Ese ni iki gituma abagore benshi bahinduka mbere y'imihango?

Ubuzima - 04/08/2026 8:03 AM
Share:

Umwanditsi:

Ese ni iki gituma abagore benshi bahinduka mbere y'imihango?

Mu minsi ya vuba, ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane TikTok, abagore n'abakobwa benshi bakomeje kuvuga ku kibazo bise "Luteal Uglies", bavuga ko mu minsi ibanziriza imihango yabo bumva basa nabi kurusha ibindi bihe, bakabyimba mu maso no ku mubiri, uruhu rukangirika, ndetse bakagira ihungabana ry'amarangamutima.

Hari amashusho yakwirakwijwe cyane aho umugore umwe yumvikana abaza ati: "Ese ni njye jyenyine cyangwa ni njye muntu mubi kurusha abandi bose?" Ndetse ibihumbi by'abagore bavuga ko na bo bahura n'ibimenyetso nk'ibyo.

"Luteal Uglies" ni iki?

Nk’uko byagarutsweho na BBC Future, "Luteal Uglies" si indwara, ahubwo ni izina ryamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga risobanura impinduka zigaragara ku mubiri no ku marangamutima mu gihe cya luteal phase, ni ukuvuga igice cya kabiri cy'ukwezi k'umugore, kiba hagati yo gusohora intanga n'igihe cy’imihango.

Muri iki gihe, urugero rwa estrogen rugabanuka cyane, mu gihe progesterone yiyongera. Impinduka z'iyi misemburo ni zo zituma abagore benshi bagira ibimenyetso bitandukanye.

Ni izihe mpinduka ziba ku mubiri?

Abaganga bavuga ko impinduka z'imisemburo zishobora gutuma:

  • Uruhu rwuma kandi rukabura ububengerane.
  • Hagaragara ibiheri cyangwa uruhu rukagira ibinure byinshi.
  • Isura ibyimba kubera amazi umubiri uba ubitse.
  • Amabere akabyimba ndetse akababara.
  • Umubiri wose ukabyimba, bigatuma imyenda isa n'iyagufashe.

Umuhanga mu buzima bw'abagore, Dr. Louise Newson, avuga ko imisemburo igira uruhare runini ku ruhu, ku misembere y'umubiri ndetse no ku buryo umuntu yiyumva, ari yo mpamvu abagore benshi babona impinduka zigaragara muri iki gihe.

Si umubiri gusa, n'ubwonko burahinduka

Abagore benshi bavuga ko muri luteal phase batumva bameze nk'uko basanzwe. Aho batangira kumva bananiwe cyane kandi nta mbaraga afite, kudashaka gusabana n'abandi, kudashobora kwibanda ku kazi, kwibagirwa ibintu byoroshye, kurakazwa n’ibintu bito ndetse no kumva ubwonko bukora buhoro.

Hari n'abavuga ko bagira agahinda gakabije, bakarakara byoroshye cyangwa bakumva batifitiye icyizere nk'uko bisanzwe.

Wakora iki kugira ngo woroshye ibi bimenyetso?

Abahanga mu buzima bavuga ko hari ibintu bishobora gufasha kugabanya ibi bibazo:

  • Gusobanukirwa ko ari icyiciro gisanzwe cy'ukwezi kandi ko kirangira.
  • Kunywa amazi menshi kugira ngo ugabanye kubyimba.
  • Kurya indyo yuzuye kandi irimo intungamubiri.
  • Kugabanya umunyu mwinshi n'inzoga.
  • Kwirinda ibiribwa byatunganyijwe cyane (processed foods).
  • Gukomeza gukora imyitozo ngororamubiri n'ubwo yaba yoroshye.
  • Kuruhuka bihagije no gusinzira neza.

Abaganga banasaba abagore kujya bagana inzobere mu buzima igihe ibi bimenyetso bibaremereye cyangwa bikabangamira ubuzima bwabo bwa buri munsi, kuko bishobora kuvurwa cyangwa kugabanywa.

Haracyakenewe ubukangurambaga

Abahanga bavuga ko abagore benshi batazi iby'iki cyiciro cy'imihango kuko kitigishwa bihagije. Ni yo mpamvu benshi barimo kubimenyera ku mbuga nkoranyambaga aho gusobanurirwa n'inzobere.

Basaba ko hakongerwa ubukangurambaga ku buzima bw'imyororokere kugira ngo abagore bamenye impamvu z'izi mpinduka, uburyo bazitwaramo, ndetse bamenye igihe bagomba gushaka ubufasha kwa muganga.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...