas
asobanura ko ibikorwa bye by’urukundo bigamije gufasha abana n’imiryango iri mu
buzima bugoye -Aha yari kumwe n'abakobwa bo muri Kigali Protocol bamwakiriye
Uwingeneye
Dorcas, umaze imyaka akorera ivugabutumwa muri Uganda, ateganya igitaramo
n’igikorwa cy’ubugiraneza i Kigali ku itariki ya 20 Ukuboza 2025

Dorcas
avuga ko urugendo rwe rwasembuwe n’icyifuzo cyo gusiga isura y’urukundo
n’impuhwe mu Rwanda
