Umuyobozi Mukuru w’ikigo cya Leta gishinzwe amashanyarazi muri Ethiopia, Ashebir Balcha, yavuze ko amasezerano y’iyi nguzanyo ateganyijwe gushyirwaho umukono mu Ukwakira 2026.
Leta kandi irashaka gukusanya andi miliyoni 100 z’amayero imbere mu gihugu, mu rwego rwo gufasha kubona amafaranga akenewe kugira ngo uyu mushinga urangire.
Nk’uko byatangajwe na Business Insider Africa, urugomero rwa Koysha rwatangiye kubakwa muri 2016, bivuze ko rumaze imyaka icumi yose rutaruzura. Ibi byatewe ahanini n’ibibazo byo kubura amafaranga, bikajyana n’ibiganiro Ethiopia imazemo igihe byo kuvugurura imyenda ifitiye amahanga.
Ethiopia iri kuvugurura umwenda w’amahanga ugera kuri miliyari 4.5 z’amadolari, nyuma y’uko muri 2023 inaniwe kwishyura imwe mu nyungu z’umwenda wayo w’amahanga.
Igihe urugomero rwa Koysha ruzaba rwuzuye, biteganyijwe ko ruzajya itanga amashanyarazi agera kuri 6,460 GWh ku mwaka, bikazongera cyane amashanyarazi aboneka mu gihugu.
Uyu mushinga uzanakora icyuzi gifite ubuso bwa kilometero kare hafi 200, bikaba biteganyijwe ko kizafasha guteza imbere ubukerarugendo n’ubukungu bw’abaturage bo mu turere tuhegereye.
Uyu mushinga ukomeje nyuma y’uko Ethiopia yatangiye gukoresha Grand Ethiopian Renaissance Dam, urugomero runini cyane rufite ubushobozi bwo gutanga amashanyarazi angana na MW 5,150.
Uru rugomero rwubatswe ku giciro cya miliyari 4.8 z’amadolari, amafaranga menshi y’umushinga akaba yaraturutse imbere mu gihugu. Rwatumye ubushobozi bwa Ethiopia bwo gutanga amashanyarazi bwikuba hafi inshuro ebyiri.
Leta ya Ethiopia ivuga ko kurangiza Koysha bizakomeza kongera amashanyarazi aboneka mu gihugu, bityo bigafasha ingo n’ibigo kubona umuriro uhagije ndetse no guteza imbere ibikorwa by’ubukungu. Icyakora ikibazo cyo kubona igishoro kiracyari imwe mu mbogamizi zikomeye z’uyu mushinga.
