Imbabazi zo kurenzaho zitwikira ikibazo n'igikomere, uzitanze ntakire; igihe cyose yakwibuka ibyamubayeho akaba yasubira mu bikomere; bityo ni byiza kubabarira ariko utirengagije amateka y'ibyabaye; kandi kubabarira ni umwe mu miti yo kwivura k’uwahuye n'ibikomere kuko biramuruhura ubwe.
Ni bande tubabarira; Tubababarira ibiki?
Kubabarira ni ugutanga imbabazi zivuye mu mutima imbere ku bagukomerekeje mu buryo butandukanye; yaba abagufashe nabi mwagiye muhura mu mibereho y'ubuzima bwawe butandukanye; abatumye uba uko utateganyaga kumera bityo bikakugiraho ingaruka zitandukanye ku mibereho no kubuzima....
Tubabarira abaduhemukiye n'abatugiriye nabi bose bari mu byiciro n'amazina atandukanye. Yesu ubwo bamushinyaguriraga bamunaganitse ku musaraba kuka rubanda yambaye ubusa, yagize ati “ Data, ubababarire kuko batazi icyo bakora.” Bagabana imyenda ye barayifindira." Luka 23:34 (Bibiliya Yera)
Si we gusa na Sitefano ubwo bamwicishaga amabuye arengana yatuye amagambo nkayo yo kubabarira. Ibi ni isomo rikomeye ku buzima bwa buri wese rigaragaza urugero rwiza rwo gutanga imbabazi.
Mu bo dusabwa kubabarira harimwo abadukomerekeje mu miryango yacu (Ababyeyi n'abavandimwe...) mugihe cyose twaba twarahuye n'ibibazo byateye ingaruka ku buzima bwacu bikomoka k'umuryango.
Abashakanye ku mpande zombi bakwiye kubabarirana mu gihe byagaragaye ko muri bo hari uwateshutse ku gihango. Ni ngombwa kandi na none kubabarira ubuyobozi n'abayobozi batandukanye baba baraturenganyije kandi aribo bakagombye kuturengera no kuturenganura. Mu gihe na none bigaragaye ko mu bikomere byawe nawe wabigizemwo uruhare ugomba nawe kwibohora ukibabarira.
Twibuke ko kubabarira bidakuraho ingaruka k’uwakoze icyaha cyane imbere y'amategeko wowe icyo ukora ni ukwibohora wowe ubwawe no kubohora uwagukomerekeje ariko ubutabera bwo bukora inshingano zabwo iyo byageze mu mategeko.
Ese uwaduhemukiye dukwiye kumubabarira kangahe dukurikije Bibiliya?
Hari igihe umuntu adukosereza tukamutega iminsi ariho hava akawa mugani ngo " kabiri gatatu mu rugo rw'umugabo byaba ari agasuzuguro".
Abigishwa ba Yesu nabo baramubajije bati mwene data nampemukira nzamubabarire ngenze kangahe? Yabasubije ko akwiye ku mubabarira inshuro buri wese atakwihanganira bisobanuye ko dukwiye guhorana umutima w'imbabazi.
" Nuko Petero aramwegera aramubaza ati “Databuja, mwene data nangirira nabi nzamubabarira kangahe? Ngeze karindwi?” Yesu aramusubiza ati “Sinkubwiye yuko ugeza karindwi, ahubwo yuko ugeza mirongo irindwi karindwi." Matayo18:21-22 (Bibiliya Yera)
Ese ni bande tudakwiye kubabarira?
Dukwiye kubabarira buri wese kuko nitutababarira natwe ntituzababarirwa; iyo utababariye uhora ugundiriye imibabaro y'ibyashize; kutababarira bituma umuntu adatunga inshuti iyo utababariye urasenyuka muri wowe imbere kubera guhora utekereza ku byagukomerekeje aho kwita kuri ejo hawe hazaza, kutababarira bikinga imiryango y'imigisha umuntu akaba umunyantegenke mubya roho (Bitwara ubusabane bwacu n'Imana).
"Kuko nimubabarira abantu ibyaha byabo, na So wo mu ijuru azabababarira namwe, ariko nimutababarira abantu, na So na we ntazabababarira ibyaha byanyu." Matayo 6:14-15 (Bibiliya Yera)
Dukwiye kubabarira mubuhe buryo
Dukwiye kubabarira twemerera Mwuka Wera akabituyoboramwo; kubabarira sibikwiye kuba itegeko cyangwa agahato nyiri ubwite niwe ukwiye kubihitamwo;mu kubabarira tuba dukwiye guha Yesu amaranga mutima yacu kugirango aduhe imbaraga zo kunesha no gukomera; mukubabari hasabwa intambwe igoye ariko ishoboka yo gusabana nuwa guhemukiye; iyo ubashije gutera iyo ntambwe uba utandukanye n'ibikomere ukundi.
"Nuko musenge mutya muti “ ‘Data wa twese uri mu ijuru, Izina ryawe ryubahwe, Ubwami bwawe buze, Ibyo ushaka bibeho mu isi, Nk'uko biba mu ijuru. Uduhe none ibyokurya byacu by'uyu munsi, Uduharire imyenda yacu, Nk'uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu "
Matayo 6:9-12
Kubabarira ni igikorwa umuntu atakwishoboza niyo mpamvu mu isengesho ryacu rya buri munsi dukwiye gusaba imbaraga zo kubabarira; Iyo ubabariye ntuharire uwo wababariye ngo umwikure ku mutima; muri wowe hahoramwo inkomanga; igakomeza kukuremamamo gukomereka bidashira.
Imana niduhe umutima ubabarira ukanaharira abadukomerekeje mu buryo bugiye butandukanye.Amen!
Iri jambo ry'Imana mwariteguriwe kandi murigejejweho na Buroyumutima Richard