Espagne yasanze Portugal ya Cristiano ku mukino wa nyuma wa UEFA Nations League

Imikino - 06/06/2025 8:28 AM
Share:

Umwanditsi:

Espagne yasanze Portugal ya Cristiano ku mukino wa nyuma wa UEFA Nations League

kipe y'igihugu ya Espagne yatsinze iy'u Bufaransa ibitego 5-4 ihita yerekeza ku mukino wa nyuma wa UEFA Nations League aho izacakirana na Portugal ya Cristiano Ronaldo. ‎

Ni mu mukino wa 1/2 wakinwe kuri uyu wa Kane saa Tatu z'ijoro kuri MHPArena. Umukino watangiye wihuta cyane ku mpande zombi aho umupira wavaga ku izamu rimwe ukajya ku rundi. 

‎‎Ku munota wa 6 u Bufaransa bwashoboraga gufungura amazamu ku mupira Ousmane Dembélé yari ahaye Kylian Mbappé imbere y'izamu gusa umunyezamu wa Espagne aratabara.

‎‎Umukimo wakomeje ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yiharira umupira gusa ku munota wa 22 Espagne iza kuyikosora itsinda igitego cya mbere ku mupira Mikel Oyarzabai yari ahaye Nico Williams arekura ishoti rijya mu izamu.

‎‎Mu masegonda macye Espagne yahise itsinda igitego cya kabiri cya Mikel Merino ahawe umupira na Mikel Oyarzabai.

‎‎U Bufaransa bwarwanye no kureba ko bwakishyura abarimo Ousmane Dembélé na Kylian Mbappé bakagerageza uburyo ariko Unai Simon wari mu izamu rya Espagne akaba ibamba.

‎‎Mu gice cya kabiri Espagne yaje ishaka uko yashomangira intsinzi ubundi ku munota wa 54 Lamine Yamal atsinda icya 3 kuri penariti naho ku wa 55 Pedri atsinda icya 4 ku mupira yarahawe na Nico Williams.

‎Ku wa 58 ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yabonye penariti ku ikosa Pedro Porro yari akoreye Kylian Mbappé amusunika mu rubuga rw'amahina ndetse aba ari nawe uyitera arayinjiza. Ku munota wa 67 Espagne yatsinze igitego cya 4 kinjijwe na Lamine Yamal ku mupira yarahawe na Pedro Porro.

‎‎Ku wa 79 Rayan Cherki yatsinze igitego cya 2 ku mupira yarahawe na Kylian Mbappé ndetse nyuma y'iminota 5 uwitwa Dani Vivian ahita yitsinda u Bufaransa buba bugize ibitego 3.

‎‎Ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yahise ibona ko bishoboka ikomeza gusatira mu minota ya nyuma Randal Kolo Muani wari winjiyemo asimbuye yatsinze icya 4 gusa birangira batsinzwe ibitego 5-4.

‎‎Espagne yasize igera ku mukino wa nyuma wa UEFA Nations League isanzeyo Portugal yo yasezereye u Budage. Uyu mukino wa nyuma uzakinwa ku Cyumweru, tariki ya 8 Kamena 2025 Saa Tatu z’ijoro.

Espagne yageze ku mukino wa UEFA Nations League 

Lamine Yamal azacakirana na Cristiano Ronaldo ku mukino wa nyuma wa UEFA Nations League 

U Bufaransa bwasezerewe na Espagne 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...