Espagne ya Yamal yegukanye igikombe cy’Isi cya 2026 itsinze Argentine ya Messi

Imikino - 19/07/2026 10:15 PM
Share:

Umwanditsi:

Espagne ya Yamal yegukanye igikombe cy’Isi cya 2026 itsinze Argentine ya Messi

Ikipe y’igihugu ya Espagne yegukanye igikombe cy’Isi cya 2026 itsinze Argentine ku mukino wa wakinwe kuri iki Cyumweru Guhera saa Tatu z’ijoro kuri MetLife Stadium i New Jersy.

Umukino urangiye Espagne itsinze igitego 1-0 ihita yegukana igikombe cy’Isi cya 2026 aho iri icya 2 mu mateka yayo itwaye nyuma y’icya 2010.

Uko umukino wagenze umunota ku munota;


106’ Ferran Torres afunguye amazamu ahawe umupira na Nico Williams 

Agace ka mbere k’iminota 15 karangiye amakipe yombi akinganya  0-0

100’ Mikel Merino ahawe umupira mwiza mbere y’izamu ashyiraho umutwe birangira unyuze ku ruhande gato 

90+5’ Nico Williams yari afunguye amazamu ariko igitego kirangwa bitewe n’uko hari habayemo ikosa 

90+2’ Umyezamu wa Argentine yongeye gutabara

Hazamuwe umupira mwiza ubundi Nico Williams ari imbere imbere y’izamu ashyiraho umutwe gusa Emiliano Martinez awukuraho 

Iminota 90 y’umukino orange ari 0-0 none hagiye kwitabazwa 30 y’inyongera 

90+5’ Espagne ibonye kufura iteretse ahantu heza iterwa na Lamine Yamal gusa Emiliano Martinez yongera gutabara ashyira umupira muri koroneri 

90+3’ Enzo Fernandez yeretswe ikarita ya kabiri y’umuhondo nyuma yo gukora ikosa bihita biba umutuku

Umukino wongeweho iminota ine

86’ Mikel Merino yari ahaye umupira mwiza Ferran Torres ari imbere y’izamu awutera atawuhagaritse gusa unyura ku ruhande 

85’ Espagne n’ubu niyo ifite umupira ihererekanya neza 

83’ Messi yari agerageje kuzamura umupira ashaka Nohuel Molina ariko ba myugariro ba Espagne baba maso 

76' Umunyezamu wa Argentine arimo arakora akazi gakomeye! Abakinnyi ba Espagne barimo baragerageza uburyo bwinshi gusa Emiliano Martinez agatabara

75' Espagne yongeye gukora impinduka mu kibuga havamo Dani Olmo na Alex Baena hajyamo Nico Williams na Mikel Merino 

70' Argentine ikoze impinduka mu kibuga havamo Christian Romero na Rodrigo De Paul hajyamo Facundo Medina na Guiliano Simeone

67’ Lamine Yamal ahinduye umupira mwiza ubundi Ferran Torres ashyiraho umutwe birangira umunyezamu wa Argentine atabaye

65’ Nyuma yo gukora impinduka mu kibuga ibintu byongeye guhindura isura aho irimo irasatira cyane 

62’ Espagne nayo ikoze impinduka mu kibuga havamo Mikel Oyarzabal na Fabian Luiz hajyamo Pedri na Ferran Torres 

58 Argentine yongeye gukora impinduka mu kibuga havamo Gonzalo Montiel hajyamo Nahuel Molina

53’ Espagne yashoboraga kubona uburyo bwateza ibibazo nyuma yo kuzamuka bahererekanya neza ubundi Mikel Oyarzabal agiye guha umupira Fabian Ruiz birangira ba myugariro ba Argentine batabaye 

50’ Habayeho ukutumvikana hagati y’impande zombi aho abakinnyi bashatse kurwana ubundi birangira Leandre Paredes ahawe ikarita y’umuhondo 

47’ Argentine ni nayo ije mu gice cya kabiri ari nayo ihererekanya umupira neza yubaka 

45’ Argentine ije mu gice cya kabiri ikora impinduka mu kibuga havamo Nico Gonzalez hajyamo Leandre Paredes.


Igice cya mbere kirangiye amakipe yombi anganya 0-0

43’ Lisandro Martinez wa Argentine agize ikibazo cy’imvune asimburwa na Lisandro Martinez 

41’ Marc Cucurela yarekuye ishoti ariko rinyura impande y’izamu gato cyane 

38 Espagne irase uburyo bwabazwe! Uwitwa Mikel Oyarzabal ahawe umupira mwiza ari inyuma y’urubuga rw’amahina gato arekura ishoti ariko Emiliano Martinez arikuramo 

32’ Espagne yongeye kwiharira ibijyanye n’umupira 

30’ Lionel Messi yagarutse mu kibuga hagati nyuma y’uko imbere atarimo arabona  imipira 

26’ Ubwugarizi bwa Espagne buvuye mu karuhuko ko kunywa amazi bukora amakosa aho Pau Cubarsi yari asubije umupira umunyezamu gusa ugenda gake aho byari birangiye ufashwe na Nico Gonzalez 

20’ Lionel Messi yari ahaye umupira mwiza Julian Alvarez ariko birangira ba myugariro ba Espagne bawukuyeho ndetse birangira anasifuwe kurarira

17’ Lamine Yamal yari yongeye kugerageza uburyo ahindura umupira imbere y’izamu ariko umunyezamu wa Argentine ahita awufata

15’ Muri iyi minota Argentine  nayo irimo iragerageza gukina ihanahana

9’ Argentine yabuze umupira dore ko ufitwe na Espagne gusa 

6’ Ikipe y’igihugu ya Espagne ikomeje gukina isatira ishaka gufungura amazamu binyuze ku ruhande rw’iburyo rurimo  kunyurwaho na Lamine Yamal 

4’ Dani Olmo ahaye umupira mwiza Lamine Yamal yinjira mu rubuga rw’amahina arekura ishoti ariko umunyezamu wa Espagne arikuramo

3’ Argentine nayo ntabwo yicaye ubusa ihise itangira gushaka uko ifata umupira 

2’ Nkuko bimenyerewe muri iki gikombe cy’Isi,Espagne niyo itangiye yiharira umukino 

1’ Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cya 2026 utangiye utinzeho iminota 6

Ikipe y’igihugu ya Argentine yageze ku mukino wa nyuma ,nyuma yo gusezerera  u Bwongereza muri 1/2 mu gihe Espagne yo yasezereye u Bufaransa.

Abakinnyi 11 ba Espagne babanje mu kibuga; Simon; Porro, Cubarsi, Laporte, Cucurella; Rodri, Ruiz; Yamal, Olmo, Baena na Oyarzabal.

Abakinnyi 11 ba Argentine babanje mu kibuga; E. Martínez; Montiel, Romero, Lisandro, Tagliafico; De Paul, Enzo Fernández, Mac Allister, Nico González; Julián Álvarez na Lionel Messi.

Lionel Messi yanditse amateka mashya aho ari umukinnyi wa 2 mu mateka ugaragaye ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi inshuro eshatu aho yabikoze muri 2014,2022 none akaba agiye gukina n’icya 2026.

Undi wabikoze ni Cafu mu 1994, 1998 na 2002.




IshowSpeed yataramiye abafana mbere y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cya 2026

Abafana ba Argentine babukereye


Gianni Infatino yabukereye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...