Ethiopia yatangiye umushinga wa Tiriyari 18 Frw wo kubaka ikibuga cy’indege kinini cyane muri Afurika

Ubukungu - 13/01/2026 10:34 AM
Share:

Umwanditsi:

Ethiopia yatangiye umushinga wa Tiriyari 18 Frw wo kubaka ikibuga cy’indege kinini cyane muri Afurika

Sosiyete y’indege ya Leta ya Ethiopia, Ethiopian Airlines, yatangiye ku mugaragaro umushinga wo kubaka ikibuga cy’indege kizatwara miliyari 12.5 z’amadolari ya Amerika [Tiriyari 18.26 Frw], cyitezweho kuba ikibuga cy’indege kinini kurusha ibindi muri Afurika mu bijyanye n’ibikorwaremezo by’indege.

Iki kibuga cy’indege gishya kizubakwa i Bishoftu, mu bilometero hafi 45 mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Addis Ababa. Abayobozi ba Ethiopia bavuga ko uyu mushinga uzaba ari wo munini kurusha indi yose yigeze ikorwa ku mugabane wa Afurika mu by’indege.

Ikibuga cy’indege cya Bishoftu International Airport kizaba gifite ahantu hane ho kugenderwaho n'indege (runways), kikaba kizakira indege zigera kuri 270, ndetse kikazajya cyakira abagenzi bagera kuri miliyoni 110 buri mwaka ubwo kizaba gifunguwe mu 2030, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed.

Uwo mubare urenze inshuro enye ubushobozi bw’ikibuga cy’indege Ethiopia ikoresha ubu, ari na cyo giteganyijwe kuzaba cyujuje ubushobozi bwacyo mu myaka itatu iri imbere, nk’uko byatangajwe na Reuters.

Ikigo cy’ubwubatsi n’ubujyanama mu by’ubwubatsi Sidara, gifite icyicaro i Dubai, ni cyo cyahawe inshingano zo gushushanya no gutegura inyigo z’iki kibuga cy’indege, nk’uko byemejwe n’umuyobozi wacyo ushinzwe ibikorwa, Tariq Al Qanni.

Uburyo umushinga uzaterwamo inkunga

Ethiopian Airlines iteganya gutanga 30% by’amafaranga azakenerwa, mu gihe asigaye azava mu nguzanyo zizafatwa mu bigo by’imari bitandukanye. Iyi sosiyete yamaze gushyira ku ruhande miliyoni 610 z’amadolari azifashishwa mu mirimo ya mbere yo gutunganya ubutaka, iteganyijwe kurangira mu gihe cy’umwaka umwe.

Abubatsi bakomeye bazatangira imirimo nyamukuru yo kubaka muri Kanama 2026. Uyu mushinga wari wabanje kugenwa ku miliyari 10 z’amadolari, ariko uza kongererwa agaciro ugashyirwa kuri miliyari 12.5 nyuma yo kongera kwiga ku nyubako n’ubushobozi bwiteganyijwe.

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) yemeye gutanga miliyoni 500 z’amadolari, kandi iri no gufasha gushaka andi miliyari 8.7 z’amadolari, aho abaterankunga baturuka mu Burasirazuba bwo Hagati, i Burayi, mu Bushinwa no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagaragaje inyota yo kubigiramo uruhare.

Ethiopian Airlines ikomeje kwagura ibikorwa byayo

Ethiopian Airlines, ari yo sosiyete y’indege nini kurusha izindi muri Afurika, ikomeje kwagura imiyoboro yayo. Mu mwaka w’imari wa 2024/2025, yongeyemo inzira nshya esheshatu, mu gihe amafaranga yinjiza akomeje kwiyongera.

Uyu mushinga mushya w’ikibuga cy’indege utegerejweho gukomeza gushyira Ethiopia ku isonga mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...