Ese Last Born, Javanix na The Same nibo bahanzi bayoboye umuziki w’i Burengerazuba?-VIDEO

- 05/04/2022 11:37 AM
Share:
Ese Last Born, Javanix na The Same nibo bahanzi bayoboye umuziki w’i Burengerazuba?-VIDEO

Rubavu na Rusizi niyo mijyi ivugwa cyane ndetse ikaza mu matwi y’Abanyarwanda iyo bigeze muri muzika, byagera mu myidagaduro muri rusange Rubavu ikaza ku isonga. Bamwe bati “Itsinda The Same na Last Born nibo bahanzi tuzi ". Abandi bati “Nyamara na Javanix ni umwe mu bahetse iyi Ntara muri muzika ". Ese aba bahanzi bazwi kuki? Kuki bayoboye

Itsinda The Same ni irya cyera muri muzika Nyarwanda, ni itsinda ryakoranye n’abahanzi batandukanye barimo Oda Paccy usa n’uwahagaritse umuziki, ni itsinda ryakoranye na Ama G The Black ndetse na Bull Dog, ni itsinda ryatangiye mbere y’umuhanzikazi Young Grace ndetse n’abandi batandukanye bagize amazina akakaye muri iyi muzika. Nyuma yo gusohora indirimbo yumvirize muri 2018, aba basore batangarije InyaRwanda.com ko atari abahanzi bo mu Ntara, ari abahanzi b’igihugu cyose. Aba basore ni bamwe mu bahanzi batumiwe mu bitaramo bitandukanye kandi bikomeye hano mu Rwanda ahambere.

Abanyarwanda ndetse n’Abanya-rubavu by’umwihariko, abenshi bibazaga irengero ry’iri tsinda na cyane ko ari itsinda ryakunzwe n’abatari bake ariko nyuma rikaza kuzima nk’igishirira kitagitara umurinzi. Ubwo benshi bibazaga ibi, mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2022  tariki ya 7 Mutarama, nibwo iri tsinda ryakoze indirimbo riyishyira kuri konti yaryo ya Youtube “The Same Abiru ". Iyi ndirimbo bise ngo ‘PAKA’, yarakunzwe cyane maze bamwe mu bakunzi b’umuziki Nyarwanda by’umwihariko abo mu Ntara y’Uburengerazuba, bati "Welcome back The Same". Kuva icyo gihe kugeza ubu, nta yindi ndirimbo y’iri tsinda irasohoka ariko bitezweho kutazajya munsi y’iyo bakoze n’ubwo ntakaruru kabo.


Itsinda The Same rishinjwa kudakurikirana ibihangano byaryo ngo ribyamamaze urwego ryakabaye ribikoraho.

Ku rundi ruhande mu Karere ka Rusizi, umuhanzi Last Born nawe ntabwo yicaye. Ni umusore mushya muri muzika Nyarwanda dore ko afite indirimbo 2 gusa yakoze, nyuma y’aho afatiye umwanzuro wo gukora umuziki kinyamwuga (Aha ntabwo twarebye kuzo yakoze mbere). Uyu musore wibajijweho na benshi nyuma yo gukorana indirimbo na Afrique bakayita ‘Ijipo’, yarakunzwe cyane dore ko yagize ibihumbi 144 mu gihe cy’ukwezi kumwe, aba umuhanzi wa mbere urebwe cyane kuri Youtube  mu Karere ka Rusizi, mu gihe indirimbo ya The Same ‘Paka’ yarebwe n’abantu ibihumbi 104 mu gihe cy’amezi abiri gusa nabo baba aba mbere barebwe cyane mu Karere ka Rubavu mu gihe Javanix aza akurikira aba bahanzi.
Last Born uyoboye mu bahanzi bafite indirimbo yarebwe cyane kuri Youtube mu Karere ka Rusizi

The Same ni itsinda ryamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye zirimo ‘Yumvirize, Dede,..’ Mu gihe Last Born ubarizwa muri Jiddena Music yamenyekanye muri iyi ndirimbo ‘Ijipo’ yakoranye na Afrique n’iyo yise ‘Bucura’.

Uretse aba bahanzi twavuze haruguru, undi muhanzi uri gufatwa nk’inkingi ya mwamba muri muzika yo muri iyi Ntara ni Javanix wo mu Karere ka Rusizi n’ubwo we agaragaza ibimenyetso byo kuva muri iyi Ntara akajya gukorera muri Kigali. Javanix afite indirimbo nshya yise ‘Nkatira’ yafatanyije n’undi muraperi ubarizwa muri Dangerzone Music ya Umunyarwanda Kiroso witwa Fax Rapper. Iyi ndirimbo imaze igihe kingana n’ukwezi kumwe kuri Youtube, konti ya Javanix imaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi 35, ikaba ariyo igwa mu ntege izi ndirimbo twavuze haruguru zakunzwe cyane muri iyi Ntara ku bahanzi bahakorera arizo ‘Ijipo’ ya Last Born na ‘Paka’ y’itsinda The Same’ kandi zikaba zitarenze amezi abiri zisohotse.

Kugeza ubu ntawatinya kuvuga ko aba bahanzi  ‘The Same , Javanix na Last Born’ bayoboye iyi Ntara mu gukundwa cyane nk’uko indirimbo zabo zibigaragaza.

Mu kiganiro n’umuyobozi wa JIDENNA MUSIC,  Iradukunda Janvier ufasha Last Born yatangaje ko yafashe uyu mwana abona afite impumbero n’ubuhanga atekereza ko naramuka amuhaye uruvugiro akamwereka uko bikorwa azagera kure, none ngo ntabwo yishye ashingiye kubyo uyu mwana amaze kumwereka. Janvier yavuze ko umuziki wo mu Ntara azawuzamura mu mbaraga ze, na cyane ko nyuma yo gukorana na Afrique, Last Born azakurikizaho indi ndirimbo n’umuhanzi nawe ukomeye hano mu Rwanda.

Iradukunda Janvier umuyobozi wa JIDENNA MUSIC ifasha umuhanzi Last Born

Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugisha abasore bo mu itsinda The Same, ntibyakunda. Haba abanyamakuru ndetse n’abakunzi ba Muzika, bemeza ko itsinda The Same ryaburiwe irengero kubera kubura imbaraga zo kwamamaza ibihangano byazo dore ko ibi byongeye kwigaragaza ubwo aba basore bashyiraga hanze iyi ndirimbo bise ‘Paka’, bagashinjwa kudakora iyamamaza bikorwa cyane by’umwihariko indirimbo baba bakoze. Umuhanzi Javanix atanga icyizere gikomeye kuri muzika y’iyi Ntara mu gihe yaba adacitse intege, ngo arekeraho uburyo yamamazamo ibikorwa dore ko benshi bemeza ko yakabereye urugero bagenzi be.

Muri rusange abahanzi bo mu Ntara barasabwa kurekeraho kwibwira ko ababafasha kwamamaza ibihangano byabo bazabasanga aho batuye nk’uko bakunze kwitwara, biri no mu bituma batarenga umutaru.

REBA HANO IJIPO YA LAST BORN NA AFRIQUE

REBA HANO 'PAKA' YA THE SAME

REBA HANO NKATIRA YA JAVANIX NA FAX RAPPER


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...