Ibi byatangiriye i Musanze ku itariki ya 13 Kamena 2026 aho The Ben yavuye ku rubyiniro ahita yandika ngo umweru wivanguye n’umukara ndetse ashyiraho akadomo.
Nyuma y’aho, Bruce Melodie yavuze ko ibyabereye i Musanze bisa nk’uko umushyitsi agusura hanyuma ukamuzimanira amazi yo kunywa ariko ibintu byose bigomba guhindukira mu Karere ka Nyagatare.
The Ben we yavuze ko agomba kwereka ab’iwabo impano ya Bruce Melody asa nk’ushaka kumuninura ko abantu b’i Nyagatare batazi umuhanzi Bruce Melodie.
Ku wa Gatanu tariki ya 16 Kamena 2026, aba bahanzi bombi baraye bageze mu karere ka Nyagatare bamwe barimo Bwiza na Bruce Melodie bakora 'Sound Check' hanyuma mu gitondo cyo ku wa Gatandatu The Ben na Kitoko nabo bakora 'Sound check'.
Mu masaha ya saa tanu, ni bwo imodoka z’abafana ba The Ben zari zivuye Kigali zasesekaye mu karere ka Nyagatare zitangira kuzenguruka zishyushya umujyi.
Mu masaha ya saa munani, abafana ba Bruce Melodie bayobowe n’umunyarwenya Pirate nabo biraye mu mujyi batangira kuwujagajaga bakukumba abo abafana ba The Ben basigaje.
Nyuma y’ayo masaha, abantu benshi bahise berekeza kuri Sitade Goligota hanyuma batangira kwinjira gake gake abagezemo babyinana na Dj RY wari wifashijwe mu kuvanga imiziki no gushyushya abantu.
Tutagarutse kuri Bwiza na Kitoko cyane, The Ben na Bruce Melodie nibo bahanzi bari bategerejwe cyane muri ibi bitaramo bitewe n’ihangana ryabo rimaze igihe kirekire.
Nyuma y’iki gitaramo, impaka zakomeje kuba nyinshi nyuma y’uko bamwe mu bafana b’aba bahanzi bavugaga ko ari bo bitwaye neza bitizwa umurindi n’uko The Ben yanditse ko yahaye isomo Bruce Melodie n’ubwo yishyuye itangazamakuru ariko naryo ritashobora guhisha ukuri.
Nk’umuntu wakurikiye iki gitaramo kuva bakora 'sound check' kugera ku gusubira i Kigali kw’aba bahanzi, dore ukuri kw’ibyabereye i Nyagatare mu bitaramo bya Summer Country Tour.
1. Uburyo aba bahanzi binjiye ku rubyiniro
Mbere yo kwinjira ku rubyiniro, Lucky Nzeyimana yabanje gusaba abantu bose ngo bacane amatara ya telefone zabo hanyuma ahita ahamagara The Ben ku rubyiniro.
The Ben yinjiye ku rubyiniro ari kumwe na MC Tino gusa ikirenzeho ni uko yinjiye yambaye imyambaro y’umuco nyarwanda ndetse bakoma ingoma bitandukanye n’uko ubushize yinjiye.
Bruce Melodie nawe yinjiye yacaniwe amatara n’abafana be hanyuma yinjirira ku mashusho yabanje kujya muri screen agaragaza cartoon z’imitwe y’abantu.
Iyo ugerageje kureba, usanga kwinjira ku rubyiniro (intro) nziza yaba iy’umuhanzi The Ben kuko ariyo yari ifite igisobanuro cyihuse kandi kisanisha n’umuco w’aho yari ari, kuva ku mwitero kugera ku nkoni yo kuragiza nk’uko aka karere kazwi ku bworozi.
2. Imiririmbire y’aba bahanzi ku rubyiniro
Yaba The Ben na Bruce Melodie bitwaye neza mu buryo bw’imiririmbire ku buryo ntawe wagaya ariko byasabaga agatuza kugira ngo umuhanzi ashiture abantu bo muri aka karere bari baje kwihera ijisho.
Mu ndirimbo aba bahanzi bari bizeye ko zigomba gutigisa muri aka karere, ntabwo arizo zashyize abantu mu bicu ariko wagerageza kureba ugasanga zimwe mu ndirimbo za Bruce Melodie nizo zaririmbwe cyane n’abafana.
Muri macye, buri muhanzi yaririmbye neza ariko abantu bagakunda indirimbo z’ubuzima cyane kurusha indirimbo zifite ubutumwa badasobanukiwe.
3. Uko abahanzi bitwaye ku rubyiniro
Mu Karere ka Musanze, Bruce Melodie yanenzwe cyane ko nta mubyinnyi n’umwe yakoresheje byatumye bamwe mu bafana bavuga ko bamukubise akanyafu.
Mu Karere ka Nyagatare, Bruce Melodie yazanye ababyinnyi 50 ndetse na The Ben afite nawe abe bivuze ko buri wese yari afite ababyinnyi be bo kumufasha ku rubyiniro.
Mu buryo bw’amayeri yo kurangaza abantu ngo bakomeze bakurebe, The Ben niwe wagize amayeri menshi kurusha Bruce Melodie harimo kunyuzamo akabyina gake gake, agaragaza amarangamutima bitewe n’indirimbo arimo aririmba, gusoma umufana ku kiganza, gukoresha imbaraga nyinshi zirimo umuvuduko ava ku ruhande rumwe ajya ku rundi kugira ngo abafana baticwa n’irungu.
N’ubwo byinshi muri ibyo Bruce Melodie nawe yabikoze, The Ben we yasaga nk’uwifitiye icyizere cy’uko ari mu rugo ndetse ari we wabanje ku rubyiniro nta wundi muntu bamugereranya nawe wamubanjirije ngo ajye ku gitutu cyo kumurusha.
4. Uburyo bw’imifanire
Mu kuri, nta muntu w’i Nyagatare uzi ngo mfana Bruce Melodie sinshobora gufana The Ben cyangwa se ngo mfana The Ben sinshobora gufana Bruce Melodie
Umwe mu bafana ba Bruce Melodie wari wasizwe amarange, yabonye The Ben ahita yiruka ajya kureba The Ben uwo ari we ndetse aza kugaragara yaryohewe n’umuziki wa Bruce Melodie.
Undi mufana wa The Ben yagaragaye ubwo bahamagaraga Bruce Melodie ahita yiterera hejuru nk’aho ari we muhanzi yari ategereje ndetse yisigiye amarange, kandi The Ben yari yavuye ku rubyiniro.
Muri macye, imifanire no gufata impande bituruka mu bafana b’aba bahanzi baturuka i Kigali hanyuma bakajya gushaka abandi bantu babafasha gushyushya umujyi.


Ntawashidikanya ko The Ben yitwaye neza ku rubyiniro


Bruce Melodie yaraye ashimishije abafana be bo mu karere ka Nyagatare
