Ese ndi inyangamugayo?

Utuntu nutundi - 08/07/2026 12:47 PM
Share:

Umwanditsi:

Ese ndi inyangamugayo?

Muri iki gihe isi yuzuyemo amarushanwa, gushaka amafaranga no kugera ku ntsinzi byihuse, abantu benshi bibagirwa ko hari indangagaciro zikomeye zubaka umuntu nyamuntu. Muri zo harimo ubunyangamugayo, n’ubwo bisa nk’aho uyu munsi tutakibyibuka.

Mu ndangagaciro z’umuco nyarwanda, dusangamo ubunyangamugayo, aho ugenda hose, aho wize, ndetse n’aho warerewe wabwiwe kenshi ko ugomba kuba inyangamugayo. Ese uri inyangamugayo?

Ubundi se, kuba inyangamugayo bimariye iki umuntu? Kuki ngomab kuba inyangamiugayo? Mbere yo kwibaza niba uri inyangamugayo, mi ngombwa kumenya ibyiza byabwo, n’impamvu ukwiriye kubyitaho.

Twifashishije inyandiko yasohotse ku rubuga VIA Institute, tugiye kurebera hamwe impamvu ukwiye kuba inyangamugayo, uko waba inyangamugayo, n’ibimenyetso bikugaragariza ko uriyo.

Mbere na mbere, bituma abantu abantu bakugirira icyizere. Icyizere ni kimwe mu bintu bikomeye cyane, Ntabwo byoroshye gutsindira icyizere cya muntu, ni nayo mpamvu kugisigasira ari ibya mbere. Umuntu uvuga ukuri kandi ugira ibikorwa byiza abantu baramwizera, haba mu kazi, mu muryango ndetse no mu rukundo.

Ikindi ni uko bitanga amahoro yo mu mutima. Kubaho ubeshya, uhisha amakosa cyangwa uhora mu macenga bituma uhorana ubwoba bwo gufatwa. Ariko inyangamugayo igira umutima utuje kuko nta mababa iba yikeka.

Na none ubunyangamugayo bugendana n’icyubahiro. N’ubwo hari abatekereza ko kuba inyangamugayo ari ubucucu, ukuri ni uko abantu benshi bubaha umuntu uvugisha ukuri kandi ukora ibikwiye.

Ubunyangamugayo kandi butuma isura yawe muri rubanda iba nziza. Umuntu w’inyangamugayo agenda yubaka amateka meza, kandi aho ageze hose abantu bamwakirana icyizere.

Ikindi ni uko ubunyangamugayo ari inkingi y’iterambere ry’umuryango n’igihugu.  Iyo abantu babaye inyangamugayo, ruswa, ubujura n’uburiganya biragabanuka mu gihugu. Bityo igihugu kigatera imbere mu butabera no mu mahoro.

Ni gute umuntu yaba inyangamugayo?

1. Jya uvugisha ukuri

Nubwo ukuri rimwe na rimwe kubabaza, ni byo byubaka icyizere kirambye. Irinde kubeshya cyangwa guhisha ukuri kugira ngo wishimishe cyangwa ugire inyungu z’umurengera.

2. Emera amakosa yawe

Nta muntu utajya akosa. Ariko umuntu w’inyangamugayo ntiyihisha inyuma y’impamvu cyangwa ngo ashinje abandi amakosa ye. Kuba inyangamugayo bijyana no kwirengera ingaruka z’amakosa wakoze, ndetse no kuyemera ukayasabira imbabazi.

3. Irinde gukorera ku jisho

Ubunyangamugayo nyabwo bugaragarira mu bikorwa umuntu akora iyo ari wenyine nta wumugenzura cyangwa amureba. Ntukore neza kubera gushimwa gusa, ahubwo bikore kuko ari byo bikwiye.

4. Irinde kwifuza no kurarikira iby’andi

Hari abantu bashaka kugera ku ntsinzi banyuze mu mayeri cyangwa mu buriganya. Inyangamugayo yemera gukora no gutegereza ibyo yabonye binyuze mu nzira nziza.

5. Gisha inama umutimanama wawe, kandi uwumvire

Mbere yo gukora ikintu, ibaze uti: “Ese ibi ndimo gukora ni byo? Ese ndaba nkiri umuntu mwiza nyuma yo kubikora?” Ibi bifasha umuntu kwirinda amakosa menshi.

Kwibaza uti “Ese ndi inyangamugayo?” ni ikibazo gikomeye buri muntu akwiriye kujya yibaza, mu rwego rwo kwisuzuma. Ubunyangamugayo si ukuba miseke igoroye cyangwa kutagira ikosa na rimwe, ahubwo ni uguhora uharanira gukora icyiza no kubaho mu kuri.

Isi ikeneye abantu bavuga ukuri, bakurikiza indangagaciro z’ubupfura kandi bafite umutima utaryarya. Kuba inyangamugayo bitangirira ku cyemezo umuntu afata buri munsi cyo gukora igikwiye.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...