Itsinda The Same ni irya cyera muri muzika Nyarwanda, ni
itsinda ryakoranye n’abahanzi batandukanye barimo Oda Paccy usa n’uwahagaritse
umuziki, ni itsinda ryakoranye na Ama G The Black ndetse na Bull Dog, ni
itsinda ryatangiye mbere y’umuhanzikazi Young Grace ndetse n’abandi
batandukanye bagize amazina akakaye muri iyi muzika. Nyuma yo gusohora indirimbo
yumvirize muri 2018, aba basore batangarije InyaRwanda.com ko atari abahanzi bo
mu Ntara, ari abahanzi b’igihugu cyose. Aba basore ni bamwe mu bahanzi batumiwe mu
bitaramo bitandukanye kandi bikomeye hano mu Rwanda ahambere.
Abanyarwanda ndetse n’Abanya-rubavu by’umwihariko, abenshi bibazaga irengero ry’iri tsinda na cyane ko ari itsinda ryakunzwe
n’abatari bake ariko nyuma rikaza kuzima nk’igishirira kitagitara umurinzi. Ubwo
benshi bibazaga ibi, mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2022 tariki ya 7 Mutarama, nibwo iri tsinda ryakoze
indirimbo riyishyira kuri konti yaryo ya Youtube “The Same Abiru ". Iyi ndirimbo
bise ngo ‘PAKA’, yarakunzwe cyane maze bamwe mu bakunzi b’umuziki Nyarwanda
by’umwihariko abo mu Ntara y’Uburengerazuba, bati "Welcome back The Same".
Kuva icyo gihe kugeza ubu, nta yindi ndirimbo y’iri tsinda irasohoka ariko
bitezweho kutazajya munsi y’iyo bakoze n’ubwo ntakaruru kabo.

Itsinda The Same rishinjwa kudakurikirana ibihangano byaryo ngo ribyamamaze urwego ryakabaye ribikoraho.
Ku rundi ruhande mu Karere ka Rusizi, umuhanzi Last
Born nawe ntabwo yicaye. Ni umusore mushya muri muzika Nyarwanda dore ko afite
indirimbo 2 gusa yakoze, nyuma y’aho afatiye umwanzuro wo gukora umuziki kinyamwuga
(Aha ntabwo twarebye kuzo yakoze mbere). Uyu musore wibajijweho na benshi nyuma
yo gukorana indirimbo na Afrique bakayita ‘Ijipo’, yarakunzwe cyane dore ko
yagize ibihumbi 144 mu gihe cy’ukwezi kumwe, aba umuhanzi wa mbere
urebwe cyane kuri Youtube mu Karere ka
Rusizi, mu gihe indirimbo ya The Same ‘Paka’ yarebwe n’abantu ibihumbi 104 mu
gihe cy’amezi abiri gusa nabo baba aba mbere barebwe cyane mu Karere ka Rubavu
mu gihe Javanix aza akurikira aba bahanzi.
Last Born uyoboye mu bahanzi bafite indirimbo yarebwe cyane kuri Youtube mu Karere ka Rusizi
The Same ni itsinda ryamenyekanye mu ndirimbo nyinshi
zitandukanye zirimo ‘Yumvirize, Dede,..’ Mu gihe Last Born ubarizwa muri
Jiddena Music yamenyekanye muri iyi ndirimbo ‘Ijipo’ yakoranye na Afrique n’iyo
yise ‘Bucura’.
Uretse aba bahanzi twavuze haruguru, undi muhanzi uri
gufatwa nk’inkingi ya mwamba muri muzika yo muri iyi Ntara ni Javanix wo mu
Karere ka Rusizi n’ubwo we agaragaza ibimenyetso byo kuva muri iyi Ntara akajya
gukorera muri Kigali. Javanix afite indirimbo nshya yise ‘Nkatira’
yafatanyije n’undi muraperi ubarizwa muri Dangerzone Music ya Umunyarwanda
Kiroso witwa Fax Rapper. Iyi ndirimbo imaze igihe kingana n’ukwezi kumwe kuri
Youtube, konti ya Javanix imaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi 35, ikaba ariyo
igwa mu ntege izi ndirimbo twavuze haruguru zakunzwe cyane muri iyi Ntara ku bahanzi
bahakorera arizo ‘Ijipo’ ya Last Born na ‘Paka’ y’itsinda The Same’ kandi zikaba zitarenze
amezi abiri zisohotse.
Kugeza ubu ntawatinya kuvuga ko aba bahanzi ‘The Same , Javanix na
Last Born’ bayoboye iyi Ntara mu gukundwa cyane nk’uko indirimbo zabo
zibigaragaza.
Mu kiganiro n’umuyobozi wa JIDENNA MUSIC, Iradukunda Janvier ufasha Last Born yatangaje ko yafashe uyu mwana abona afite impumbero n’ubuhanga atekereza ko naramuka amuhaye uruvugiro akamwereka uko bikorwa azagera kure, none ngo ntabwo yishye ashingiye kubyo uyu mwana amaze kumwereka. Janvier yavuze ko umuziki wo mu Ntara azawuzamura mu mbaraga ze, na cyane ko nyuma yo gukorana na Afrique, Last Born azakurikizaho indi ndirimbo n’umuhanzi nawe ukomeye hano mu Rwanda.
Iradukunda Janvier umuyobozi wa JIDENNA MUSIC ifasha umuhanzi Last Born
Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugisha abasore
bo mu itsinda The Same, ntibyakunda. Haba abanyamakuru ndetse n’abakunzi ba
Muzika, bemeza ko itsinda The Same ryaburiwe irengero kubera kubura imbaraga zo
kwamamaza ibihangano byazo dore ko ibi byongeye kwigaragaza ubwo aba basore
bashyiraga hanze iyi ndirimbo bise ‘Paka’, bagashinjwa kudakora iyamamaza
bikorwa cyane by’umwihariko indirimbo baba bakoze. Umuhanzi Javanix atanga icyizere
gikomeye kuri muzika y’iyi Ntara mu gihe yaba adacitse intege, ngo arekeraho
uburyo yamamazamo ibikorwa dore ko benshi bemeza ko yakabereye urugero bagenzi
be.
Muri rusange abahanzi bo mu Ntara barasabwa kurekeraho
kwibwira ko ababafasha kwamamaza ibihangano byabo bazabasanga aho batuye nk’uko
bakunze kwitwara, biri no mu bituma batarenga umutaru.