Ethel Caterham; umuntu ukuze kurusha abandi ku Isi yujuje imyaka 116 y'amavuko

Hanze - 21/08/2025 11:50 AM
Share:

Umwanditsi:

Ethel Caterham; umuntu ukuze kurusha abandi ku Isi yujuje imyaka 116 y'amavuko

Umwongerezakazi witwa Ethel Caterham wo mu gace ka Lightwater, Surrey, ufite agahigo ko kuba ari we muntu ukuze kurusha abandi ku Isi, ari mu mashimwe akomeye y'uko yujuje imyaka 116 y’amavuko.

Ethel Caterham yabaye umuntu ukuze cyane ku isi kuva muri Mata 2025, nyuma y’urupfu rw'umubikira wo muri Brezili witwa Sœur Inah Canbarro Lucas wari ufite imyaka 116.

Ku wa 21 Kanama 1909 nibwo Ethel yavutse, ubu akaba ari we wenyine usigaye mu babayeho ku ngoma y’Umwami Edward VII. Ubuvivi bwa Edward VII,  ari we Umwami Charles III, yoherereje Madamu Caterham ikarita y’isabukuru y’imyaka 115 muri 2024.

Ethel Caterham yavutse hashize imyaka itatu Titanic irohamye, mbere y’imyaka umunani ngo habeho Impinduramatwara y’u Burusiya, ndetse yabashije kubaho mu bihe by’intambara ebyiri z’isi. Yavukiye mu gace ka Shipton Bellinger, Hampshire, akaba ari umwana wa karindwi mu bana umunani. Yakuriye mu gace ka Tidworth, Wiltshire.

Mu myaka y'ubuto bwe yakoze akazi ko kuba "au pair" mu Buhinde [umuhungu/umukobwa muto uba mu rugo rw’undi muryango mu mahanga, akabafasha mu mirimo yo mu rugo no kurera abana, ariko na we bakamufasha kwiga ururimi cyangwa umuco wabo].

Nyuma yaho yaje kuba muri Hong Kong na Gibraltar ari kumwe n’umugabo we Norman wari umusirikare mukuru mu ngabo z’u Bwongereza ku ipeti rya Lieutenant Colonel.

Itangazo ryasohowe n’inzu yita ku bageze mu zabukuru abamo riragira riti: “Ethel n’umuryango we bashimira cyane ubutumwa bw’urukundo n’ubwuzu babonye mu gihe yizihiza isabukuru y’imyaka 116.

Ethel azayizihiriza mu buryo butuje ari kumwe n’umuryango we kugira ngo ayishimire mu buryo bumworoheye. Turashimira buri wese ku magambo meza yamugeneye kuri uyu munsi udasanzwe.”

Umuntu ukuze cyane ku isi wabayeho igihe kirekire kurusha abandi bose ni Umufaransakazi Jeanne Louise Calment, wapfuye mu 1997 afite imyaka 122 n’iminsi 164.

Mu 2024 yahawe impano n'Umwami Charles III

Ethel Caterham yujuje imyaka 116 y'amavuko


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...