Iyi gahunda iri muri EU KIDS Act, igamije kurinda abana ingaruka zishobora guterwa n’ikoranabuhanga, zirimo ibishobora kubangamira umutekano n’imibereho yabo.
EU iteganya ko abana bari munsi y’imyaka 15 bagomba kugenzurirwa cyane mu gukoresha izo serivisi. Inyandiko Reuters yabonye igaragazaga ko abana bari hagati y’imyaka 13 na 14 bashoboraga gukoresha konti zidasanzwe zishyirwaho kandi zigenzurwa n’ababyeyi, mu gihe abari munsi y’imyaka 13 batari kuzagira konti zabo ku mbuga nkoranyambaga.
Nyuma, ku wa 17 Nzeri 2026, Komisiyo y’u Burayi yatangaje ibyifuzo bya EU KIDS Act mu buryo burambuye. Ubu gahunda ivuga ko abana batagejeje ku myaka 13 batazagira konti zabo ku mbuga nkoranyambaga.
Abari hagati ya 13 na 14 bashobora kugira konti nto zigenzurwa n’ababyeyi, aho igihe cyo gukoresha imbuga nkoranyambaga n’imbuga zisangirwaho amashusho gishobora kugarukira ku isaha imwe ku munsi. Kuva ku myaka 15, umuntu ashobora gufungura konti ye atagombye kubanza gusaba uruhushya rw’umubyeyi.
Izi ngamba ntizireba imbuga nkoranyambaga gusa. Zireba kandi imbuga zisangirwaho amashusho, imikino yo kuri internet, AI chatbots na AI companions, ndetse n’amaduka acururizwamo porogaramu.
EU irashaka ko ibigo by’ikoranabuhanga bishyiraho uburyo bwo kwemeza imyaka y’abakoresha, kurinda abana kuganirwaho n’abantu batazwi, no gukuraho uburyo bushobora gutuma abana bamara igihe kinini ku rubuga, nka 'infinite scrolling' n’ubundi buryo bwo kubashishikariza gukomeza kurukoresha.
Ku bijyanye na AI, gahunda iteganya ko AI companions na chatbots bigenewe abana bigomba kuba bifite umutekano kandi bikaba bidakwiye gukoresha uburyo bushobora gutuma umwana agira isano ikomeye cyane y’amarangamutima n’ikoranabuhanga. Kuri bamwe mu bana, serivisi nk’izi zizaba zigenzurwa n’ababyeyi.
Ibigo binini by’ikoranabuhanga na byo bizasabwa kugaragaza ko serivisi zabyo zitekanye ku bana kuva mu buryo zubatsemo, aho gutegereza ko ikibazo kibanza kubaho. Ibigo binaniwe kubahiriza amategeko bishobora gucibwa amande agera kuri 6% by’umusaruro wabo w’umwaka ku rwego rw’isi.
Gusa iyi gahunda ntiraba itegeko. Igomba kubanza kuganirwaho no kwemezwa n’ibihugu bigize EU hamwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi, kandi ibiyigize bishobora guhinduka muri iyo nzira.
