Esther Mbabazi, umunyarwandakazi wa mbere utwara indege agiye kurushingana na Olivier wo muri Beauty For Ashes

Imyidagaduro - 22/12/2016 4:36 PM
Share:
Esther Mbabazi, umunyarwandakazi wa mbere utwara indege agiye kurushingana na Olivier wo muri Beauty For Ashes

Esther Mbabazi wanditse amateka yo kuba umunyarwandakazi wa mbere utwara indege, agiye kurushingana n’umusore witwa Olivier Habiyaremye ubarizwa mu itsinda Beauty For Ashes ryamenyekanye mu ndirimbo Siripurize, Yesu niwe Super star, Turashima n’izindi zinyuranye.

Olivier Habiyaremye yatangaje ko amaze imyaka itatu ari mu rukundo na Esther Mbabazi. Ibi yabitangarije inshuti ze mu minsi ishize akoresheje Instagram nyuma yo kubwirwa YEGO n’umukobwa yihebeye ari we Esther Mbabazi wanditse amateka yo kuba umunyarwandakazi wa mbere utwara indege. Uyu Esther Mbabazi ni mukuru wa Miss Kwizera Peace igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2016, bombi bakaba abakobwa ba Nyakwigendera Pastor David Ndaruhutse washinze Itorero Vivante mu Rwanda no mu Burundi. 

Kuri ubu amakuru aturuka mu nshuti za hafi za Esther Mbabazi na Olivier Habiyaremye avuga ko ubukwe bwabo bugiye kuba mu gihe cya vuba, bukaba buteganyijwe kuba mu mwaka wa 2017. Inyarwanda.com twagerageje kumenya amatariki y'ubukwe bwabo ariko ntitwabasha kubona ba nyiri ubwite kuri terefone zabo ngendanwa.

Tariki ya 13 Ugushyingo 2016 ni bwo Olivier Habiyaremye yatangaje inkuru y’uko Mbabazi Esther yamubwiye ‘YEGO’ akamwemerera kumubera umugore nyuma y’imyaka 3 bari bamaze bakundana bisanzwe. Icyo gihe Olivier Habiyaremye yavuze ko yari arambiwe kuba iwe wenyine, arambiwe no guhamagara kuri terefone igihe kirekire ninjoro. Yunzemo ko akunda Esther Mbabazi ndetse ko ashaka kumukunda birenze.

Esther Mbabazi kuri Facebook ye kuri 'Cover' hariho ifoto ye na Olivier bambikana impeta iyo foto akaba yarayishyizeho tariki 4 Ukuboza 2016. Esther ashimangira ko Olivier (umukunzi we) ari uwa mbere mu mujyi mu gucuranga gitari nkuko aherutse kubitangaza ubwo yasangizaga abakunzi be amashusho ya Olivier arimo gucuranga.

Olivier Habiyambere

Nyuma ya YEGO Olivier na Esther barahoberanye 

Olivier Habiyambere

Mu byishimo byinshi aya ni yo magambo Olivier Habiyaremye yatangaje nyuma yo kubwirwa YEGO

Image result for Esther Mbabazi utwara indege

Esther aherutse kuza ku mwanya wa kabiri mu Banyafurika 30 bazamutse bakiri bato ku rutonde rwakozwe na Youth Village Africa


Esther Mbabazi avuga ko Olivier Habiyaremye ari uwa mbere mu mujyi mu gucuranga gitari

Reba hano ‘The wonders of the Son’ ya Beauty For Ashes




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...