Ku wa 20 Mata 2022, nibwo aba bana banyuze imbere y’Akanama
Nkemurampaka kifashishijwe mu majonjora kagizwe na Simon Cowell, Howie Mandel
wamenyekanye muri America’s Got Talent, Lindsay Ell na Kardinal Offishall
wamenyekanye mu ndirimbo ‘Dangerous’ yakoranye n’umuhanzi Akon.
Esther w’imyaka 17 na Ezekiel w’imyaka 13 y’amavuko
banyuze benshi ubwo baririmbaga indirimbo ‘No Air’ y’umuhanzi Chris Brown na
Jordin Sparks.
Esther niwe wabanje kuririmba ariko abantu ntibahita
bamwakira, yunganirwa na musaza we Ezekiel watumye n’abagize Akanama bahita
bahaguruka, nyuma yo kunyurwa n’ubuhanga bwabo.
Abategura irushanwa Canada’s Got Talent banditse ku
mbuga nkoranyambaga bavuga ko Esther na Ezekiel ari abavandimwe bakuriye mu muziki,
bitoza kuririmba ijoro n’amanywa injyana zirimo Pop, R&B, Afro-fusion n’izindi.
Kugeza ubwo biyemeje guhatana muri iri rushanwa
bakanyura benshi. Bati “Ukuntu baririmbye indirimbo ‘No Air’ byagaragaje ko
bashoboye koko."
Aba bana bavuze ko biteguye kwegukana irushanwa rya
Canada’s Got Talent. Ezekiel avuga ati “Nzaba ndi umuntu wishimye kandi Mama
nawe azaba atewe ishema natwe. Ibyo nibyo nshaka."
Aba bana banavuze ko Nyina ari we wabigishije umuziki
n’ubwo bamaze imyaka itanu batabana. Nyina yari aho aba bana bari bari ubwo
bahatanaga.
Yavuze ko yavuye muri Uganda ku bw’umutekano we nyuma
y’uko bimenyekanye ko aryamana n’abahuje igitsina. Kandi umugoba we ari
Pasiteri.
Iri rushanwa ryashinzwe na Cowell, rirazwi cyane kuri
Televiziyo zirenze 194 ku Isi yose. Rinafite igihembo cya Guiness World Records
ku bwo kugira umubare munini w’abarikurana ku Isi.
Mu 2019, nibwo Esther na Ezekiel Mutesasira begukanye
irushanwa East Africa’s Got Talent.
Icyo gihe bari bahigitse abanya-Uganda Dance Alliance
Network (DNA) na Jehovah Shalom Acapella, bageranye mu cyiciro cya nyuma ari
batandatu. Bahembwa amadorali 50, 000.
Umunya-Kenya Jannell Tamara yabashije kwegukana
umwanya wa kabiri akurikirwa n’itsinda Intayoberana ryo mu Rwanda.
Gusa, mu Ukwakira 2021, Esther na Ezekiel Mutesasira
batangaje ko batigeze bahabwa aya mafaranga [$50,000] begukanye.
Icyo gihe, bavuze ko abateguye iri rushanwa batigeze
babasobanurira impamvu batahawe amafaranga yabo.
Akanama Nkemurampaka ka East Africa’s Got Talent kari
kagizwe n’umuhanzikazi Vanessa Mdee, Umunyamakuru wa Citizen Jeff Koinange,
umunya-Uganda Gaetano Kagwa n’umunyarwanda w’umunyamakuru Contact Makeda.
Esther na Ezekiel banyuze abagize Akanama Nkemurampaka
n’abari mu nyubako yabereyemo iri rushanwa. Uwo ubanza iburyo ni Julie Birungi, nyina w’aba
bana
KANDA HANO UREBE UKO ABA BANA BITWAYE MURI CANADA’S GOT TALENT