Nyarama nubwo iki kibazo cyakwibazwa na buri wese ntabwo bivuze ko umuhanzi yahora ariwe uri ku isonga mukumenyekana mugace runaka vyangwa iguhugu ariko byibuze akaba yabasha kumaraho igihe kinini cyane ko ipiganwa n’abandi bahanzi baba bakizamuka riba ritamworoheye.Kumara icyo gihe rero ari icyamamare ntabwo ari ibintu biza gusa ngo byiture aho ngaho kabone nubwo yaba afite impano yo guhanga ibintu biryohera abamwumva ariko usanga haribyo nawe aba asabwa gukora kugirango yongere umubare w’abamukurikira ndetse akomeze anigarurire imitima yabo.
By’umwihariko mu Rwanda umuhanzi araza akamenyekana kuburyo bwihuse ariko nyuma y’umwala umwe cyangwa ibiri ugasanga abantu barasa nkaho bamushyize kuruhande kandi nyamara umunsi kumunsi arimo gukora ibihangano bye uko bwije nuko bucyeye.Aha rero ninaho usanga hazamo amakimbirane hagati y’abahanzi bamwe n’abanyamakuru aho baba batumvikana mu imenyekanishwa ry’ibihangano byabo bavuga ko abanyamakuru babasubiza inyuma naho kuruhande rw’ abanyamakuru nabo bakavuga ko batambutsa ibihangano byasabwe n’ababakurikiye bityo bikaba aribyo biri guhabwa poromosiyo .Dore bimwe mubyo umuhanzi yagerageza gukora kugirango kwamamara kwe kurambe ndetse nanyuma y’ibyo azabashe kubaho neza :
1.Gukora ibihangano binoze kandi by’umwimerere.
Akenshi usanga umuhanzi runaka aza agakoresha uko ashoboye ngo amenyekane,yewe akaba yanashyiramo ingufu nyinshi kugirango agere kuri iyo ntego ariko usanga nyuma y’ibihe kubera ireme ry’igihangano cye abantu bageraho bakamuhaga ugasanga akenshi ntabwo bashaka kumva cyangwa se kureba icyo gihangano.Nk’umuhanzi ureba kure kandi ufite ubushishozi ningombwa ko atecyereza neza ikintu agiye kugeza kubakunzi be ndetse ukareba n’intumbero(target) afite kuri abo bantu.
2.Kwiga umushinga wawe neza.
Kuba umuhanzi ni umwunga nk’iyindi ndetse usanga ari n’ubucuruzi bwiza cyane kumuntu byahiriye.Gusa mu Rwanda usanga kenshi abahanzi batangira gukora ibihangano byabo nta mushinga bize kuburyo niyo bamenyekanye bisa nkaho bibagwiririye cyangwa bigaterwa n’ingufu yakoresheje.Nyamara nibyiza gutecyereza ikizakurikiraho nyuma yo kumenyekana .Ibyo byagakwiye kuba biri muri wamushinga wizwe neza mbere.
3.Gukora utagambiriye kwigana abahanzi bagezweho no kwemeza abantu gusa.
Guhera mu mwaka 2008 kugeza ubu ,urubyiruko rwo mu Rwanda rwishi rwatangiye kwinjira mubuhazi cyane cyane muri muzika.Ibi rero usanga bihira bacye kuko usanga benshi mubaza muri muzika ari abashaka kwigana abandi bahanzi bagezweho,gushaka kwiyerekana gusa. Ibi bikaba biterwa ahanini no gushaka kumenyekana byihuse,gushaka kwemeza abaturanyi,abanyeshuri bigana n’abandi…rero igihe ukoze ikintu nta mpano ikurimo ahubwo ,ari ukwigana no kugendera mukigare kumenyekana biragora ndetse niyo umenyekanye nturamba.
4.Gukorana n’itangazamakuru neza no kwirinda gutanga ruswa ngo umenyekane
Bamwe mu bahanzi cyane cyane muri muzika na sinema usanga bacyesha kumenyekana kwabo abanyamakuru runaka cyangwa se agatsiko k’abanyamakuru.Ariko wakwibaza niba umunyamakuru wazamuye uyu muhanzi atariwe n’ubundi wagira urundi ruhare mukumushyira hasi igihe habaye ubwumvikane bucye.Nk’umunyamwuga rero nibyiza gukorana n’igitangazamakuru kurusha gukorana n’umunyamakuru kugiti cye,cyane ko usanga imikoranire ntayindi ari uko uwo munyamakuru umuhanzi aba amuha ruswa y’amafaranga cyangwa se ishingiye kumibonano mpuzabitsina n’ibindi bitandukanye.
5.Kuba inyangamugayo no kwiyubaha mu mwuga
Harimo abahanzi benshi bamara kuba ibyamamare bagatangira kwitwara nabi ,yewe hari n’ababa bagitangira ugasanga imico yabo ihise ihinduka ,bagatangira gukoresha ibiyobyabwenge,abandi ugasanga binjiye mubusambanyi cyane ko harimo n’abahita batwara inda z’indaro cyangwa bakanduriramo indwara zitandukanye bityo ubuhanzi bwabo bukaba burangiriye aho.Ikindi ni uko usanga bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda umunsi kumunsi baregwa ubwambuzi ibi rero nibimwe mubituma isura y’umuhanzi ipfa gahoro gahora abafana bakagenda bamushiraho.Nk’umuhanzi kandi wiyubaha nibyiza kwirinda kwica igihe cyangwa se gahunda wahawe n’umukiriya wawe kuko biri mubyangiza izina ryawe.
6.Menya gucunga umutungo no kwiteganyiriza
Nk’umunyarwanda wese kwiteganyiriza ni ikintu buri wese yagakwiye gukora,ariko uwavuga ko benshi mubahanzi bagerageza gukorera amafaranga ariko bakaba batajya biteganyiriza ntabwo yaba abeshye.Usanga abenshi kubera kwigana bagenzi babo bakize nabo bashaka kubaho ubwo buzima kandi bitashoboka.Dufashe urugero ni kenshi ugasanga kumunsi umuhanzi runaka akoresha ibihumbi birenga mirongo itatu(30Rwf) by’imodoka yakoresheje mungendo nyamara ntakintu cyinjiza arimo akora(gutembera gusa).Ibi rero nibyo usanga mugihe abafana bamuharurutswe cyangwa se haje umuhanzi akamukura kubwamamare yari ufite,usanga ubuhanzi bwe busa nkaho ntacyo bwamumariye ndetse ugasanga ntanakazi yakora kuko benshi usanga iyo bemshi binjiye mubuhanzi cyane bitandukanya n’ishuri.Nk’umuhanzi w’umunyarwanda nibyiza kwiteganyiriza ndetse ukaba wakwitabira bimwe mubintu bizagufasha nk’ishuri cyangwa se indi kuko burya ngo akabando k’iminsi ugaca hakibona.
7.Hanga udushya kandi wakirane abantu urugwiro
Usibye kuba impano,guhanga ni ubucuruzi(business) nk’izindi .Nibyiza rero ko buri munsi uhanga udushya kugirango ukomeze wese imihigo mukibuga ukiniramo hamwe n’abandi bityo ukagumya kubarusha.Nibyiza kandi gukunda ,kumva no kwakira abafana bawe bakugana buri munsi kuko bariya nibo batuma ugera kuri byinshi utageraho.Uri umuhanzi mwiza rero iyi ngingo wayitaho cyane.
8.Imishinga y’igihe kirekire
Nk’umuhanzi w’ukuri.Nibyiza kwiga imishinga miremire kandi ifite ingufu ishamikiye kubuhanzi bwawe no kumenyekana,uko igenda izamuka niko nawe winjiza kandi abantu bakakwiyumvamo kuko isibye no kuba uba uri kubateza imbere nawe uba uri gukorera igihugu cyawe.Ntabwo ari byiza ko umuhanzi ashore imari mubijyanye nubuhanzi bwe ahubwo ukoresheje izina ryawe hari indi mishiga myishi wakora izagufasha mugihe kizaza .
9.Wita umwanya
Benshi mubahanzi bata umwanya kubintu bidafite umumaro ndetse kenshi ugasanga ninabyo bibatwara amafaranga menshi,nibyiza rero kugira gahunda mubyukora,ukamemya gushyira kumurongo akazi kavburi munsi kandi kagufasha mubunzi bwawe.
10.Wikwigana ibyabandi(gushishura)
Usibye ko nuwigana iby’abandi nawe ubuhanzi bwe buba bucumbagira,si byiza kuko umwimerere w’igihangano cy’abandi wiganye kiba gihari,usibye no kuba bitemewe abantu bakunda uwo mwimerere kurusha wowe wiganye bityo bakaba banagushiraho gahoro gahoro.
Si izi ngingo gusa hari n’izindi zafasha umuhanzi kumenyekana kandi akabimaraho igihe ndetse numunsi yavuye muri muzika akaba yabasha kubaho neza.Hari igitecyerezo ufite wacyandika hasi(comment) cyangwa se niba wifuza indi ngingo twazaganiraho ubutaha watwandikira kuri info@inyarwanda.com
Willy/inyarwanda.com