Uretse Safi ariko, hari n’abandi batandukanye barimo Alain Muku na Uncle Austin bagiye banenga aya marushanwa bakavuga ko agira uruhare mu gutuma muzika nyarwanda n’abahanzi muri rusange badatera imbere. Ibyatangajwe na Safi, byatumye benshi mu bafite aho bahuriye na muzika nyarwanda bagaragaza ukuri kwabo ndetse n’aho bipfira, ibi bitekerezo byabo bikaba ari nabyo dushingiraho mu kwerekana umuti babona wazahura muzika nyarwanda.

Producer Nicolas ni umwe mu bagize uruhare mu kuzamuka kwa benshi mu bahanzi nyarwanda kugeza n’ubu. Mu gitekerezo yatanze kuri iyi ngingo yagize ati: “Ese ubundi umuhanzi nyarwanda yatera imbere ate afite ubunebwe bwo kwandika indirimbo ifite message ifatika? Ikindi vision (icyerekezo) ni ngufi cyane abahanzi 90% wabaza bakubwira ko we kujya muri guma guma aribyo bimuhagije yashaka ntagire ahandi ajya! Ikindi harimo kwigana cyane ugakora ibitakuvuye ku mutima. Burya nta na rimwe abantu bazashimishwa n’ibyo ubahaye utabikuye ku mutima, kuko burya umwimerere w’igihangano uturuka ku mutima mbere ya byose. Ikindi abahanzi nyarwanda abazi ama Instruments musical (ibicurangisho) n’iyo yaba ari imwe ni bangahe? Ese bazi ko guhimba kwiza kuva mu kuba byibura hari icyo wanacuranga? Kuba umunyamuziki w’umwuga dukeneye kubisobanukirwa ibyo aribyo.”

Luckman Nzeyimana, ni umunyamakuru kuri Lemigo TV, akaba n’umwe mu bakurikirana cyane ibya muzika nyarwanda. Kuri iyi ngingo, we mu gitekerezo cye yagize ati: “Ariko si itegeko kujya muri Primus Guma Guma Super Star. Kuki se mwe abahanzi muyijyamo? Ntawakubita umuhanzi kuko atayigiyemo bazange kubyitabira maze bakore ibyo bashaka kugeraho, ntaho bihuriye kuba PGGSS ituma ibitaramo bititabirwa, ahubwo abahanzi nimukanguke mutegure ibitaramo byanyu neza mureke kwitwaza uwabahaye kandi yarabikoze kugirango namwe mugereyo... PGGSS yarabafashije ahubwo namwe nimurebe uko muzamuka...”

Barick Babrice, nawe ni umwe mu bazwi mu gutunganya indirimbo, akaba akorera muri Studio yitwa BMCG. Nyuma yo kubona ibyatangajwe na Safi we yagize ati: “Ni kimwe mi bituma ibitaramo bititabirwa neza ariko si cyo cyonyine. Ikindi ni uko iyo umuhanzi nyarwanda ageze ahantu yumva ko hamushimishije, ntabwo akomeza gushyiramo imbaraga. Kugenda mu modoka cyangwa mu muhanda bakamumenya ibyo kuri bamwe biba bibahagije. Kuba umuhanzi (ukora music) kandi si ugukora video nyinshi, ni ugukora indirimbo nziza n’ubwo zaba ari nke. Gukorana n’abandi bahanzi indirimbo nabyo sibyo bituma umuhanzi azamuka, kuko bavuga ko uri kwifashisha undi muhanzi kugirango bakumve. Abahanzi nyarwanda tugomba kwisuzuma tukareba aho ikibazo kiri, kuba umuhanzi ni ukugerageza gukora ibihangano by’umwihariko... Stromae aho ageze ni uko nta n’umwe bahuje muzika akora, n’imibyinire ye nayo ntisanzwe.. Iyo urebye bariya ba producers bakomeye bo mu burayi na America nta n’umwe uzumva avuga ngo naraminuje ngeze kure, nta wandusha n’ibindi, barakomeza bagakora. Twebwe abahanzi mbere na mbere tujye dukunda umwuga wacu tuwukore dushaka gukora byiza kurusha ibyo dusanzwe dukor, ibyo ntabwo bizatugwa ku mutwe, uticaye hasi ngo utekereze icyo ushaka, aho ushaka kujya, hanyuma icyo wumva abantu (abafana) bashaka... naho iby’ibitaramo by’ubuntu byo sinzi icyo nabivugaho, ni umuco mubi turi gushyira mu bantu, aho abanyamahanga baza ino tukishyura amafaranga nk’ariya (bamwe baba bayakwiriye), naho mu Rwanda ukagomba gutanga invitations winginga kugirango bazaze... Birababaje, nibikomeza gutya umuziki wacu tuzaba tuwusubiza inyuma ariko sinzi niba mwemeranya nanjye ko uko watangiye uzamuka, ubu ugeze ahantu biri kuturushya gutera indi ntambwe...”

Producer Davydenko nawe umaze kumenyekana cyane mu gutunganya muzika nyarwanda, mu gitekerezo cye yagize ati: “Umuziki nyarwanda urwaye indwara nyinshi kuburyo kuzivura byafata igihe. Reka tubanze twirengagize PGGSS kwanza, aba Producers dukora akazi kamwe murabizi cyane, nk’ubu mwese ndahamya ko mufite ama Instrumentals mubitse, mwiyumvira, mudashobora no guha umuhanzi nyarwanda! Kubera iki? Kuko urwego rw’imiririmbire yabo rukiri hasi cyane,bigatuma ubika beat yawe ngo itahangirikira. Ni ibintu bibabaje, kuvuga ibitaramo by’ubuntu, n’abahanzi ubwabo batari bagira ubushobozi bwatuma baririmba abantu bakabishima, ntabwo ari abantu bahora bashaka gutera imbere, ndahamya ko bitanabashishikaje, ahubwo sinzi icyo bita gutera imbere kuko bahora babivuga ariko babanze batere imbere mu mutwe. Ntabwo ari abantu waha style imeze nka ziriya Stromae aririmba (electronic), ahita akubwira ko ikomeye, ngo arashaka ibyo muri Nigeria, ngo nizo zigezweho! Ni ikibazo kuba batareba ngo bavuge bati tugomba kwiyemeza gukora ikintu cyose cyatugira mpuzamahanga. Ni byinshi ariko kwanza abahanzi ubwabo, kuko ndahamya ko umuhanzi aramutse afite icyerekezo n’icyo gitaramo cy’ubuntu ntiyagikandagiramo, yewe n’abagitegura ntibakimutumiramo. Ndahamya ntashidikanya ko u Rwanda ruri mu bihugu bifite aba Producers bakora neza, ariko ntabwo abahanzi bumvikanisha ya mikorere myiza yacu.”
Mu bandi batandukanye bagiye bagaruka kuri iyi ngingo, berekanye ko n’ubwo abahanzi bavuga ko ikibazo ari ibitaramo by’ubuntu, izingiro ry’ikibazo ari abahanzi ubwabo, ireme ry’ibyo bakora n’uburyo babikoramo, gutakaza umwimerere wabo n’ibindi bituma muzika yabo itabasha gukundwa no kunyura benshi ngo ibe yanagera hanze.
Ese kubwawe, usanga amarushanwa ya Primus Guma Guma Super ariyo atuma muzika nyarwanda idatera imbere?
