Ese ni uko badakora ? Ni uko badakunzwe ? cyangwa ntibakwiriye ibihembo nk’abandi bahanzi ?

- 01/05/2013 9:45 AM
Share:
Ese ni uko badakora ? Ni uko badakunzwe ? cyangwa ntibakwiriye ibihembo nk’abandi bahanzi ?

Mu bahanzi nyarwanda hari benshi batajya bahabwa amahirwe yo kwitabira amarushanwa ya muzika atanduakanye hano mu Rwanda ari nabyo bitera besnhi kwibaza niba bazira kudakora, kudakundwa cyanwa niba badakwiriye ibihembo.

Bamwe muri aba bahanzi batajya bagira amahirwe yo kwitabira amarushanwa wenda ngo baviremo kuri final nk’abandi harimo abatangiye umuziki mu myaka itanu ishize, abandi bakoze indirimbo zagiye zikundwa ariko nyuma bagasa n’abazimye burundu kubera kutagaragara mu bihembo bitangwa cyangwa uburyo bavugwa bakanacurangwa ku maradiyo nka kera.

Mu bihembo bike bitangwa hano mu muziki nyarwanda harimo Salax Awards ndetse na Primus Guma Guma. Hari benshi mu bahanzi nyarwanda bagakwiye kuba bahabwa amahirwe yo kwitabira aya marushanwa ariko ntibibakundire kubera impamvu zitazwi. Umuhanzi wese uhawe amahirwe yo kwitabira irushanwa cyangwa agahabwa igihembo, bimuhesha ishema mu bafana be ndetse na we bikamwongerera ingufu zo gukomeza gukora ibintu binoze kugira ngo bakeba be batazamurusha umwaka utaha.

Iyo umuhanzi ahawe igihembo abafana bamugirira icyizere, bakumva ko yakoze cyane ndetse na we bikamutera ingufu. Niba uri umuhanzi, umaze imyaka 6 ukora umuziki, ukabona bagenzi bawe bahabwa ibihembo buri mwaka wowe utanahabwa amahirwe yo kwitabira irushanwa bishobora kugutera umutima mubi kugeza ubwo ufata umwanzuro wo guhagarika umuziki.

Dore bamwe mu bahanzi batajya bahabwa amahirwe yo kwitabira amarushanwa y’umuziki cyangwa ngo bahabwe ibihembo nk’abandi :

Pacson : ni umwe mu baraperi batangiye umuziki kera. Ni umwe mu baraperi bafashije Tuff Gang kuzamuka . Benshi mu baraperi bafata Pacson nk’umuraperi ukomeye ariko bitera ikibazo kubona mu myaka igera kuri 6 amaze mu muziki ataritabira irushanwa ry’umuziki na rimwe.

pacson

PLFA : uyu muraperi amaze imyaka myinshi mu muziki. Ni umwe mu baraperi baje bubashywe mu myaka ya 2008. Na mbere yaho PFLA yararirimbaga n’ubwo yabaga hanze y’u Rwanda. PFLA yari umwe mu nkingi za mwamba mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda ndetse kugeza ubu abaraperi benshi bakunzwe mu gihugu batangiye umuziki abareba. Uyu muraperi afite imbaga y’abafana mu Rwanda. Mu gihe cyose amaze mu muziki nta na rimwe izina rye ryigeze rihamagarwa mu bahanzi bahatanira igihembo icyo ari cyo cyose.

PFLA

Naason : yakoze indirimbo zakunzwe nka Amatsiko, Nyigisha, Abisi, Agasembuye…ntagihembo na kimwe cy’umuziki aratwara mu buzima bwe.

Naason

Jack B : Uyu muhanzi amaze igihe kirekire mu muziki. Ni umwe mu bitwara neza imbere y’abafana kubera uburyo aba yateguye stage ye. Na we ntagihembo na kimwe aratwara mu buzima bwe bwa muzika. Ese azira iki ?

jack B

Jack B(iburyo) ari kumwe na Jay Polly

Ciney : uyu muraperikazi yatangiye kwigaragaza cyane muri muzika mu mwaka wa 2009. Yari umwe mu bakobwa batangaga icyizere cyo kuzagera kure mu njyana ya hip hop dore ko we aririmba mu ndimi zitandukanye. Ciney ntagihembo na kimwe cya muzika aratwara mu myaka yose amaze.

ciney

Dr Claude : azwi mu ndirimbo Igikara, Yebaba we…yitabiriye amarushanwa ya muzika bwa mbere muri Guma Guma. Uyu yavuyemo ku ikubitiro. Nyuma y’aho ntakindi gihembo na kimwe cyangwa amarushanwa uyu muhanzi atumirwamo. Ese ni uko adafite abafana mu Rwanda ? ese ni uko adakora cyangwa ntabihembo akeneye ?

dr

Uncle Austin : amaze igihe kirekire mu muziki ariko nta gihembo cya muzika arahabwa. Ese we azira iki ?

Uncle

Sergent Robert : amaze imyaka myinshi muri muzika na we ahora yikoma itangazamakuru ko rimupfukirana rikaburizamo ibyo akora. Mu buzima bwa muzika ntarahabwa amahirwe yo guhatanira igihembo na kimwe.

robert

Rafiki : Rafiki benshi bazi nka Coga Style ni umwe mu bahanzi bari bafite icyerekezo cyiza muri muzika. Uretse Primus Guma Guma yitabiriye muri 2011, Rafiki ntamahirwe ahabwa yo kuba yahatanira ibihembo bya muzika. Na we ashinja itangazamakuru kubigiramo uruhare.

rafiki

Paccy : uyu muraperikazi afatwa nk’umwamikazi wa hip hop mu Rwanda. Ntamahirwe ajya ahabwa yo kuba yakwegukana ibihembo bya muzika.

Oda

Mako Nikoshwa : kuri we bisa nka kirazira kuba yakwitabira ibihembo bya muzika. Amaze igihe kirekire mu muziki ariko ibijyanye n’ibihembo wagirango Imana yasabye ababitanga kutazashyiramo izina rye. Na we ashinja itangazamakuru kuba ku isonga y’ibimubaho byose.

mako

N'ubwo ibi bihembo bya muzika ari bike, hagakwiye kubaho umurongo runako ngenderwaho kuburyo abahanzi bose bahabwa agaciro bijyanye n'icyo buri muhanzi yakoze ntihagire usubizwa hasi. Bica intege bamwe mu bahanzi bakumva ko ntacyo bakora nyamara baramutse bahawe ibihembo byabatera ingufu bityo umuziki nyarwanda ukazamuka.

Ese wowe ubona aba bahanzi n’abandi twibagiwe bazira iki ?

Munyengabe Murungi Sabin.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...