Amani ukorera umurimo w’Imana mu Itorero Shekinah Missions rikorera mu Karere ka Rubavu, yavuze ko ubutumwa nyamukuru bw’iyi ndirimbo ari uguhumuriza abantu no kubereka ko nta kure Imana itakura umuntu, nta n’aho itamugeza.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Amani yagize ati: “Ubutumwa buri muri ‘Uwezo Wake’ ni inkomezi n’ihumure. Buributsa abantu ko Imana ifite ubushobozi bwo kubakura aho bari hose ikabageza kure, n’iyo ibintu bisa n’ibyanze.”
Yavuze ko yahisemo gukora iyi ndirimbo mu rurimi rw'Igiswahili mu rwego rwo kwagura ivugabutumwa rikagera ku bantu benshi hirya no hino ku isi, cyane cyane mu bihugu bikoresha urwo rurimi.
Ati: “Nakoze indirimbo muri Kiswahili kugira ngo ubutumwa bwiza bugere kure, si ukuvuga ko naretse Ikinyarwanda, ahubwo ni ugushaka ko nagera ku bantu benshi kurushaho.”
Yongeraho ko ijambo “Uwezo Wake” risobanura ubushobozi bw’Imana n’imbaraga zayo zitagira umupaka, ari na byo yashakaga kugaragaza muri iyi ndirimbo.
Mu rugendo rw’ivugabutumwa yagiriye muri Kenya, Amani yahakoreye indirimbo ebyiri nshya zirimo na “Uwezo Wake”, izagaragara kuri album ye ya mbere ateganya gusohora mu mpera z’umwaka.
Yavuze ko muri izo ndirimbo harimo n’iyo yakoranye n’umuhanzi wo muri Kenya, izasohoka mu minsi iri imbere.
Yashimye uko yakiriwe n’amatorero n’abapasiteri bo muri Kenya, anashimira iterambere ry’umuziki waho, nubwo yagaragaje ko ururimi rushobora kuba imbogamizi ku batarumenyereye.
Ev. Amani yatangaje ko ari gutegura album igizwe n’indirimbo 12, zizasohoka zose zifite amashusho n’amajwi. Kugeza ubu, asigaje gukora amashusho y’indirimbo imwe azakorera mu Rwanda.
Yanatangaje ko afite gahunda yo gukora ibitaramo mu bihugu byo hanze, birimo Kenya, Uganda na DR Congo, ndetse n’ahandi, mu rwego rwo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu muziki.
Yavuze ko urugendo rwe rwose rushingiye ku guhamagarwa n’Imana, atari inyungu ze bwite. Yanasobanuye ko urugendo rwe rwa mbere rw’indege rwamubereye ubuhamya budasanzwe, kuko atari yarigeze atekereza ko byamushobokera.
Ati: “Byari ibintu bishya kuri njye, ariko nabonye ko Imana ishobora gukora ibirenze ibyo dutekereza.”
Nubwo atari muri label ihoraho, Amani afashwa n’abantu batandukanye barimo umuhanzi Jabastar bakoranye indirimbo “U Rwanda Ruraberewe”, ndetse na Pastor Mababa umuba hafi mu rugendo rwe rwa gikirisitu.
Amani akomeje kwiyemeza gukoresha impano ye mu kwamamaza ubutumwa bwiza, guhumuriza abantu no kubereka ubushobozi bw’Imana, abinyujije mu ndirimbo ze n’ibikorwa by’ivugabutumwa akorera mu bihugu bitandukanye.
Amani yashyize hanze indirimbo nshya “Uwezo Wake” igaruka ku bushobozi n’ububasha bw’Imana



Ev. Amani yatangaje ko ari kwitegura gutaramira mu bihugu bitandukanye birimo Kenya na Uganda
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "UWEZO WAKE" YA AMANI
