Ese ni iki cyatuma umuhanzi amenyekana cyangwa amara igihe kinini ku bwamamare bwe?

- 20/05/2013 10:35 AM
Share:

Umwanditsi:

Ese ni iki cyatuma umuhanzi  amenyekana cyangwa amara igihe kinini ku bwamamare bwe?

Mu mibereho y’umuhanzi habaho intangiriro, kuzamuka akagera kurwego rwe rwa nyuma rwo kumenyekana, ndetse no guharurukwa aho agenda agasa nkaho yibagiranye.Aha rero umuhanzi wese akaba yakwibaza ni iki yakora ngo ibyo bihe byiza bye abimarane igihe kirekire?


Nyarama nubwo iki kibazo cyakwibazwa na buri wese ntabwo bivuze ko  umuhanzi yahora ariwe uri ku isonga mukumenyekana mugace runaka vyangwa iguhugu ariko byibuze akaba yabasha kumaraho igihe kinini cyane ko  ipiganwa n’abandi bahanzi baba bakizamuka riba ritamworoheye.Kumara icyo gihe rero ari icyamamare ntabwo ari ibintu biza gusa ngo byiture aho ngaho kabone nubwo yaba afite impano yo guhanga ibintu biryohera abamwumva ariko usanga haribyo nawe aba asabwa gukora kugirango yongere umubare w’abamukurikira ndetse akomeze anigarurire imitima yabo.

By’umwihariko mu Rwanda umuhanzi araza akamenyekana kuburyo bwihuse ariko nyuma y’umwala umwe cyangwa ibiri ugasanga abantu barasa nkaho bamushyize kuruhande kandi nyamara umunsi kumunsi arimo gukora ibihangano bye uko bwije nuko bucyeye.Aha rero ninaho usanga hazamo amakimbirane hagati y’abahanzi bamwe n’abanyamakuru aho baba batumvikana mu imenyekanishwa ry’ibihangano byabo  bavuga ko abanyamakuru babasubiza inyuma naho kuruhande rw’ abanyamakuru nabo bakavuga ko batambutsa ibihangano byasabwe n’ababakurikiye bityo bikaba aribyo biri guhabwa poromosiyo .Dore bimwe mubyo umuhanzi yagerageza gukora kugirango kwamamara kwe kurambe ndetse nanyuma y’ibyo azabashe kubaho neza :

1.Gukora ibihangano binoze kandi by’umwimerere.

Akenshi usanga umuhanzi runaka aza agakoresha uko ashoboye ngo amenyekane,yewe akaba yanashyiramo ingufu nyinshi kugirango agere kuri iyo ntego ariko usanga nyuma y’ibihe kubera ireme ry’igihangano cye abantu bageraho bakamuhaga ugasanga akenshi ntabwo bashaka kumva cyangwa se kureba icyo gihangano.Nk’umuhanzi ureba kure kandi ufite ubushishozi ningombwa ko atecyereza neza ikintu agiye kugeza kubakunzi be  ndetse ukareba n’intumbero(target) afite kuri abo bantu.

2.Kwiga umushinga wawe neza.

Kuba umuhanzi ni umwunga nk’iyindi ndetse usanga ari  n’ubucuruzi bwiza cyane kumuntu byahiriye.Gusa mu Rwanda usanga kenshi abahanzi batangira gukora ibihangano byabo nta mushinga bize kuburyo niyo bamenyekanye bisa nkaho bibagwiririye cyangwa bigaterwa n’ingufu yakoresheje.Nyamara nibyiza  gutecyereza  ikizakurikiraho nyuma  yo kumenyekana .Ibyo byagakwiye kuba biri muri wamushinga wizwe neza mbere.

3.Gukora utagambiriye kwigana abahanzi bagezweho   no kwemeza abantu gusa.

Guhera mu mwaka  2008 kugeza ubu ,urubyiruko rwo mu Rwanda  rwishi rwatangiye kwinjira mubuhazi cyane cyane muri muzika.Ibi rero usanga  bihira bacye kuko usanga  benshi mubaza muri muzika ari abashaka kwigana abandi bahanzi bagezweho,gushaka kwiyerekana gusa. Ibi bikaba biterwa  ahanini no gushaka kumenyekana byihuse,gushaka kwemeza abaturanyi,abanyeshuri bigana n’abandi…rero igihe ukoze ikintu nta mpano ikurimo ahubwo  ,ari ukwigana no kugendera mukigare kumenyekana biragora ndetse niyo umenyekanye nturamba.

4.Gukorana n’itangazamakuru neza no kwirinda gutanga ruswa ngo umenyekane

Bamwe mu bahanzi cyane  cyane muri muzika na sinema  usanga bacyesha kumenyekana kwabo abanyamakuru runaka cyangwa se agatsiko k’abanyamakuru.Ariko wakwibaza niba umunyamakuru wazamuye uyu muhanzi  atariwe n’ubundi wagira urundi ruhare mukumushyira hasi igihe habaye ubwumvikane bucye.Nk’umunyamwuga rero nibyiza gukorana n’igitangazamakuru kurusha gukorana n’umunyamakuru kugiti cye,cyane ko usanga imikoranire ntayindi ari uko uwo munyamakuru umuhanzi aba amuha ruswa y’amafaranga cyangwa se ishingiye kumibonano mpuzabitsina  n’ibindi bitandukanye.

 5.Kuba  inyangamugayo no kwiyubaha mu mwuga

Harimo abahanzi benshi  bamara kuba ibyamamare bagatangira kwitwara nabi  ,yewe hari n’ababa bagitangira   ugasanga imico yabo ihise ihinduka ,bagatangira gukoresha ibiyobyabwenge,abandi ugasanga  binjiye mubusambanyi cyane ko harimo n’abahita batwara inda z’indaro  cyangwa bakanduriramo indwara zitandukanye  bityo ubuhanzi bwabo bukaba burangiriye aho.Ikindi ni uko usanga bamwe mu  bahanzi bo mu Rwanda umunsi kumunsi baregwa ubwambuzi ibi rero nibimwe mubituma isura y’umuhanzi ipfa gahoro gahora abafana bakagenda bamushiraho.Nk’umuhanzi kandi wiyubaha  nibyiza  kwirinda kwica igihe cyangwa se gahunda wahawe n’umukiriya wawe kuko biri mubyangiza izina ryawe.

6.Menya gucunga umutungo no kwiteganyiriza

Nk’umunyarwanda wese  kwiteganyiriza ni ikintu buri wese yagakwiye gukora,ariko uwavuga ko benshi mubahanzi bagerageza gukorera amafaranga  ariko bakaba batajya biteganyiriza  ntabwo yaba abeshye.Usanga abenshi kubera kwigana bagenzi babo bakize nabo bashaka kubaho ubwo buzima  kandi bitashoboka.Dufashe urugero  ni kenshi ugasanga kumunsi umuhanzi runaka akoresha ibihumbi birenga mirongo itatu(30Rwf) by’imodoka yakoresheje mungendo nyamara ntakintu cyinjiza arimo akora(gutembera gusa).Ibi rero nibyo usanga mugihe abafana bamuharurutswe cyangwa se haje umuhanzi akamukura kubwamamare yari ufite,usanga ubuhanzi bwe  busa nkaho  ntacyo bwamumariye ndetse ugasanga ntanakazi yakora kuko benshi usanga iyo bemshi binjiye mubuhanzi cyane bitandukanya n’ishuri.Nk’umuhanzi w’umunyarwanda nibyiza kwiteganyiriza ndetse ukaba wakwitabira bimwe mubintu bizagufasha nk’ishuri cyangwa se indi kuko burya ngo akabando k’iminsi ugaca hakibona.

7.Hanga udushya kandi wakirane abantu urugwiro

Usibye kuba impano,guhanga ni ubucuruzi(business) nk’izindi .Nibyiza rero ko buri munsi uhanga udushya kugirango ukomeze wese imihigo mukibuga ukiniramo hamwe n’abandi bityo ukagumya kubarusha.Nibyiza kandi  gukunda ,kumva no kwakira  abafana bawe bakugana buri munsi kuko bariya nibo batuma ugera kuri byinshi utageraho.Uri umuhanzi mwiza rero iyi ngingo wayitaho cyane.

8.Imishinga y’igihe kirekire

Nk’umuhanzi w’ukuri.Nibyiza kwiga  imishinga miremire kandi ifite ingufu ishamikiye kubuhanzi bwawe no kumenyekana,uko igenda izamuka niko nawe winjiza kandi abantu bakakwiyumvamo kuko isibye no kuba uba uri kubateza imbere nawe uba uri gukorera igihugu cyawe.Ntabwo ari byiza ko umuhanzi ashore imari mubijyanye nubuhanzi bwe ahubwo ukoresheje izina ryawe hari indi mishiga myishi wakora izagufasha mugihe kizaza .

9.Wita umwanya

Benshi mubahanzi bata umwanya kubintu bidafite umumaro ndetse kenshi ugasanga ninabyo bibatwara amafaranga menshi,nibyiza rero kugira gahunda mubyukora,ukamemya gushyira kumurongo akazi kavburi munsi kandi kagufasha mubunzi bwawe.

10.Wikwigana ibyabandi(gushishura)

Usibye ko nuwigana iby’abandi nawe ubuhanzi bwe buba bucumbagira,si byiza kuko umwimerere w’igihangano cy’abandi wiganye kiba gihari,usibye no kuba bitemewe abantu bakunda uwo mwimerere  kurusha wowe wiganye bityo bakaba banagushiraho gahoro gahoro.

Si izi ngingo gusa hari n’izindi zafasha umuhanzi kumenyekana kandi akabimaraho igihe ndetse numunsi yavuye muri muzika akaba yabasha kubaho neza.Hari igitecyerezo ufite wacyandika hasi(comment) cyangwa se niba wifuza indi ngingo twazaganiraho ubutaha watwandikira kuri  info@inyarwanda.com

Willy/inyarwanda.com

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...