Ese ubwenge bw’umwana buravukanwa cyangwa hari icyakorwa akiri muto kikabuvumbura?

Uburezi - 18/01/2022 10:19 PM
Share:
Ese ubwenge bw’umwana buravukanwa cyangwa hari icyakorwa akiri muto kikabuvumbura?

Umuntu ashobora kwibaza niba koko ubwenge bw’umwana buvukanwa cyangwa niba hari igikorwa kikabasha kubuvumbura. Ni byo koko hari uburyo butandukanye bukoreshwa mu kwagura ubwenge bw’umwana ari nabyo tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru.

Kwagura ubwenge bw’umwana ni igikorwa kiba kigomba gukorwa cyane cyane n’umubyeyi, rero nk’umubyeyi we uba ugomba gufasha umwana mu mikurire n’imitekerereze y’ubwonko bwe. Hari uburyo butandukanye umubyeyi aba agomba gukoresha kugira ngo umwana abashe kugira ubwenge bwagutse mbere y’uko agera mu maboko y’undi wese ashobora gutekereza ko azamufasha kubwagura.

Muri ibi harimo ibyo ushobora gusanga ushobora kuba ukora ariko hakaba hari n’ibyo usabwa kongera mu byo wakoraga umwana wawe akaba yabasha kwaguka no gukura neza hamwe hatabonwa n’abantu (Mu ntekerezo).

1.Gusoma

Gusoma ni bimwe mu bikangura ubwenge bw’umwana, na cyane ko mu gusoma, umwana abasha kuhungukira ubumenyi burimo kumenya ururimi, bikamufasha kumenya guhanga udushya. Umwana ashobora gusoma cyangwa gusomerwa ibinyamakuru, ibitabo bivuga ku mateka cyangwa ku buzima, n’ibindi bitandukanye. Bimutegura neza kuzaba umuhanga mu ishuri, ndetse bigatuma amenya kwita ku bintu cyane no kuzirikana.

2.Gukina imikino

Gukina n’umwana nabyo biri mu bimufasha kwaguka mu bwenge. Hari imikino imwe n’imwe ifasha ubwenge gukoresha ubwongo cyane iboneka, iyo mikino hari iyo mushobora gukina muri kumwe cyangwa iyo umwana yakina ari wenyine yifashishije telefone cyangwa mudasobwa. Uretse no kubana, n’abantu bakuru hari imikino bakina ibasaba gutekereza cyane bityo ikagira uruhare mu kwaguka k’ubwonko.

3.Kubereka filime zisanzwe

Mu rwego rwo gufasha abana kuruhuka, umubyeyi akwiriye kubafasha kureba filime zitandukanye ziri no mu bituma ubwonko bwabo bwaguka cyane bakabasha kumenya ibyari byihishe amaso yabo. Filime ziri mu bishimisha abana bityo kuba yazireba ari no kwiga ni inyungu kuri we. Hari filime zagenewe abana ku buryo byoroha kuzisangamo no kuzigiramo.

4.Kubashyira mu biganiro mpaka bijyanye n’ubuzima

Abana baba basabwa gutanga ibitekerezo mu biganiro byo mu rugo ariko byerekeye ubuzima. Ibi bizatuma biyungura ubumenyi cyane cyane kuri bo ubwabo.

Inkomoko: Kidsages


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...