Ni igikorwa cyabaye
kuwa Gatandatu tariki 2 Kanama 2025, kibera muri VIP Lounge y’aho
Amahoro Stadium iherereye i Remera, ku butumire bwa SEEV AFRICA ku bufatanye na
Intore Entertainment, KONTENT ndetse na Sosiyete y’Itumanaho ya MTN.
Iki
gikorwa cyabaye mbere y’isoza ry’iserukiramuco Giants of Africa Festival mu
ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, aho cyahurije hamwe abahanzi, abanyabugeni,
abikorera n’inzobere mu by’ubucuruzi n’iterambere baturutse mu bihugu
bitandukanye byo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Abitabiriye
bahawe umwanya wo gusabana binyuze mu musangiro, mbere yo kwinjira mu kiganiro
cy’ibibazo n’ibisubizo (Fire-side chat) cyayobowe na Mary Maina, Umuyobozi wa
KONTENT, kikibanda ku rugendo rwa Etania Mutoni mu myidagaduro n’amasomo yakuyemo
ashobora gufasha abahanzi n’abategarugori bafite inzozi mu buhanzi.
Iyi
gahunda yashyizweho igamije gutanga umusanzu mu ntego za Leta y’u Rwanda zirimo
kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye mu rwego rw’imyidagaduro.
Yahurije
hamwe urubyiruko n’abagore bo mu ngeri zitandukanye bafite inzozi zo kugira
ijambo no kugira uruhare rugaragara mu ruganda rw’imyidagaduro.
Etania Mutoni,
nk’umwe mu bagore bamaze kubaka izina rikomeye mu buhanzi, yabaye ishusho y’uko
bishoboka ko umwana w’umukobwa yakubaka ubuzima akoresheje impano ye.
Yagize
ati “Kuba hano muri Kigali bisobanuye byinshi. Nzi neza uko bigoye gutangira
nta muterankunga, nta muntu ugushyigikiye. Ariko birashoboka. Banza wizere ibyo
ushoboye, hanyuma ugende ugerageza kurenga ahakomeye.”
Mu
gihe u Rwanda ruzwi ku isi yose kubera politiki zihamye ku bijyanye
n’uburinganire, hari umubare w’abagore utarisanga mu myanya ikomeye mu buhanzi.
Ibi
bigaragarira mu mbogamizi zirimo: Kutagira ubushobozi buhagije (amafaranga
n’ibikoresho), kubura ababafasha kubaka inzira, kubura amahirwe yo kumenyekana
ku rwego mpuzamahanga, n’imyumvire imwe n’imwe ikibogamira ku gitsina.
Paul
Atwine, Umuyobozi wa SEEV AFRICA yagize ati: “Beyond the Stage ni urubuga
rufasha abahanzi nyarwanda kunguka ubumenyi no guhuza n’abandi banyamwuga bo
hanze. Dushaka kurema ubufatanye burambye hagati y’abahanzi n’abikorera, bitume
igiceri cyinjira mu ruganda rw’imyidagaduro cyiyongera, ariko cyane cyane
hakomezwe gushimangirwa uburinganire.”
Mary
Maina, umwe mu bayobozi ba KONTENT, yavuze ko “Iki ni igikorwa kirenze
igitaramo. Ni isoko y’impinduka. Dufite urubyiruko rufite impano nyinshi ariko
rukeneye uburyo bwo kuyibyaza umusaruro. Kugira Etania hano byatanze icyizere.
Hari abandi bahanzi mpuzamahanga tuzazana kugira ngo batange ubuhamya,
basangire amasomo, kandi bite umurongo w’iterambere urambye.”
Ni
ku nshuro ya kabiri hari habaye ikiganiro nk’iki gihuza umwe mu bantu bazwi
ndetse n’abafite aho bahuriye n’ubuhanzi. Iya mbere yabaye muri Ukuboza 2024,
aho yahuje abahanzi bakomeye nka Ruger na Victony.
Biteganyijwe
ko ibiganiro nk’ibi bizakomeza mu Ukuboza 2025, aho hitezwe umuhanzi
mpuzamahanga w’ibihembo byinshi uzaza gutaramira i Kigali no gufasha mu
biganiro bigamije iterambere ry’urubyiruko.
“Beyond the Stage: A Creative Café with
Etania” yateguwe na SEEV AFRICA, ifatanyije na Intore Entertainment na KONTENT,
ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo, Rwanda Convention Bureau, MTN Rwanda,
MPost Rwanda na Big Sounds AV Solutions Ltd.
SEEV
AFRICA ni Sosiyete nyafurika ikora ibikorwa bifite ishingiro ku ntego
z’iterambere rirambye (SDGs), ikaba izwi cyane mu Rwanda mu guhuza ibigo
bitandukanye bigamije impinduka binyuze mu muco, ubuhanzi n’inkuru zivugira
rubanda.
KONTENT
yo ni ikigo gishyira imbere gahunda zifite ingaruka nziza ku muryango, gikora
ubuvugizi, amahugurwa mu itangazamakuru n’iyobokamana, no gutegura ibiganiro
bifite icyerekezo cyo kubaka ubuyobozi bufite intego.
Intore Entertainment ya Bruce Intore izwi cyane mu gutegura ibitaramo bikomeye nka Kivu Fest, ni kompanyi ikomeye mu gutegura ibitaramo no gukorana n’abahanzi ku rwego mpuzamahanga mu Rwanda.
Etania ubwo yari ageze muri VIP Lounge ya Stade Amahoro, aho yakiriwe mu cyubahiro nk’umuhanzi w’umugore wahindutse icyitegererezo ku mugabane wa Afurika
Etania atanga ubuhamya ku rugendo rwe mu buhanzi n’itangazamakuru, agaragaza uko yanyuze mu mbogamizi akagera ku nzozi ze
Mary Maina wa KONTENT ayobora ikiganiro cyimbitse cyagarutse ku ruhare rw’abagore mu iterambere ry’uruganda rw’imyidagaduro muri Afurika
Abari bitabiriye bagaragaje inyota yo kwigira ku rugendo rwa Etania, bibanda ku mikoranire, kwagura imbuga no gukuraho inzitizi zishingiye
Etania
aramukanya n’abakobwa bakiri bato bakora umuziki n’ubugeni, abashishikariza
kwizera impano zabo no kudacika intege
Abakobwa
n’urubyiruko bari mu byicaro by’imbere, bita ku ijambo rya Etania, baruhukira
ku bitekerezo bihindura imyumvire
Paul
Atwine, Umuyobozi wa SEEV AFRICA, ageza ijambo ku bitabiriye, agaragaza ko iki
gikorwa ari igice cy’ingenzi mu kubaka uruganda rw’imyidagaduro rufunguye kuri
bose
Abagize
itsinda ryateguye igikorwa ‘Beyond the Stage’ bafatanya gufungura ibiganiro
byubaka, byibanda ku iterambere rirambye binyuze mu myidagaduro
Etania
mu ifoto y’urwibutso n’abitabiriye igikorwa, abashishikariza gukomeza
guharanira guhagararira impano zabo mu rwego mpuzamahanga
Abagize
itsinda rya KONTENT, SEEV AFRICA na Intore Entertainment, bishimira uko
igikorwa cyagenze, bahamya ko ari intangiriro y’impinduka nini
Etania
ashimangira ko impano idasaba gusa
ijwi ryiza ahubwo n’umutima ushishikajwe no kwigisha abandi
Ifoto rusange y’abitabiriye ‘Beyond the Stage’, barimo abanyamakuru, abahanzi, abategura ibirori n’abafatanyabikorwa batandukanye baturutse muri Afurika y’Iburasirazuba
Abaraperi Kenny K-Shot na Bruce the 1St ni bamwe mu bitabiriye ikiganiro cyatanzwe na Etania