Esther na Ezekiel begukanye East Africa’s Got Talent bahatanye muri Canada’s Got Talent

Inkuru zishyushye - 21/04/2022 10:32 AM
Share:

Umwanditsi:

Esther na Ezekiel begukanye East Africa’s Got Talent bahatanye muri Canada’s Got Talent

Abahanzi b’abavandimwe bo mu gihugu cya Uganda, Esther na Ezekiel Mutesasira bari ku rutonde rw’abahatanye mu irushanwa Canada’s Got Talent, nyuma y’imyaka ibiri begukanye irushanwa ry’umuziki rya East Africa’s Got Talent (EAGT).

Ku wa 20 Mata 2022, nibwo aba bana banyuze imbere y’Akanama Nkemurampaka kifashishijwe mu majonjora kagizwe na Simon Cowell, Howie Mandel wamenyekanye muri America’s Got Talent, Lindsay Ell na Kardinal Offishall wamenyekanye mu ndirimbo ‘Dangerous’ yakoranye n’umuhanzi Akon.

Esther w’imyaka 17 na Ezekiel w’imyaka 13 y’amavuko banyuze benshi ubwo baririmbaga indirimbo ‘No Air’ y’umuhanzi Chris Brown na Jordin Sparks.

Esther niwe wabanje kuririmba ariko abantu ntibahita bamwakira, yunganirwa na musaza we Ezekiel watumye n’abagize Akanama bahita bahaguruka, nyuma yo kunyurwa n’ubuhanga bwabo.

Abategura irushanwa Canada’s Got Talent banditse ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko Esther na Ezekiel ari abavandimwe bakuriye mu muziki, bitoza kuririmba ijoro n’amanywa injyana zirimo Pop, R&B, Afro-fusion n’izindi.

Kugeza ubwo biyemeje guhatana muri iri rushanwa bakanyura benshi. Bati “Ukuntu baririmbye indirimbo ‘No Air’ byagaragaje ko bashoboye koko."

Aba bana bavuze ko biteguye kwegukana irushanwa rya Canada’s Got Talent. Ezekiel avuga ati “Nzaba ndi umuntu wishimye kandi Mama nawe azaba atewe ishema natwe. Ibyo nibyo nshaka."

Aba bana banavuze ko Nyina ari we wabigishije umuziki n’ubwo bamaze imyaka itanu batabana. Nyina yari aho aba bana bari bari ubwo bahatanaga.

Yavuze ko yavuye muri Uganda ku bw’umutekano we nyuma y’uko bimenyekanye ko aryamana n’abahuje igitsina. Kandi umugoba we ari Pasiteri.

Iri rushanwa ryashinzwe na Cowell, rirazwi cyane kuri Televiziyo zirenze 194 ku Isi yose. Rinafite igihembo cya Guiness World Records ku bwo kugira umubare munini w’abarikurana ku Isi.

Mu 2019, nibwo Esther na Ezekiel Mutesasira begukanye irushanwa East Africa’s Got Talent.

Icyo gihe bari bahigitse abanya-Uganda Dance Alliance Network (DNA) na Jehovah Shalom Acapella, bageranye mu cyiciro cya nyuma ari batandatu. Bahembwa amadorali 50, 000.

Umunya-Kenya Jannell Tamara yabashije kwegukana umwanya wa kabiri akurikirwa n’itsinda Intayoberana ryo mu Rwanda.

Gusa, mu Ukwakira 2021, Esther na Ezekiel Mutesasira batangaje ko batigeze bahabwa aya mafaranga [$50,000] begukanye.

Icyo gihe, bavuze ko abateguye iri rushanwa batigeze babasobanurira impamvu batahawe amafaranga yabo.

Akanama Nkemurampaka ka East Africa’s Got Talent kari kagizwe n’umuhanzikazi Vanessa Mdee, Umunyamakuru wa Citizen Jeff Koinange, umunya-Uganda Gaetano Kagwa n’umunyarwanda w’umunyamakuru Contact Makeda. 

Esther na Ezekiel banyuze abagize Akanama Nkemurampaka n’abari mu nyubako yabereyemo iri rushanwa. Uwo ubanza iburyo ni Julie Birungi, nyina w’aba bana

KANDA HANO UREBE UKO ABA BANA BITWAYE MURI CANADA’S GOT TALENT

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...