Ibishyimbo bibamo ubwoko butandukanye,kuko habaho iby’umweru,umukara,umutuku,ibifite amabara avanze n’ibindi.
Ibishyimbo ntabwo bitera umujinya nk'uko benshi babivuga,ntanubwo kubirya bituma umuntu
yirabura,ahubwo bikize ku ntungamubiri zikenewe na buri muntu wese kandi biri
mu biryo umuntu arya kenshi ntahite arambwirwa.
Ibishyimbo ni isoko ikomeye ya poroteyine,umubiri
ukenera umunsi ku munsi,ndetse bamwe bakunze kubyita inyama z’abakene,nyamara
agaciro kabyo mu mubiri karenze n’inyama zikundwa na benshi kuko zikunze gutera
n’ibindi bibazo.
Ibishyimbo bikungahaye kuri fibre na poroteyine zihagije.Byatangajwe
ko ibishyimbo bihiye bipima garama 200,birimo poroteyine garama 17.Ibishyimbo
biri mu bitera imbaraga,kuko bifite calories igera kuri 72%.
B1 izwi nka “Thiamin "iboneka mu bishyimbo,igira
uruhare runini mu gukomeza umubiri ukagira imbaraga ndetse ubudahangarwa bwawo
bukaba burinzwe,ntuterwe n’indwara byoroshye.
Ibishyimbo kandi bikungahaye kuri Folic Acid ariyo vitamin
B9 y’ingenzi cyane ku bagore batwite.Ibishyimbo byifitemo vitamin ya K1 ituma
amaraso avura ndetse hakabonekamo imyunyungugu nk’ubutare,umuringa,manganeze,molybdenum,potasiyumu,fosifore n’ibintu
bitunga umubiri bikanawusukura.
Antocyanines na Isoflavone ndetse na Lectines biboneka mu bishyimbo,bigira uruhare runini mu
kurinda umubiri kuba wakwangizwa n’uburozi.
Ibishyimbo bifite akamaro kanini mu mubiri nubwo
bamwe bakunze kuvuga ko kubirya bitera umujinya.Dore akamaro ko kurya
ibishyimbo mu mubiri
1. Ibishyimbo
bigira uruhare runini mu mubiri,mu kuringaniza amaraso,ibintu byashoboraga gutera indwara
zikomeye nk’umutima na diyabete.Kurya ibishyimbo kenshi ni byiza,kuko bisohora
isukari gacye gacye kugeza hasigaye itakwangiriza umubiri.
2. Ibishyimbo
birimo fibres zikungahaye mu kugabanya Choresterol mu mubiri,ndetse ku barwayi
ba diyabete bakazirikana kurya iri funguro uko bagiye ku meza,kuko bibafasha
kugabanya isukari yabo igihe bafite nyinshi.
3. Kurisha
ibishyimbo umuceri wuzuye (Whole Grains Rice), ni ifunguro rizira ibinure,kuko
riba ririmo proteins nyinshi ndetse rigafasha abifuza gutakaza ibiro cyangwa
kugabanya ibinure.
4. Ibishyimbo
bitekanywe umwimerere wabyo bigira uruhare rukomeye mu kurwanya indwara z’umutima bitewe
na Acid Folic ibonekamo.
5. Ibishyimbo
bikungahaye kuri Acid Amine irinda indwara zibasira imitsi yo mu
mutwe harimo n’indwara ya strocke.
The Health itangaza ko abarwaye umwingo,umuvuduko w’amaraso ukabije,umutima n’izinzi zidakira,bakwiye kwegera muganga akabaganiriza ku bijyanye n’ibishyimbo bakwiye kurya bitabongerera ibibazo.
Ni ingenzi guhitamo amafunguro yacu ya buri munsi
tugendeye ku byo umubiri wacu ukeneye,aho kurira guhaga gusa cyangwa ngo twimare
inzara.