Abanyamigabane ba EuroLeague biteganyijwe ko bazahurira mu Butaliyani ku wa Mbere, tariki ya 5 Ukwakira 2026, bakaganira ku cyifuzo cyo gukorana na NBA aho guhangana na yo.
Ibi biganiro biteganyijwe kubera mu gace ka Lake Como bishobora kugira uruhare rukomeye mu guhindura imiterere, imiyoborere n’uburyo amarushanwa akomeye ya Basketball ku mugabane w’u Burayi ategurwa.
NBA irateganya kwagurira ibikorwa byayo ku mugabane w’u Burayi, aho ishaka gutangiza irushanwa rizaba rigizwe n’amakipe 16.
Muri ayo makipe, hagati ya 10 na 12 azaba afite imyanya ihoraho, mu gihe andi ane kugeza kuri atandatu azajya aboneka binyuze mu mikino yo gushaka itike.
NBA yatangaje ko ishaka gutangiza uyu mushinga mu 2027, mu gihe yaba yumvikanye na EuroLeague cyangwa itabashije kumvikana na yo.
Ku rundi ruhande, EuroLeague na yo irimo gutegura uburyo bwo kwagura irushanwa risanzwe, bityo kutumvikana kw’impande zombi bishobora gutuma zitangira guhatanira amakipe, abashoramari n’abafana.
Umuvugizi wa EuroLeague yatangarije Reuters ko ibiganiro na NBA byibanze ku gushaka inzira yatuma impande zombi zikorana.
Perezida wa Lega Basket Serie A yo mu Butaliyani, Maurizio Gherardini, yavuze ko aya ari amahirwe adasanzwe yo guhuriza hamwe inzego zitandukanye, zirimo n’ishyirahamwe mpuzamahanga rya Basketball, FIBA, hagamijwe kuvugurura imiterere y’uyu mukino i Burayi.
Uko NBA Europe ishobora kuzaba iteye bigenda bisobanuka, aho amakipe ashobora guturuka mu byiciro bitatu: amakipe asanzwe akina Basketball, amakipe azashingwa n’abashoramari bashya, ndetse n’amakipe azaba ashamikiye ku makipe asanzwe akina umupira w’amaguru.
Qatar Sports Investments (QSI), ikigo gifite Paris Saint-Germain, cyemeje ko cyamaze igihe mu biganiro bijyanye n’uyu mushinga.
Umuyobozi wa QSI yabwiye Reuters ko iki kigo cyegerejwe kuri uyu mushinga mu myaka ibiri ishize, kandi ko kimaze nibura umwaka umwe kigira uruhare mu biganiro.
Real Madrid, FC Barcelona na AC Milan na zo zavuzwe mu makipe ashobora kugira uruhare muri NBA Europe, ariko ntizigeze zisubiza icyifuzo cya Reuters cyo kugira icyo zibivugaho.
Amakuru yatangajwe na The Athletic avuga ko NBA Europe yamaze kugaragaza imijyi 12 ishobora kwakira amakipe azaba afite imyanya ihoraho. Iyo mijyi ni London, Paris, Rome, Milan, Berlin, Munich, Istanbul, Madrid, Athens, Barcelona, Manchester na Lyon.
George Aivazoglou, umuyobozi wa NBA ushinzwe ibikorwa byayo mu Burayi no mu Burasirazuba bwo Hagati, ategerejwe gutanga amakuru mashya ku biganiro muri gahunda izabera i Londres ku wa Kane.
Nubwo NBA ishaka gutangiza irushanwa rishya, EuroLeague na yo irateganya kuvugurura irushanwa risanzwe rigizwe n’amakipe 20.
Ndetse gahunda yayo ni ukongera amakipe ane mu mwaka utaha w’imikino, dore ko amakipe agera ku munani ashobora guhabwa imyanya y’igihe kirekire, yiyongera ku makipe 13 asanzwe afite imyanya ihoraho. Indi myanya ishobora kujya ku makipe azajya yitabira irushanwa mu gihe runaka.
EuroLeague yatangarije Reuters ko yakiriye ubusabe 14 bw’abashaka kubona imyanya umunani y’igihe kirekire, aho amafaranga yemerewe gutangwa kugira ngo ayo makipe abone imyanya arenga miliyoni 800 z’amayero.
Gusa, mu mushinga wa NBA Europe, si amakipe yose 13 afite imyanya ihoraho muri EuroLeague azahita ahabwa imyanya mu irushanwa rishya.
NBA ivuga ko izajya ifata ibyemezo ku makipe azahabwa imyanya n’amafaranga azishyurwa hashingiwe kuri buri kipe. Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru avuga ko hari abashoramari bamaze gutanga ubusabe bufite agaciro kari hagati ya miliyoni 500 na miliyari imwe y’amadolari kuri buri mwanya.
Nubwo EuroLeague ifite abafana benshi n’abitabira imikino ku bwinshi, imaze igihe inengwa kubera kutagira amakipe ahoraho mu mijyi imwe n’imwe ikomeye ndetse n’ibibazo bijyanye n’ibikorwaremezo, birimo ibibuga by’imikino.
NBA yo ivuga ko Basketball i Burayi itaragera ku rwego rw’ubushobozi ifite, bityo ko uyu mushinga ushobora gufasha uyu mukino kwaguka no kurushaho gukundwa.
Pete Mickeal wahoze akina muri EuroLeague, akanegukana igikombe cyayo mu 2010, ubu akaba akora mu bijyanye no gushakira abakinnyi amasezerano, yavuze ko kwinjira kwa NBA bishobora kuzana amafaranga menshi n’uburyo bugezweho bwo kwita ku bakinnyi.
Yavuze ko abakinnyi benshi bakiniye i Burayi bagiye bahura n’ibibazo bijyanye no kwishyurwa, ashimangira ko ubufasha bwa NBA bushobora kugira uruhare mu guhindura uko ibintu bikorwa.
Mickeal kandi yagaragaje ko NBA ifite ubushobozi bwo kwamamaza, gushaka abaterankunga no gushyira amakipe mu mijyi ifite amasoko akomeye.
Nubwo ibyo Bose biri mu bizaganirwaho hari ikindi kibazo kiri imbere ya EuroLeague ni ukumenya niba gukorana na NBA byatanga amahirwe menshi kurusha gukomeza irushanwa ryayo yigenga.
Niba impande zombi zumvikanye, bishobora kuvamo impinduka mu mikorere y’amarushanwa, imiyoborere n’ishoramari muri Basketball y’u Burayi.
Niba zitumvikanyeho, NBA Europe na EuroLeague bishobora kuzatangira guhatanira amakipe n’abashoramari, mu gihe buri ruhande ruzaba rushaka gukurura abafana no kwagura ibikorwa byarwo.
Uyu mushinga kandi uteganya guhuza ingengabihe y’amarushanwa yo mu bihugu n’iy’amakipe y’ibihugu, kugira ngo abakinnyi babashe gukina mu makipe yabo no mu makipe y’ibihugu mu mwaka wose, hanakemurwa ibibazo byo guhurirana kw’amarushanwa.


