Hari igihe umuhungu cyangwa umukobwa ahura n’umuntu akamukunda cyane. Uko amubona, uko amuvugisha, uko amwitaho n’uko amwereka urukundo bigatuma yumva amukunze kurusha abandi bose. Mu minsi mike gusa, ashobora gutangira gutekereza ko yabonye umuntu bazabana ubuzima bwe bwose.
Ariko se koko urwo ni urukundo nyakuri, cyangwa ni agahararo?
Agahararo ni ya marangamutima atuma umuntu yumva akunze undi cyane, nyamara na we ubwe akaba atizeye neza niba ibyo byiyumviro bizaramba.
Ni igihe umuntu aba yibaza ati: “Ese ndamukunda koko cyangwa ni uko anyitaho cyane? Ese uru rukundo ruzaramba cyangwa umunsi umwe nzisanga ntakimwifuza?”.
Bitandukanye n’uko bamwe babitekereza, agahararo si ukwanga umuntu cyangwa kutamwitaho. Ahubwo ni urukundo ruvanze n’urujijo. Muba mukundana, muvugana buri munsi, mukumburana, mwifuza kubonana, ariko imbere mu mutima hakaba harimo gushidikanya ku by’ahazaza.
Abahanga mu mibanire bavuga ko abantu benshi batangira urukundo babanje kubengukana. Kubenguka bishingira cyane ku buranga, imyitwarire cyangwa uburyo umuntu yigaragaza.
Iyo umuntu akubise amaso umukobwa cyangwa umuhungu mwiza, ashobora guhita yumva amukunze cyane ataranamenya imico ye, indangagaciro ze cyangwa uburyo abaho.
Ni yo mpamvu urukundo rw’agahararo akenshi rushingira ku byiyumvo kurusha ku bumenyi nyabwo bw’uwo muntu. Rutuma umuntu areba cyane ibyiza by’undi, ariko ntabona intege nke ze cyangwa akazirengagiza nk’aho zitabaho.
Urukundo nyakuri rwo rutandukanye n’agahararo. Rwo ruza buhoro buhoro uko abantu bagenda bamenyana. Ntabwo rushingira gusa ku buranga cyangwa ku marangamutima y’ako kanya.
Ahubwo rushingira ku byo umuntu azi kuri mugenzi we, ibyiza bye, intege nke ze, indangagaciro ze n’uburyo afata ubuzima.
Umuntu ukunda by’ukuri aba azi ko mugenzi we atari intungane, ariko agakomeza kumwubaha no kumwitaho. Ntabwo aba amukunda kubera uko asa gusa, ahubwo aba amukunda kubera uwo ari we.
Kimwe mu bimenyetso bikomeye by’urukundo nyakuri ni uko rubasha guhangana n’ibibazo. Iyo habayeho kutumvikana, ibihe bikomeye cyangwa impinduka mu buzima, urukundo nyakuri rurakomera rugakomeza.
Agahararo ko akenshi, urukundo ruhita rugabanuka iyo ibintu bitakimeze nk’uko umuntu yabitekerezaga.
Ni yo mpamvu abantu benshi basabwa kutihutira gufata imyanzuro ikomeye yo gukunda umuntu babonye ako kanya, ahubwo bagomba gufata igihe. Igihe ni cyo kigaragaza niba ari urukundo nyakuri cyangwa ari agahararo.
Kumenyana, kuganira ku ntego z’ubuzima, ku ndangagaciro no ku byo buri wese yifuza mu hazaza ni byo bituma urukundo rwubakwa ku musingi ukomeye.
Niba rero nawe warigeze kwibaza uti “Ese turakundana koko, cyangwa turahararanye?” igisubizo ntikiboneka mu byiyumvo by’uyu munsi gusa. Akenshi kiboneka mu kumenyana no mu buryo urwo rukundo rubasha kwihanganira ibigeragezo.
Kuko agahararo gashobora gusa n’urukundo ukumva ururimo neza, ariko urukundo nyakuri ni rwo ruguma ruhagaze n’iyo amarangamutima mwari mufitiranye mu ntangiriro amaze guhinduka.
