Euro 2020: U Budage bwatsinzwe n’ikipe ihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe ku mukino wa mbere

Imikino - 16/06/2021 12:31 AM
Share:

Umwanditsi:

Euro 2020: U Budage bwatsinzwe n’ikipe ihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe ku mukino wa mbere

Ikipe y’igihugu y’u Budage yatangiye nabi irushanwa rya Euro 2020, itsindwa n’u Bufaransa buhabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe igitego 1-0.

Mu mukino utari woroshye wo mu itsinda rya F wabereye ku kibuga Puskas Arena, mu mujyi wa Budapest muri Hongrie, ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yatangiye neza urugendo rugana ku gikombe cya Euro cy’uyu mwaka itsinda u Budage 1-0.

Nubwo ikipe y’igihugu y’u Budage yagerageje gukina neza mu minota 90 y’umukino, ihererekanya neza mu kibuga, ntiyabyaje umusaruro amahirwe yabonye yo gutsinda ibitego byatumye isoza umukino nta gitego itsinze.

U Bufaransa buhabwa amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cy’u Burayi cy’uyu mwaka, bwegukanye amanota atatu yo ku munsi wa mbere w’imikino y’amatsinda, butsinze u Budage 1-0, cyabonetse ku munota wa 20 cyitsinzwe na myugariro Mats Hummels wari wokejwe igitutu.

Gutsinda uyu mukino byashyize mu mwanya mwiza ikipe y’igihugu y’u Bufaransa wo kuzazamuka muri iri tsinda rifatwa nk’iry’urupfu, bishyira mu kaga iklipe y’igihugu y’u Budage yitegura Portugal mu mukino wa kabiri wo mu itsinda.

Portugal nyuma yo gutsinda Hongrie 3-0, niyo iyoboye itsinda rya F, ikaba ikurikiwe n’u Bufaransa banganya amanota atatu ariko bagatandukanywa n’ibitego bazigamye, mu gihe u Budage ari ubwa gatatu, Hongrie ikaba iya Kane.

Karim Benzema yagize uruhare ku gitego Hummers yitsinze yahesheje u Bufaransa amanota atatu

Hugo na Neuer, abanyezamu bombi nibo bari ba kapiteni kuri uyu mukino

U Bufaransa bwegukanye amanota atatu imbere y'u Budage

Abafaransa bagerageje kwitwara neza muri uyu mukino

Wari umukino urimo imbaraga nyinshi

Umukino warangiye u Bufaransa bwegukanye intsinzi

Paul Pogba watowe nk'umukinnyi w'umukino

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...